Uko mwahungabanyaga umutekano w’igihugu ni ko mugiye kuwubungabunga – Col. Murenzi
Umuyobozi wa Brigade ya 201 igizwe n’ingabo zikorera mu turere twa Karongi, Rutsiro na Ngororero, Colonel Murenzi Evariste, arasaba urubyiruko ruri Iwawa rwiga imyuga itandukanye n’igororamuco ko, ubwo bamaze guhinduka bakaba batagihungabanya umutekano w’igihugu, igihe bazasubira iwabo mu turere bafite inshingano zo gutanga umusanzu mu kuwubungabunga no gutanga amakuru hagamijwe gukumira abawuhungabanya.
Colonel Murenzi yashimiye urwo rubyiruko kubera intambwe rumaze gutera, aho yatanze urugero rw’umusore basanze Iwawa tariki 19/11/2013 ukomoka mu karere Gicumbi mu murenge wa Bukure wageze Iwawa yarishwe n’urumogi, ariko akaba yarahaherewe ubumenyi mu bijyanye no kubaza ku buryo muri icyo kigo hagaragara akabati k’intangarugero yakoze.
Yabahaye n’urundi rugero rw’umusore wo mu karere ka Rubavu wari warananiranye akora ibikorwa byangiza umutekano, bamuzana Iwawa none ubu akaba ari umwe mu basirikari bawucunga, ndetse akaba ageze ku ipeti rya Lieutenant.

Colonel Murenzi yasabye urwo rubyiruko kuba aba mbere mu gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano bagatanga amakuru y’abantu bahungabanya umutekano, cyane cyane nk’abanywa urumogi, dore ko bamwe muri urwo rubyiruko baje Iwawa barunywa, ariko bakaba batakirunywa.
Ati “uko mwahungabanyaga umutekano w’igihugu, ni na ko mugiye kuwubungabunga, si byo?” na bo baramusubiza bati “ni byo.”
Yasabye urwo rubyiruko ko nirugera iwabo ruzajya rutanga amakuru hakiri kare mu gihe rwumvise umuntu ufite umugambi wo gukora icyaha kugira ngo gikumirwe kitaraba.
Yabahaye ingero za bimwe mu byaha biherutse gukorwa bo bagomba kwirinda ndetse bagatungira agatoki inzego z’umutekano mu gihe hari aho bumvise biri gutegurwa.
Izo ngero ni nk’aho mu karere ka Ngororero mu murenge wa Hindiro, umuturage aherutse gutema inka, nyamara ari itungo rifite agaciro mu muco nyarwanda, asaba urwo rubyiruko kwirinda ko bene ayo mahano yakomeza kubaho.
Yatanze urundi rugero aho yavuze ko mu murenge wa Mubuga mu karere ka Karongi, abaturage baho baherutse gukubita umushoferi wari uzaniye abana baho amata y’uruganda rw’inyange. Ibi na byo yavuze ko ari amahano kuko ubusanzwe amata yubashywe mu muco nyarwanda.

Abo mu murenge wa Kivumu, by’umwihariko mu kagari ka Kabujenje mu karere ka Rutsiro bari mu kigo cya Iwawa yabasabye kujya guhindura imyumvire y’abaturage bo muri ako kagari baherutse kwiba ibendera ry’igihugu ndetse bakica n’umukecuru uhatuye bamuziza ko ngo ari umurozi.
Urwo rubyiruko ruri Iwawa rwashimiye umukuru w’igihugu washyizeho icyo kigo bakemererwa kukigamo ku buntu, rwemerera abo bashyitsi bo mu nzego z’umutekano hamwe n’abayobozi bo mu karere ka Rutsiro barusuye ko ingeso mbi zabarangaga bagiye kuzisimbuza ibikorwa byiza bakiteza imbere ndetse bagateza imbere igihugu.
Ibi babigaragaje babinyujije mu mvugo batoye yumvikanisha intego yabo, aho bose hamwe bavugira hamwe bati “amahoro, ubumwe, ubwiyunge, abadaheranwa, imbaraga z’igihugu. Turahari, tuzakomeza kuhaba duharanira iterambere n’imibereho myiza, ejo heza cyane. Ukuri kurakiza, kumva birafasha, guhinduka bidufitiye akamaro, aho twakererewe tuhishyure kwihuta cyane, intangarugero igihe cyose, ...uwari Sawuli yahindutse Pawulo, uwahindutse Pawulo azahora ari Pawulo.”
Ku kirwa cya Iwawa harabarizwa urubyiruko 1972, barimo 113 biga imyuga, n’abandi 859 biga igororamuco. Bigishwa imyuga itanu ari yo ubuhinzi, ubworozi, ububaji, ubudozi n’ubwubatsi. Bigishwa na gahunda yo guhanga umurimo, bakigishwa na mudasobwa ku bufatanye na DOT Rwanda.
Umuhuzabikorwa w’ikigo ngororamuco giteza imbere imyuga cya Iwawa, Niyongabo Nicolas avuga ko umuntu uhavuye aba afite imyitwarire myiza kandi akaba afite umwuga ashobora kujyana ku isoko ry’umurimo.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Mureke kwitana bamwana! Musigeho Banyarwanda!
U Rwanda ruzatera imbere ariko buri wese ashyi-
zeho ake! Rurusheho gutera imbere! Twubake twoye
gusenye, dukore ibikwiye, buri wese akore umurimo
we awukorera u Rwanda....
wowe wiyise banyundo uvuga ngo basaba imbabazi zibyo batakoze nonese ntiwigeze usoma bibiliya ngurebe abagiye basaba imbabazi z’ibyaha byakozwe n’abanya ISRAEL bene wabo none ntanisoni ufite ngo barasaba imbabazi z’ibyo batakoze nonese wateye intambwe ugasaba imbabazi ko uzazihabwa kandi ntasoni biteye,ndetse uwabikoze burya n’intwari ikomeye!!!!!!
Bizaba byiza nibatanga umusaruro rubanda ibatezeho! Ese aho mama aho basubiye harasukuye? Twizere ko bazirinda kurenganya, guhotora, kugambana no gusaba imbabazi z’ibyo batakoze cyangwa batabonye! njye mbifurije ishya nihirye murugendo narwo rutoroshye bagiye gutangira!