Umurenge wa Kigali ugiye guhabwa icyerekezo gishya
Perezida Kagame yakoreye umuganda mu murenge wa Kigali kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Kanama 2015, ahabonwa nk’icyerekezo gishya cy’ahazagukira umujyi.
Uyu murenge witirirwa Umujyi wa Kigali, uracyabura ibikorwa by’amajyambere byinshi; ibyahageze nabyo bikaba ari bishya, nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange yabitangarije Umukuru w’igihugu.
Yagize ati “Aha hantu ni amerekezo mashya, ndetse abaturage bahita Norvege (igihugu cy’i Burayi), bivuze ko bahabona icyerekezo cyiza mu gihe kiri imbere.”
Perezida Kagame wifatanije n’abaturage kubaka imihanda mishya muri Kigali, yabasabye gukora cyane kugira ngo bahashyire iterambere rigezweho; abizeza ko azakomeza kwifatanya nabo.
Ati “Turashaka ko namwe mugira ubukire; nagira ngo mbasezeranye ko n’ubutaha tuzafatanya.”
Yatangaje ko yifuza kubona abaturage b’umurenge wa Kigali bahinduka buri mwaka, babikesheje gukora cyane nk’uko ab’ahandi ngo bamaze kugera kure basagurira amasoko.
Perezida Kagame yari yaherekejwe n’abandi bayobozi bakuru b’Igihugu hamwe n’abanyamahanga bari mu Rwanda, mu myiteguro y’igikorwa ngarukamwaka cyo kwita izina abana b’ingagi.
Urwego rushinzwe Iterambere rw’u Rwanda (RDB)rwakiriye abo bakozi b’inzego zishinzwe ubukerarugendo mu bihugu bitandukanye byo ku isi, rubereka umurenge wa Kigali kugira ngo bajye kuharatira abashoramari b’iwabo, nk’ahantu bashobora gukorera.
Abaturage nabo batangiye kubona ko umurenge wa Kigali utakiri icyaro gisanzwe, kuko bamwe mu badashoboye kuhashyira inyubako zigezweho, bamaze kuhatanga ku bashoboye kujyana n’igishushanyombonera cy’Umujyi.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
twubake iguhugu cyacu nawe dusabye kugirango babone ko igihu cyacu ntacyo twabuze
Nibyiza cyane!Twishimiye gufatanya,na Perezida Wacu.
Muzee wacu adutoza byinshi kandi byiza harimo umuganda, kwiha agaciro, kwigira, atibagiwe n’umutekano wo nkingi ya byose, amahanga atwigireho.
Murakabaho KT kubwìyi nkuru nziza,
Nishimiye byimazeyo ko Nyakubahwa Perezida Kagame yageze iwacu mu gihe kitari gito tumutegereje.
Nk,uko nari naramutse mbikangurira abavandimwe n,abaturanyi, nakifuje kumva ko nawe yahavuye yishimiye ubwuzu n
umurava bagaragaje muri icyo gikorwa yifatanyije nabo. Nakifuje kumva bamutumira ngo bashyikirane atari mu murimo, Nakifuje ko bamugaragariza intege n,ubushake bwo kugera kuri ayo majyambere ku buryo bwihuse. Nakifuje ko amenya kandi agakebura abayobozi baca intege rubanda aho kubashyigikira no kubagira inama no kugorora icyaba kitaboneye nteza mu gihe intumbero ari nzima. Nakifuje ko asobanukirwa ko muri ibyo bikorwa byiza babyihisha inyuma mugushaka gusagura ayabo bakabisondeka (Umuhanda utangiye kwangirika utaranuzura). Nakifuje ko uguhagarikwa kw
abitwa ko bazagurirwa bimara imyaka byavaho, umuntu akabuzwa kubyaza umusaruro isambu ye ari uko abasha guhita yishyurwa.Nongeye gushimira nivuye inyuma umukuru w`igihugu udahwema guharanira igiteza umunyarwanda imbere.
Umunsi mwiza kuri twese kandi dukomeze kwerekeza hamwe ku neza rusange.
twiyubakire igihugu cyacu tutiganda
Abo bantu baba baje na hand bags mumuganda baba baje gukora cyangwa kwiyerekana? Ndabona bambaya na badges