Umunyamerika Ritchie Thomas yishimiye gukora igisirikare cy’u Rwanda
Umunyamerika ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda aratangaza ko aterwa ishema no gukora igisirikare cy’u Rwanda kandi ko yiteguye gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu.
Ritchie ari mu basirikare 308 basoje amasomo ya gisirikare ya cadet course tariki 19/11/2012 bari bamazeho umwaka mu ishuri rya Gisirikare i Gako mu karere ka Bugesera. Yahawe ipeti rya sous-lieutonat.
Ritchie yemeza ko yasanze hari byinshi byatuma yigira ku ngabo z’u Rwanda akaba ariyo mpamvu yafashe icyemezo cyo kuzijyamo; muri ibyo ngo harimo discipline yo ku rwego rwo hejuru.
Yagize ati “Buri gihe kandi ubona nta kintu kibahungabanya niyo bari mu bihe twavuga ko bikomeye ntibabura igitwenge ndetse bakunda no gutera urwenya kandi bakagira umutima uhora wishimye”.

Ritchie avuga ko kubera imiterere y’ingabo z’u Rwanda ubona icyo bashatse kugeraho bakigeraho nta kabuza kuko babasha kwikura mu bibazo uko byaba bimeze kose.
Yavuze ko igihe yatangiraga inyigisho za gisirikare yari afite ubwoba ko bizamunanira bakamwirukana ariko kubera umuhate n’umurava yabishyizemo yaje kurangiza neza ndetse bituma aba umunyeshuri witwaye neza ababihererwa igihembo.
Ati “nize ibintu byinshi cyane kandi bizamfasha igihe nzaba ndi no mu buzima busanzwe kuko nize ukuntu nakwikura mu kibazo nahuye nacyo uko cyaba kimeze kose”.

Ritchie Thomas avuga ko yasanze iyo utigirira icyizere nta kintu na kimwe ushobora kugeraho. Ubwo yasozaga inyigisho za cadet course, Ritchie yari kumwe n’umubyeyi we Joe Ritchie wagize uruhare rwo gutuma yinjira igisirikare cy’u Rwanda.
Uyu Joe Ritchie nawe wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda yabaye umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB). Yavukiye mu gihugu cya Leta z’unze ubumwe z’Amerika ahitwa i Big Rock mu ntara ya Illinois.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
Hahaha uyu mutipe icyo nemera cyo nuko atakwitaraneza kurusha abanyarwanda ku course nkuko mubivunga gusa mwabikoreyeko amuzungu.
Allwayz bogotas you think there’s patriotism?for all?"spy!"
We would love to see more soldier to join
Uyu musore afite ubwene gihugu bw’u Rwanda, ashobora kuba cg gukora ibyemerewe Umunyarwanda wese,simbona aho igitangaza kiri! Ku wigeze kuvuga ibyo kunekera CIA cg FBI, nk’uko yabyiyandikiye ko abibona mu ma flms, akwiye kuva i buzimu akajya ibuntu!Hejuru y’ikirere cy’u Rwanda hari za satellites espions zaAmerika ziduhanze amaso, zumva ibyo tuvuga muriza telefone.Ntibakeneye gushyira umuhungu wabo/wacu mu gisirikare ngo atuneke!
This is wonderfull to have a white man officer in our army
Mr ou madame kururuka! nagirango twumvikane ko kuvuga ko umunyamerika yishimiye Discipline y’urwanda atari ubukoroni bw’ibitekerezo nk’uko ubyibwira,ndetse no kuba hari abanyamerika bifuza kuba abanyarwanda ndetse bakifuza kutwigiraho byinshi si icyaha kubyishimira cg se kubivuga.
Ikiriho kiravugwa. ujye ufasha ibyiyumviro byawe ubanze utekereze ku mumaro w’ibyo ugiye kwandika kurubuga maze ubone kwandika .Murakoze
mujye mureba fresh uyu yaje mubikorwa byubutasi wasanga akorana naza CIA cg FBI hanyuma agakora infiltration mu gisirikare cyu RWANDA.Muzarebe ibizakurikiraho.......
mujye mureba film zigana akariho!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Uyu afite mission sha ntimuzi Abera! Yiyongoje ate se kuba umusirikali w’u Rwanda?
Mbanje kubasuhuza mbifuriza umunsi mwiza, bavandi twajya tugerageza kwiyubaha nk’abanyarwanda biyiziho agaciro kadasanzwe mumahanga yose gusa nibyiza kuvuga ibikurimo n’abantu bose bakabimenya, ariko twari dukwiye kujya dutanga ubutumwa bwiza aho gutukana cg kugayana birababaje kubabazwa nuko ibinyamakuru byavuze kumunyamerica wabaye umusirikare kandi koko n’ibidasanzwe kandi biranejeje. Murakoze
Rwandan officer cadet excels at Sandhurst
By Edmund Kagire
SANDHURST – A Rwandan Officer Cadet has won three awards at the Royal Military Academy Sandhurst – UK.
Ramsey Simba, a Senior Under Officer was awarded the prestigious medals after a 1 year Commissioning Course in Leadership at the 300 year-old military Academy.
The military training was aimed at developing leadership in Cadets by expanding their character, intellect and professional competences to a level demanded of an Army Officer on first appointment.
Simba excelled with high grades and was awarded The Overseas Sword Award, given to the overseas Cadet considered to be the best of his course and The HRC Prince Saud Abdullah Prize, awarded to the Overseas Cadet who obtained the best aggregate mark in Academic Subjects.
Officiating at the passing – out ceremony, British premier David Cameron commended the young officers for the bravery shown during the long and difficult training.
“I want you to be proud of the difference that you can make….. You have been through 44 weeks of the toughest and the best training that anyone can do,”
“Your training here has given you the best possible start. You will need to continue to develop all these skills and more”. Cameron said.
http://rwandansinuk.com/blog/rwandan-officer-cadet-excels-at-sandhurst/
Call him "Umunyarwanda ufite inkomoko muri Amerika" because he has got Rwandan nationality and is a new Rwandan Military Officer not trained for American Army as those from EAC.right?
Ariko aka gatype mwirijeho muri kugaca iki? Ibi nabyo ni iteranyuma ryo mu mutwe (colonisation mu zindi). Kandi ari umunyarwanda urangije igisirikare muri Amerika ndakurahiye ko nta kinyamakuru na kimwe cyabyandika. Ariko mwebwe niyo nkuruuuuuuuuuuuuuuu........ Ahaaaa!!Reka njye kwipagasiriza mbareke!