U Rwanda rwagaragaje ubufatanye Afurika na Koreya bikeneye
U Rwanda rwagaragaje ko ubufatanye hagati ya Koreya y’Epfo n’Umugabane wa Afurika buhura n’icyerekezo cy’iterambere ry’umugabane, cyane cyane gahunda ya Afurika y’Icyerekezo 2063, igamije iterambere rirambye n’ubufatanye bwimbitse.
Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier J.P. Nduhungirehe, kuri uyu wa 1 Kamena 2026, mu nama ihuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba Afurika na Koreya y’Epfo (Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting).
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda mu byo rwashyize imbere, rwibanze ku kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga no gushyigikira urubyiruko, agaragaza ko ari inkingi y’ahazaza h’umugabane wa Afurika.
Yanagarutse kandi ku ruhare rw’ubwenge buhangano (AI) nk’imbarutso y’iterambere rya Afurika, cyane cyane mu gihe bushyigikiwe binyuze mu bufatanye bushyira imbere inyungu z’abaturage no kubaka ubushobozi bwabo.
Mu bindi byaganiriweho muri iyi nama y’iminsi itatu, harimo n’ibijyanye n’amabuye y’agaciro aho Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwabyishimiye kandi ko rushishikariza ubufatanye bugamije kongerera agaciro ibikomoka mu bihugu bya Afurika, guteza imbere inganda no guhanga imirimo.
U Rwanda kandi rwagaragaje ko kugira ngo abaturage batuye Afurika bagire imibereho myiza, hakenewe kongera ubufatanye na Koreya y’Epfo mu rwego rw’ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kwita ku mutekano w’ibiribwa, ubuvuzi n’inganda zikora imiti ku mugabane wa Afurika.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Olivier Nduhungirehe, yakomoje no ku bijyanye n’umutekano, avuga ko u Rwanda rwiyemeje gushimangira uruhare rwarwo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro bya Loni ndetse n’iby’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, runishimira inkunga Koreya y’Epfo itanga muri uru rwego.
Minisitiri Nduhungirehe yasabye ko ibyemeranyijweho mu nama bitaguma ku mpapuro gusa, ahubwo bigashyirwa mu bikorwa mu buryo bugaragara, kugira ngo bitange inyungu zifatika ku baturage ba Afurika.
Iyi nama ibera mu Murwa Mukuru wa Koreya y’Epfo, Seoul ihurije hamwe abahagarariye ibihugu 50 bya Afurika ndetse n’imiryango ine ihuza ibihugu byo mu Turere dutandukanye. Ni inama igamije gushimangira ubufatanye bw’impande zombi mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, ikoranabuhanga n’umutekano.
Iyi nama kandi ije ikurikira indi nama ya mbere ya South Korea–Africa yabaye mu 2024, igamije kurushaho guteza imbere ubufatanye bw’impande zombi no gutegura ejo hazaza h’uyu mubano.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|