U Rwanda na USA baravugurura amasomo ahabwa ingabo zijya mu butumwa bw’amahoro

Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zishinzwe gufasha ibihugu by’Afurika bibungabunga amahoro ku isi (ACOTA), barasuzuma niba hari icyo bavugurura ku myitozo ihabwa ingabo zijya mu butumwa bw’amahoro hanze.

Kuri uyu wa gatanu tariki 08/02/2013, basuzumye niba ubumenyi abagiye mu butumwa bw’amahoro mu mwaka ushize wa 2012 bari bafite busubiza ibibazo bijyanye n’imiterere y’umutekano muke uvugwa muri iki gihe, nk’uko Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda yasobanuye.

Ati:“Uko isi igenda ihinduka, ni nako n’ibibazo by’amahoro make bigenda bihinduka. Niyo mpamvu natwe twegeranya amasomo twagiye dukura hirya no hino aho tujya, tukareba igishya twakuramo, ndetse n’ibyo twakongera mu masomo dusanzwe dutanga, kugira ngo abasirikare bacu ntibakomeze kwiga amateka.”

Ubufatanye hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bya gisirikare ngo buzakomeza, nk’uko umuyobozi wa ACOTA, Dr Timothy Rainey, yijeje ingabo z’u Rwanda, aho yanamenyesheje ko igihugu cye kizifitiye icyizere gikomeye cyane.

Yagize ati “Tuzakomeza gufatanya, kuko ingabo z’u Rwanda mufitiwe icyizere (good reputation). Mufite imikorere myiza yo gufasha abantu bazahajwe n’ibibazo by’intambara, nk’abana n’abagore. Kandi babibonamo, ntibabatinya, mujyana abantu baberanye no guhumuriza imbabare, kuko muba mwashyizemo n’abagore.”

Abayobozi bakuru b'ingabo z'u Rwanda baganira n'umwe mu bayobozi ba ACOTA.
Abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda baganira n’umwe mu bayobozi ba ACOTA.

Dr Rainey ashima ko ingabo z’u Rwanda ziza mu myanya ya mbere mu bihugu 25 bikorana na ACOTA, mu kubungabunga neza amahoro mu bihugu zijyamo, kandi ngo zikaba ari zo zitegurira 90% by’amasomo azifasha mu butumwa, mu gihe ibindi bihugu bihabwa 50% by’imyitozo y’ingabo z’amahanga.

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Lt. Gen. Charles Kayonga yijeje ubuyobozi bw’ingabo z’Amerika zishinzwe amahoro ku isi, ko ingabo z’u Rwanda zitazatenguha abaturage b’ibihugu zijya kubungabungamo amahoro.

Abayobozi batatu b’ingabo za Amerika zo muri ACOTA, nibo bifatanyije n’abasirikare 35 bahagarariye abagiye mu butumwa bw’amahoro mu mwaka ushize mu gukora isuzuma ry’imyitozo ihabwa abajya mu butumwa bw’amahoro.

Abasirikare bato n’abakuru bashoboye gutanga ubuhamya bw’ibyo baboneye cyangwa bigiye mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bamaze kugira uruhare rwo kubungabunga amahoro n’umutekano mu bihugu bya Sudani zombi, Haiti, Liberia, Ivory Coast no mu birwa bya Comoros.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka