Ambasaderi Parfait Busabizwa yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Guinée Equatoriale,nyakubahwa Simeon Oyono Esono Angue, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda RDF Gen Mubarakh Muganga, yakiriye kuri uyu wa Gatanu itsinda ry’abasirikare baturutse mu Bufaransa, riyobowe na Brigadier General Patrick Vaglio, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubufatanye mu bya Gisirikare mu bihugu byo mu Majyepfo, mu Biro Bikuru by’Ingabo z’u Bufaransa.
Mu Rwanda hatangiye urubuga rushya rwitwa eKash, ruzafasha guhuza serivisi zose z’inyuzabwenge zikoreshwa mu kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Itsinda ry’abasore n’inkumi, abagabo n’abagore, basoje amahugurwa atangwa na Banki ya Kigali (BK), binyuze mu kigo cyayo cy’amahugurwa (BK Academy), biyemeje kuzana impinduka muri iyo banki kugira ngo bafatanye na bagenzi babo mu iterambere ryayo.
Impunzi zisaga 600 zivuye muri Kamanyola zambutse umupaka wa Bugarama, umwe mu yihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC).
Ikigo gikora amashyiga n’ibicanwa bitangiza ikirere hagamijwe kubungabunga ibidukikije, BioMassters, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA), cyahaye abaturage b’Akarere ka Nyagatare, Umurenge wa Karangazi mu Mudugudu wa Rwabiharamba, amashyiga agezweho 125, hagamijwe kuborohereza kubona ibicanwa, ariko kandi (…)
Perediza wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ku bw’uruhare rukomeye yagize kugira ngo intambwe y’amasezerano agamije amahoro n’iterambere ry’ubukungu hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo igerweho.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba imiryango ivukamo abantu bafite ubumuga kwirinda kubaheza, by’umwihariko abana bavukana ubumuga kuko hari aho bahishwa mu bikari ntibanandikishwe mu bitabo by’irangamimerere.
Urubyiruko ruturuka mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, rwitabiriye amarushanwa ya ALX Rwanda, azahemberwamo imishinga myiza y’ubucuruzi kurusha iyindi, rwanyuzwe n’imikorere n’inama bagiriwe n’aboyobozi b’ibigo bishamikiye kuri BK Group, zizabafasha kurushaho kunoza no kwagura imikorere yabo.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje ko u Rwanda rubona amasezerano ya Washington ateganyijwe gusinywa ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ari amahirwe akomeye yo kugera ku mahoro hagati y’ibihugu byombi no mu Karere.
Nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 03 Ukuboza 2025, impunzi z’Abanyekongo zambutse umupaka wa Kamanyola mu Karere ka Rusizi, zihunga imirwano ikomeye irimo kubera muri ibyo bice ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kugeza ubu urujya n’uruza rwahagaze ku ruhande rw’umupaka uhuza u Rwanda (…)
Perezida Paul Kagame yageze i Washington muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aho biteganyijwe ko azahura na Perezida Donald Trump, ndetse akanashyira umukono ku masezerano ya nyuma aherekeza amasezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na RDC tariki ya 27 Kamena 2025.
Ubuyobozi bw’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, burasaba abayobozi bawo mu nzego z’ibanze kuba intangarugero, kugira ngo abaturage babarebereho ibyiza, kuko iyo abayobozi badatanga urugero rwiza n’abayoborwa bitwara nabi.
Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko abapolisi 74 barimo ba Komiseri babiri, bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga, kuri uyu wa Mbere tariki 1 Ukuboza 2025, Perezida Paul Kagame, yagize Dr. Telesphore Ndabemeye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi asimbuye Dr. Mark Cyubahiro Bagabe.
RIB yasubije telefone 431 z’ubwoko butandukanye zifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda angana na 94,500,000, zari zaribwe ba nyirazo zifatirwa mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi Amb. Gasamagera Wellars, yasabye Abanyamuryango ba FPR batuye ku mugabane w’i Burayi gukomeza kunga ubumwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abaturage mu byiciro byose, abikorera, abatuye mu mujyi n’abatuye mu cyaro, gukurikiza amabwiriza y’isuku kuko byagaragaye ko indwara nyinshi mu Rwanda no mu Karere ruherereyemo, higanje indwara ziterwa n’umwanda.
Mu muganda rusange usoza ukwezi wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ugushyingo 2025, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Hon. Gertrude Kazarwa, wifatanyije n’abatuye mu Karere ka Rulindo muri icyo gikorwa, yibukije urubyiruko kugira isuku, bakayitoza na barumuna babo.
Guhera mu kwezi gutaha (Ukuboza), mu Mujyi wa Kigali haratangizwa gahunda nshya yo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, izatuma imodoka zikoreshwa nk’uburyo bwizewe kandi bwita ku bidukikije.
Abajyanama mu bya gisirikare muri Ambasade (Defense attaches) zitandukanye zikorera mu Rwanda, beretswe bamwe mu bahoze ari abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR wiganjemo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, ubu bakaba baratashye.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), igiye gukuraho inoti z’Amafaranga y’u Rwanda zishaje, zimaze imyaka irenga 10 zikoreshwa.
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yongerewe manda nyuma y’aho iya mbere y’imyaka itanu yari irangiye, kuko yagiye kuri uyu mwanya ku itariki 11 Ugushyingo 2020, ukaba ari umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ugushyingo 2025, yayobowe na Perezida Paul Kagame.
Ni kenshi imiryango n’amahuriro atandukanye y’abantu bafite ubumuga, bagaragaza ko abantu bafite ubumuga bahezwa cyangwa se ntibahabwe amahirwe agana n’ay’abandi batabufite mu gupiganirwa no guhabwa akazi, bakifuza ko bashyirirwaho imibare yihariye.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo yakiriye itsinda ry’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi mu nzego zitandukanye baturutse mu Rwanda, abashimira umuhate wabo mu gushaka kwiga byinshi n’amahirwe mu ishoramari n’ubucuruzi biri muri icyo Gihugu.
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, kuri uyu wa Kane tariki 27 Ugushyingo 2025, yakiriye abajyanama mu bya Gisirikare (Defence Attachés) bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, mu rwego rwo kubagaragariza imiterere y’umutekano haba mu Gihugu ndetse no mu Karere muri rusange.
Perezida Paul Kagame avuga ko nta muntu ukwiye kwihanganira serivisi mbi, ngo icyo akwiye gukora mu gihe ahawe serivisi mbi ni ukubivuga, akaragariza ababishinzwe uwabikoze agakurikiranwa.
Perezida wa Repuburika Paul Kagame, yavuze ko ahantu hagenda haba ihirikwa ry’ubutegetsi muri Afurika bigenda biterwa n’uko abayobozi hari ibyo bagenda batwikira ntibabikemure.
Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba Arsenal n’u Rwanda bigiye guhagarika amasezerano ya Visit Rwanda nta gitangaza kirimo, kuko ubu bwari ubucuruzi.