Umuhungu wa Prezida Mobutu Sese Seko arasaba imbabazi Abanyarwanda

Umuhungu wa Prezida Mobutu Sese Seko witwa Mobutu Seko Prince Bwarza wari mu ivugabutumwa mu Rwanda yasabye imbabazi mu izina rye no mu izina rya se Abanyarwanda kubera ibibi se yabakoreye.

Pasiteri Mobutu Seko yabitangaje mugitondo cyo iki cyumweru tariki 19/05/2013 mu kiganiro cyitwa Gospel Time gihitana kuri Radio Isango Star ifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali.

Umuhungu wa Mobutu yagize ati: “ Mu izina ryanjye, mu izina rya Papa Mobutu Sese Seko, Desire Kabila no mu izina rya Kongo (Kinshasa), ndasaba imbabazi u Rwanda kubera ibyo twabakoreye bibi.”

Umuhungu wa Mobutu ageze ku kibuga cy'indege cya Kanombe.
Umuhungu wa Mobutu ageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe.

Prezida Mobutu Sese Seko waboye igihugu cya Zaire (ubu ni Repubulika iharanira Demokarasi) yafashije Leta ya Habyarimana Juvenal aho yohereje ingabo ze gukoma mu nkokora ibitero byari bigabwe n’ingabo za FPR- Inkotanyi muri 1990.

Ibi ntibyaciriye aha, igihugu cye cyakomeje gufasha Leta yiyise iy’Abatabazi n’abambari bayo nyuma yo guhungira ku butaka bwa Kongo-Kinshasa mu mwaka w’i 1994. Mobutu yabafashije kwisuganya ngo bahungabanye u Rwanda, batozwa ndetse banarundanya ibitwaro.

Umugambi we warapfubye kuko yahiritswe ku butegetsi mu mwaka w’i 1997 na Prezida Senior Desire Kabila. Mobutu Sese Seko yahungiye muri Maroc nyuma y’igihe gito yitaba Imana.

Na nyuma ya Mobutu, igihugu cya Kongo-Kinshasa cyakomeje gukorana na FDLR igizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda muri 1994, ibatera ingabo mu bitugu mu ntambara yarwanaga n’imitwe itandukanye yavutse mu burasizuba bwa Kongo.

Pasiteri Mobutu Seko Prince avuga ko umuryango wa Mobutu ari mugari cyane kuko Prezida Mobutu yari afite abagore benshi batazwi mu ruhando rwa politiki nubwo yirinze gutangaza umubare wabo. Ngo avuka kuri nyina witwaga “Mana 41”.

Pasiteri Mobutu Seko Prince ari kumwe n'abaje kumwakira.
Pasiteri Mobutu Seko Prince ari kumwe n’abaje kumwakira.

Uyu muvugabutumwa ari mu bakunda u Rwanda, akaba ari yo mpamvu yaje mu Rwanda. Ikindi no mu muryango we harimo amaraso y’Abanyarwanda kuko hari inshoreke ya se y’Umunyarwandakazi babyaranye yahungiye muri Amerika, akaba azakora ibishoboka byose akamenya aho atuye ndetse n’umuvandimwe we.

Umunyamakuru wa Radio Isango Star amubajije ko Leta ya Kongo imusabye kuba Minisitiri yabyemera, yamusubije ko adashobora kubyemera kuko asanzwe ari Minisitiri w’Imana kandi nta muntu bafitanye ikibazo cyari cyo cyose, ngo keretse kuba umujyanama wabo.

Pasiteri Mobutu Seko Prince yasesekaye ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe mugitondo cya tariki 15/05/2013 aje kuvuga ubutumwa mu giterane cyateguwe n’itorero East Wind Christian mu Karere ka Kicukiro.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

uyumuvandimwe ari kugura inzira kare kose ko atavugwaga
gusa nyine nawuteke hari ubwo wamutunga 2.
ubwo nicyo gishoro afite ntakaburare hari abamwumva.

NYIKUNDIYUKURI MARCEL yanditse ku itariki ya: 11-12-2018  →  Musubize

Uretse ko ingabo za Mobutu mu Rwanda zasahuye cyane, zikorera viols nyinshi abanyarwandakazi, zica n’aba civils batabarika...Kugeza naho Mitterrand ubwe yasabye Habyarimana kubirukana kuko we na Habyarimana byali byabashebeje mu mahanga.

Bene yanditse ku itariki ya: 8-10-2018  →  Musubize

Uyu mugabo ni ukuzabaza neza afite kuba ari umuteka mutwe vu son accent etc, on pourra pas dire qu’l agrandi dans la famille présidentielle, puis abana ba Mobutu bize hanze ntabwo yari kujyana umwana we muri séminaire(Couvant) gutyo gusa. c’est à verfier dore abana be naho baba:

ENFANTS DE MOBUTU

Avec Marie-Antoinette
Décédée en 1997

1. Niwa
Aîné de la famille, né en 1955, mort en 1994. Fils préféré de Mobutu, semble-t-il, il est le seul de ses enfants à avoir été membre du gouvernement, en qualité de secrétaire d’État aux Affaires étrangères, puis à la Coopération internationale. Il a également été ambassadeur itinérant.

2. Ngombo
L’aînée des filles avait convolé en justes noces avec le fils du maire de Limete (une commune de Kinshasa), un ami de son père. D’abord conseiller à la présidence, le gendre sera ensuite promu secrétaire d’État. Mais l’union ne fut pas heureuse. Après avoir tenté de mettre fin à ses jours du vivant même de son père, Ngombo, mère de deux enfants, vit actuellement en Belgique.

3. Manda
Après des études en Belgique, en Grande-Bretagne et aux États-Unis, il entre à l’École de formation des officiers de Kananga (Kasaï occidental), d’où il sort avec le grade de sous-lieutenant en 1986. Il entreprend une brève carrière militaire avant de se tourner vers les affaires, puis de créer un parti politique en 1999. Il entretenait des rapports difficiles avec son père. Meurt en 2004.

4. Konga
C’est le moins connu des enfants Mobutu. Lieutenant sorti de l’École de formation des officiers de Kananga, il était très discret et sans réseaux. Il est décédé en 1995.

5. Ngawali
Fille préférée de son père, selon un membre de la famille, cette diplômée en relations internationales d’une université américaine a été sa conseillère diplomatique entre 1990 et 1997. Mariée à un Ivoirien, elle a fini par divorcer. Elle vit actuellement dans le 16e arrondissement de Paris et a un bon train de vie.

6. Yango
Divorcée, elle vit en Belgique.

7. Yakpwa
Elle s’était mariée avec un Belge qui avait réussi à s’introduire dans le premier cercle des proches du maréchal. Mais le gendre n’hésitera pas à traîner la famille dans la boue après la chute du beau-père. Divorcée, Yakpwa réside en Belgique.

8. Kongolu
Capitaine des Forces armées zaïroises, il traînait une réputation sulfureuse qui lui avait valu le surnom de Saddam Hussein. Resté jusqu’au bout aux côtés de son père pendant les moments difficiles, il meurt en 1998.

9. Ndagbia
La cadette du premier mariage de Mobutu est mariée et vit en Belgique.

Avec Bobi Ladawa
Vit à Faro (Portugal)

Nzanga
Porte-parole de son père au moment de sa chute, il est ministre d’État chargé de l’Agriculture du gouvernement congolais depuis février dernier. Son alliance avec Joseph Kabila n’avait pas été appréciée par ses sœurs issues du premier lit, qui ne soutiennent pas le protocole d’accord entre le parti de Nzanga (Udemo) et la majorité présidentielle (AMP).

Giala
Député national, il est le président du groupe parlementaire de l’Udemo, le parti fondé par son frère.

Toku
Ayant fait des études de communication, elle travaille actuellement en France, où elle s’est installée.

Ndokula
Elle vivrait entre l’Espagne et le Maroc.

Avec Kosia
Vit au Maroc

Ya-Litho
Elle vit à Kinshasa.

Tende
Elle vivrait au Maroc avec sa mère.

Sengboni
Elle vivrait au Maroc avec sa mère.

Avec « Mama 41 »

Senghor
Né dans un avion survolant le Sénégal.

Dongo
Elle a vécu avec ses deux frères à Pau (France) et y vivrait encore.

Nzanga
Il vivrait à Pau.

Avec Mbangula

Un garçon
Il était considéré comme un « vrai » Mobutu et participait aux réunions de famille.

Avec une inconnuebrazzavilloise

Robert
Vit en Suisse

Uriya mugabo ntaho ari , ???????????????????????????????,

P I yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize

Vous vous y connaissez, il me semble!!

Magoba yanditse ku itariki ya: 2-12-2018  →  Musubize

eh ibyo rukondo avuga bishobora kuba bifite ukuri ho 60% kuko natwe abana ba Mobutu tuzi nibariya ayvuze , ariko harai nabandi benshi dushobora kuba tutazi bitewe nuko mobutu yagiraga abagore benshi, ntibitangaje ko yaba yaranabayaranye numunyarwandakazi nkukon uwo muhungu amaze kubivuga, ariko ubundi abana be ausanga ari absore beza uyu iyo umwitegereje usanga nataho asanabo ndtse naho yaba ndtse naho asa na se?abari muri kongo ubu wenda haricyo babiziho

corneille yanditse ku itariki ya: 21-05-2013  →  Musubize

Ibyo Dinaure avuga nibyo,kuko kuba Mobuto yarafashije atanga ingabo kiriya gihe nta cyaha kirimo.Ariko plz uziko abanyarwanda bamwe bakigaragaza icyo twakwita ubujiji.None se icyaha kirihe?Ninkuko kera hari uwazabaza abanyamerika imfashanyo baha RDF!!!!plz be mature in law and international relation

yuhi yanditse ku itariki ya: 20-05-2013  →  Musubize

Icyabaye kibi mu Rwanda ni genocide.Naho kurwanya inkotanyi byari byo kandi byari inshingano za buri munyarwanda kuko inkotanyi zari umwanzi wateye igihugu.None se ubu kurwanya FDLR wabifata nk’icyaha.Ahubwo utayirwanya aba akwiriye kubazwa impamvu.

rukundo yanditse ku itariki ya: 20-05-2013  →  Musubize

Muve kuri uwo mutekamutwe wiyita fils du Roi du Zaire (MOBUTU). Voici les enfants de MOBOTU:

1. Kongolo MOBUTU, Nzanga MOBUTU, Konga MOBUTU, Manda MOBUTU, Jean Paul Niwa MOBUTU, Yango MOBUTU, Ngawali MOBUTU.

None se uwo mu Farceur arihe?

MWEUSI Dinosaure yanditse ku itariki ya: 20-05-2013  →  Musubize

Gusaba imbabazi ni byiza , ariko uyu we biragaragara ko atazi ibyo arimo kuko ntibyumvikana ukuntu umuntu asaba imbabazi z’icyaha atakoze ndumva we bitamureba ahubwo ndabona ari umwana muri politike n’ umuswa mu iyobokamana .kuko aravanga amazi n’amavuta

kiki yanditse ku itariki ya: 20-05-2013  →  Musubize

Please Sir I am standing under your foot!

Mana yanditse ku itariki ya: 20-05-2013  →  Musubize

Ayo ni ayinda.ese kuki yaje kwakirwa nabagore gusa.nta mugabo ufite igihe cyo guta inyuma yuwo wigize pasteri

mucyo yanditse ku itariki ya: 20-05-2013  →  Musubize

Mbega umuhungu ufite Ijambo! Naramukurikiye, aciye bugufi, yacengewe n"Ijambo ry’Imana, mbese n’igitangaza kubona kwa Papa Marechal havayo umuvugabutumwa, wamamaza ko Yesu ariwe mwami nyawe, ko utamufite, ibyo waba utunze byose ari imfabusa. Abantu bareke rero kumwandagaza, bamwita umutekamutwe. Ibyo we yarabirenze.

myriam yanditse ku itariki ya: 20-05-2013  →  Musubize

ubundi se ninde wababwiye ko ari umwana wa Mobutu? nuko yiyise Prince Mobutu, abana ba Mobutu barazwi neza ntago ari abateka mutwe nkuwo

kiba josephine yanditse ku itariki ya: 20-05-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka