Korea zombi zongeye kurwana
Ibitangazamakuru mpuzamahanga bitandukanye birimo kwerekana ko Korea
ya Ruguru na Korea y’Epfo birimo kohererezanya ibisasu bya misile.
Amakuru dukesha Al Jazeera avuga ko Korea ya Ruguru yakwirakwije abasirikare ku mupaka wayo na Korea y’Epfo maze na yo ihita ihashyira abayo.
Al Jazeera ikomeza ivuga ko Korea y’Epfo yabonye igisasu cyo mu bwoko bwa Rocket gituruka muri Korea ya Ruguru.
Ministiri w’Ingabo wa Korea y’Epfo yatangaje ko nabo bahise bohereza ibisasu birenga 10 muri Korea ya Ruguru.
Korea ya Ruguru irashinjwa na ngenzi yayo ndetse n’amahanga kugira
intwaro za kirimbuzi, ndetse ikaba ngo ifite amayira mu butaka
ahinguka muri Korea y’Epfo.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
imana ibarinde
iyo ntambara ni izigera irangira
iyo ntambara ya korea zombi ni izigera irangira
imana yo yonyine niyo ibafiteho umugambi naho bo ibyo bakora ni ubusa imbere yayo!kdi yiteguye kurengera abari mubyago no mumakuba.
Mene abo baba bakwiye gusengerwa bagatabarwa n’Imana gusa
Ariko abazi amateka mutubwire: mubyukuri Koreya zombi zipfi iki?