Ba Kavukire bagorwa n’inyubako zigenwa n’igishushanyo mbonera
Abazwi ku izina rya Kavukire, batuye mu mujyi wa Kamonyi, bavuga ko amikoro make ababuza kubaka uko igishushanyo mbonera cy’umujyi kibigena.

Bamwe muri bakavukire bo mu kagari ka Sheri mu murenge wa Rugarika, bavuga ko amazu agenewe kubakwa mu kagari ka bo ahenze ku buryo nta n’umwe wabasha kuyubaka.
Sindayigaya Moise, avuga ko yagurirshije ku butaka yahawe n’ababyeyi be kugira ngo abone amafaranga yo kubaka ariko inzu yubatse yarasenywe kuko itari yujuje ibyangombwa.
Yagize ati “Icyo cyibanza barakimpaye nkigurisha miliyoni, iyo miliyoni nyubakishije inzu barayisenya”.
Perezida w’inama njyanama y’umurenge wa Rugarika Bayiro Laurent, avuga ko ari ikibazo kuko abubaka baba bashaka kubaka ku ivuko muri gakondo y’iwabo, bakabura ubushobozi.
Ati “Ntibafite ubushobozi bwo kubaka inzu zemewe mushaka hano.Usanga ari ikibazo gikomeye kuko nibakomeza guserera bazasigara biba”.
Tuyizere Thadee, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko nta tegeko rivua ko umuntu atura mu isambu y’iwabo.
Avuga ko igishushanyo mbonera kitabuza ko habaho ahagenewe inzu zijyanye n’ubushobozi bwa buri wese.
Ati « Nabo urebye mu gishushanyo mbonera ntabwo birengagijwe. Mu myubakire hari ahagenewe inzu ziri mu rwego rwo hejuru n’iziciriritse zo ku rwego rw’umudugudu za metero eshashatu ku munani kandi zubakishijwe amatafari ya rukarakara”.
Si mu kagari ka sheri honyine havugwa ibibazo by’imyubakire mu mujyi wa Kamonyi.
Mu bice bitandukanye by’uyu mujyi abaturage bavuga ko bubaka, basenyerwa kubera kutubahiriza ibiteganywa mu gishushanyo mbonera cyemejwe n’Inama Njyanama y’akarere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|