Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yababajwe n’iyegura rya minisitiri we w’ingabo
Liam Fox,minisitiri w’ingabo w’igihugu cy’Ubwongereza yeguye kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2011. Ibi bikaba byababaje minisitiri w’intebe David Cameron kuko Fox abaye minisitiri wa kabiri weguye mu minsi 17 ikurikiranye.
Minisitiri w’intebe Cameron yari yashatse gukingira ikibaba Liam Fox nyuma y’uko ashyiriwe mu majwi ku bw’amakosa yakoze. Uyu Fox ashinjwa kuba yarahaye inshuti ye y’umucuruzi Adam Werrity amahirwe yo gukoresha umwanya w’umukozi wa minisiteri y’ingabo kandi atari we.
Liam Fox yeguye bitewe n’iperereza ryakozwe n’umugabo witwa Gus O’Donnel. Uyu Fox akaba yari umwe mu bantu bahabwaga amahirwe yo kuzahagararira ishyaka ry’aba conservateurs mu matora ya minisitiri w’intebe ataha. Ishyaka ry’aba conservateurs akaba ari naryo minisitiri w’intebe David Cameron abarizwamo.
Liam Fox yemera ko atabashije gutandukanya inyungu ze n’iza leta aho yahaga amahirwe inshuti ye mu buryo budakwiye. Fox yagize ati : « Nsabye imbabazi kubera ingaruka zigaragara zatewe n’amakosa nakoze yo kutabasha gutandukanya inyungu zanjye n’iza leta. »
Ikinyamakuru The Times cyo mu Bwongereza cyanditse ko Werrity yakoresheje amafaranga y’ibiro by’ubujyanama bwa minisiteri y’ingabo. Ayo mafaranga agera ku ma euros 16 700 akaba yarayakoresheje mu ngendo zigera kuri 18 agendana na Fox nk’umujyanama we bagacumbika muri hoteli zihenze.
Werrity yaranagaragaye inshuro zigera kuri 22 muri minisiteri y’ingabo akanakoresha udukarita twerekana ko ari umujyanama wa minisitiri w’ingabo.
Liam Fox yakoze imirimo ikomeye muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’iy’ubuzima mbere y’uko tariki ya 12 Gicurasi 2010 aba minisitiri w’ingabo. Ni umugabo washimwaga n’abasirikare b’Ubwongereza yagize uruhare mu kohereza ingabo z’igihugu cye muri Afuganisitani na Libiya.
Amakuru agaragara ku rubuga rwa channelnewsasia.com avuga ko Philip Hammond wari minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu ari we wahawe inshingano zo gusimbura Liam Fox ku mwanya wa minisitiri w’ingabo mu Bwongereza.
Jean Baptiste Micomyiza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|