Uburasirazuba: Umunsi w’abagore uzaba hatakirangwa ibibazo by’imirire mibi n’amavunja
Abagore bagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi bo mu Ntara y’Uburasirazuba bavuga ko bagiye gukemura ibibazo bijyanye n’isuku nke n’imirire mibi bigaragara hirya no hino mu baturage.
Mu mahugurwa y’umunsi umwe yabaye ku wa 14/02/2015, aho basuzumaga ibyo bagezeho mu 2014, basanze barageze kuri byinshi byiza ariko na none banengwa ku bibazo by’imirire mibi ndetse n’isuku bigaragara ko ikiri nkeya, bikaba intandaro y’amavunja kuri bamwe mu baturage.
Bamwe muri abo bagore biyemeje ko Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore uba tariki ya 8 Werurwe buri mwaka uzagera ibibazo nk’ibyo by’imirire mibi n’isuku nkeya ari na yo ntandaro yo kurwara amavunja kuri bamwe mu baturage byararangiye.
Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda akaba n’umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi, Hon. Jeanne d’Arc Gakuba, yibukije abitabiriye ayo mahugurwa ko umugore afite uruhare runini mu mibereho myiza n’iterambere ry’umuryango, ku buryo iyo adakurikiranye ngo amenye inshingano ze z’urugo hari byinshi bidindira uhereye ku rugo rwe ndetse no ku gihugu muri rusange.
Hon. Depite Kabasinga Chantal wo mu rugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu yasabye abagore kwikubita agashyi bagafatanya n’umukuru w’igihugu kugeza Abanyarwanda aheza, kandi ashimangira ko ibyo bitashoboka umugore atabanje kumenya inshingano ze mu muryango.
Yagize ati "Iyo hagaragaye ikibazo cy’isuku nke byitirirwa twebwe abagore, iyo abana bagize uburere buke byitirirwa twebwe abagore, nta mugore w’Inkotanyi ukwiye kwemera ko hagira umuntu muri sosiyete urwara amavunja cyangwa abana ngo bakomeze kurwara bwaki”.
Abagore bagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Uburasirazuba bemeye ko bagize uburangare bukomeye kubona kugeza ubu hakiri abantu barwara amavunja mu gihugu, biyemeza gufata iya mbere mu guhangana n’ibibazo bagaragarijwe bikidindiza iterambere ry’abaturage.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Uburasirazuba, Mukangamije Angelique, yavuze ko hari byinshi bagiye gukora mu guhangana n’ibyo bibazo.
Ba mutima w’urugo bafatanyije n’urwego rw’abagize Inama y’Igihugu y’Abagore ngo bazafatanya mu kugenzura aho ibyo bibazo by’amavunja n’imirire mibi bigaragara maze bishakirwe ibisubizo.
Mbere y’uko abagize urwo rugaga bahugurwa babanje gukora umuganda wo gukurungira inzu y’umuturage wo mu Kagari ka Sibagire mu Murenge wa Kigabiro wo mu Karere ka Rwamagana ndetse na bamwe mu bagore bamurika ibyo bamaze kwigezaho babikesha umuryango wa FPR-Inkotanyi, maze abagize urwo rugaga banaremera bagenzi babo batishoboye.
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi muri iyo ntara, Uwamariya Odette, yasabye abagize urugaga rw’abagore rushamikiye kuri uwo muryango kuba intangarugero ku bandi baturage, abasaba kugira ibikorwa byinshi kurusha amagambo.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibintu byo kurwaza amavunja rwose ntago bikwiriye muri iki kinyejana, abanyarwanda mwese cyane cyane abanyamuryango ba RPF mureke duhaguruke tubirwanye kandi tuzabitsi ntago aricyo cyatunanira kuko twatsinzwe ingamba nyinshi
izi ntego bihaye bazazigereho kandi zibe uguhozaho maze umwanda ucike iwacu mu RWanda tujye tuwumva iyo mu mahanga