Abarimu baturutse muri Zimbabwe baje kuzahura ururimi rw’Icyongereza

Abarimu baturutse mu gihugu cya Zimbabwe biyemeje kurushaho gutanga ubumenyi buzafasha mu guhindura imibereho n’ubuzima bw’Abanyarwanda binyuze mu masomo bazigisha mu mashuri yo hirya no hino mu gihugu.

Abiyemeje ibi ni abagize icyiciro cya kabiri cy’abarimu baturuka mu gihugu cya Zimbabwe kigizwe n’abarimu 139, bageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 21 Ukuboza 2025.

Mu muhango wo kubakira mu Rwanda wabereye ku ishuri rya Ntare Louisenlund riherereye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 22 Ukuboza 2025, aba barimu bavuze ko bashimishijwe no gusanga u Rwanda ari igihugu gitangaje, gifite umutekano n’isuku bitagereranywa kandi ko n’abarutuye basabana.

Muri uwo muhango kandi hari bagenzi babo 157 bagize icyiciro cya mbere, bamaze igihe mu Rwanda bigisha, muri gahunda bajemo yo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Nyuma yo kwakirwa no kuganirizwa n’abayobozi batandukanye barimo Ambasederi wa Zimbabwe mu Rwanda Prof. Charity Munyeruke. Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda Charles Karakye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Claudette Irere, hamwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Umurimo n’Imibereho myiza wo muri Zimbabwe, Edgar Moyo, aba barimu bavuze ko bari mu Rwanda kugira ngo batange ubumenyi buzagira icyo bumarira abo bazabuha.

Betty Musongi umwe mu barimu bazigisha mu mashuri abanza mu Rwanda, avuga ko yashimishijwe no kuba ari mu Rwanda kandi yiteguye kwigisha neza.

Yagize ati “Niteguye kwigisha ngatanga umusanzu uhindura ubuzima n’ubumenyi bw’abakiri bato, bakaba bandebereho w’ibikorwa byiza.”

Brighton Marumisa, undi mwarimu ariko uri mu bazigisha mu mashuri yisumbuye, we agira ati “Barimu kutwereka ahantu hakiri icyuho tugomba kuziba ku mashuri kandi rwose twiteguye kubikora neza dutanga umusanzu uzafasha mu guhindura imibereho y’abakiri bato.”

George Madaraza wari uhagarariye abagize icyiciro cya mbere bamaze igihe bigisha mu Rwanda, yavuze ko urugendo rwo kwigisha mu Rwanda mu myaka itatu ishize batanze umusanzu bari bitezweho kandi ko nta kabuza na bagenzi babo bagize icyiciro cya kabiri bakomeza gukorera muri uwo mujyo.

Yagize ati “Dufite icyizere gihagije cy’uko abo turimo kwakira uyu munsi, bazakorana umurava nk’uwamaze kubakwa n’abagize icyiciro cya mbere. Hamwe n’uwo murava tuzakomeza gusaba Imana gukomeza kudutiza imbaraga zo guhatana no gutanga serivisi zikenewe mu Rwanda, binyuze mu masezerano ibihugu byacu byagiranye.”

Abarimu u Rwanda rwakiriye, mbere yo kuva muri Zimbabwe babanje guhabwa impanuro n’amahugurwa abategura mbere yo guhaguruka mu gihugu cyabo.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Umurimo n’Imibereho myiza wo muri Zimbabwe, Edgar Moyo, yavuze ko nta kindi biteze ku barimu bagize icyiciro cya kabiri uretse ubuhanga, kwiyemeza umurimo, no kubaha amategeko agenga igihugu.

Ati “Muri rusange tuzi ko abarimu bacu bitwara neza kandi turashaka ko barushaho mu Rwanda, bige umuco nyarwanda, ururimi kandi batange ubumenyi bwabazanye hano."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Irere Claudette, avuga ko abarimu baje, bagiye kongera imbaraga kandi ko hari impinduka zigaragara bagenzi babo bamaze imyaka itatu bigisha mu Rwanda bagaragaje.

Ati “Twizeye ko aba biyongereyeho, baje kongera imbaraga mu mashuri yacu, kongerera ubumenyi abanyeshuri bacu, nabarimu bagenzi babo, kuko igikomeye cyane ni imikoranire hagati y’abarimu."

Uretse abarimu, Zimbabwe yohereje kandi inzobere mu buvuzi n’abahanga mu ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT) mu Rwanda.

Mu Kuboza 2021 ni bwo u Rwanda na Zimbabwe byasinyanye amasezerano yerekeye guhana abakozi b’inzobere mu nzego zikomeye nk’uburezi, ubuzima ndetse n’ikoranabuhanga mu itumanaho.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka