Umunsi w’umwana w’umunyafurika wizihijwe bakangurira abana kumenya uburenganzira bwabo

Umunsi w’umwana w’umunyafurika ku rwego rw’akarere ka Nyanza wizihirijwe mu murenge wa Mukingo mu kigo cy’abana bafite ubumuga cya HVP Gatagara bakangurirwa kumenya uburenganzira bwabo.

Binyuze mu mikino, abana bafite ubumuga bo muri icyo kigo bagaragaje ibibazo bakunda guhura nabyo birimo kwitwa amazina abatesha agaciro ndetse n’urugamba Leta y’u Rwanda ikomeje kurwana kugira ngo imibereho yabo igende neza.

Abana bafite ubumuga barerwa mu kigo cya Gataragara mu karere ka Nyanza.
Abana bafite ubumuga barerwa mu kigo cya Gataragara mu karere ka Nyanza.

Binyujijwe muri utwo dukino tugufi n’imivugo abana bafite ubumuga berekanye ko gukoreshwa imirimo ivunaye bibagiraho ingaruka mu mikurire yabo.

Umunsi w’umwana w’umunyafurika wizihizwa tariki 16/06/2012 washyizweho ugamije guteza imbere uburenganzira bw’umwana bwari bukomeje kubangamirwa hirya no hino; nk’uko byatangajwe naMukantagazwa Brigitte, umuyobozi w’ishami ry’igenamigambi, ikurikirana n’isuzumabikorwa mu karere ka Nyanza.

Yagize ati: “Ibyo byatumye buri mwaka tariki 16/06/2012 hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika ushyizweho n’umuryango w’abumwe bw’afurika kuva mu mwaka w’1990”.

Abana bafite ubumuga bishimanye n'abakozi b'akarere ka Nyanza babyinana.
Abana bafite ubumuga bishimanye n’abakozi b’akarere ka Nyanza babyinana.

Mukantagazwa Brigitte yakomeje asobanura ko kuri iyi tariki hanibukwa abana biciwe i Soweto muri Afurika y’Epfo mu mwaka w’1976.

Abana bafite ubumuga barerwa mu kigo cya Gatagara yabakanguriwe kumenya uburenganzira bwabo ndetse bakanabuharanira mu gihe cyose bahayeho kubuhonyora.

Ku munsi w’umwana w’umunyafurika akarere ka Nyanza kageneye impano ikigo cya Gatagara ingana n’amafaranga ibihumbi ijana ndetse abakozi b’akarere basabana n’abana bafite ubumuga binyujijwe mu mbyino zinyuranye no gusangira.

Abana bafite ubumuga basabanye n'abantu banyuranye basangira.
Abana bafite ubumuga basabanye n’abantu banyuranye basangira.

Insanganyamatsiko y’umunsi w’umwana w’umunyafurika ku rwego rw’igihugu yagiraga iti: “ Twubake umuryango nyarwanda duteza imbere uburenganzira bw’abana bafite ubumuga, turandura imirimo mibi ikoreshwa abana”.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hello nitwa James ndiyamamaza kuyobora committee yabana 2024 murwanda0789176663

Manishimwe herson yanditse ku itariki ya: 16-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka