Ufashwe abiba amasaka acibwa 10.000FRW
Mu Karere ka Burera umuturage ufashwe abiba amasaka ahagenewe ibindi bihingwa baramuhagarika kandi bakamuca amande y’amafaranga ibihumbi 10.
Mu gitondo cyo ku wa gatatu tariki ya 10 Kanama 2016, abagore batatu babibaga amasaka mu mirima iri mu murenge wa Cyanika, babujijwe gukomeza guhinga kuko ngo bari barimo guhinga amasaka ahagenewe guhingwa ibigori.
Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yageraga ku Biro by’Umurenge wa Cyanika, yahasanze abo bagore bicaye bari konsa abana, bagifite n’uburimiro.
Bamutangarije ko ushinzwe umuhinzi muri uwo murenge ari we wabazanye aho kugira ngo bacibwe amande y’uko barenze ku mategeko. Mbere ngo hari n’abandi bafashwe bacibwa amande 10.000FRw.
Abo bagore bavuga ko kubuzwa guhinga amasaka bakanacibwa amande ari akarengane kuko ngo aho bari barimo kuyabiba bari basanzwe bayahahinga. Bumva ngo nta tegeko bishe kuko n’indi mirima begeranye ahinzemo; nk’uko Nyirabaritonda Florence abivuga.
Agira ati “Jye ni akarengane ndi kubona! None nk’ubu aho narindi kubiba bose bahabibye! Ntabwo ari twebwe gusa twahabibye!”
Aba bagore bakomeza bavuga ko amasaka afite agaciro kurusha ibigori basabwa guhinga. Ahavuye umufuka w’ibiro 100 by’amasaka ngo hashobora kuva nk’ibiro 50 by’ibigori.
Ikindi ngo iyo amasaka yeze, ikiro kimwe kigura 250FRw mu gihe ngo iyo ari ibigori byeze, ikiro kigura 100FRw.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga ko muri ako karere hatoranyijwe guhingwa ibirayi, ibigori, ibishyimbo n’ingano. Ibyo ngo bigomba guhingwa ku buso bunini ku ma site atandukanye kuko ngo ni byo bitanga umusaruro, abaturage bakihaza bagasagurira n’amasoko.
Habumuremyi Evariste, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, avuga ko ibindi bihingwa nk’amasaka n’ibijumba, bihingwa ku bundi buso busigaye.
Ufashwe abihinga aho bitagenewe, yaragiriwe inama mbere akinangira, arahagarikwa agacibwa amande 10.000FRW nk’uko byemejwe n’Inama Njyanama y’ako karere.
Agira ati “Ni ibwirizwa rya Njyanama rigomba gushyirwa mu bikorwa…ubundi ntabwo twimiriza imbere amande, amande aza ari bwo buryo bwa nyuma.”
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
njye ndi umuturage wo mu cyanika hano mu kidaho, njye mbona ibi byemezo bidufatirwa nta ruhare twabigizemo nk’abaturage ba burera ari akarengane gakabije kuko igihingwa cy’amasaka kidufatiye runini, ni icya mbere mu bihingwa bitanga umusaruro ugaragara(mwinshi). Abo bayobozi ngo ni njyanama y’akarere ni baveho dushyireho twitorere abandi kuko ntibashoboye. cyangwa se GUHERA MU GAHUNGA KUGEZA MU CYANIKA KU MUPAKA W’ URWANDA NA UGANDA BAHAKATE HAVE KU RWANDA HIGIRE KURI UGANDA KUKO NIDUSHOBORA KUREKA GUHINGA IKI GIHINGWA CY’AMASAKA.