Sen Bizimana yagaragaje uburyo Indege ya Habyarimana yahanuwe na Col Bagosora n’abambari be
Senateri Dr Jean Damascene Bizimana, yagaragaje uburyo Colonel Theoneste Bagosora n’agatsiko k’intagondwa zo muri Hutu Power, ari bo bahanuye indege ya Habyarimana mu rwego rwo gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze imyaka itegurwa na Leta ya Habyarimana, ibifashijwemo n’ibihugu by’u Bufaransa n’u Bubiligi.
Ako gatsiko k’abasirikare na Col Bagosora ngo kakoze ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, kanategura gufata ubutegetsi bwa Habyarimana ku ngufu (Coup d’état), nk’uko Senateri Bizimana yabitanzeho ikiganiro kuri iki cyumweru tariki 13/4/2014, ubwo hasozwaga icyunamo ku rwego rw’igihugu ku rwibutso rw’Abanyapolitiki n’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi i Rebero, mu mujyi wa Kigali.
Sen Bizimana ati: “Mu ijoro rishyira tariki 07/4/1994, habayeho icyo gikorwa cyo guhirika ubutegetsi (Coup d’état) yari yateguwe, ariko ikaba yaraninjiraga mu mugambi mugari wa Jenoside; niyo mpamvu Bagosora n’abambari be bamaze guhanura indege ya Habyarimana, bahise bica abategetsi bakomeye mu gihe gito cyane”.
Muri abo banyapolitiki bishwe rugikubita hari uwari Ministiri w’intebe, Agathe Uwiringiyimana, ngo batinyaga ko yahita asimbura Perezida Habyarimana; hari na Yozefu Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko rwari rushinzwe kubahiriza itegeko nshinga.
Sen Bizimana avuga ko ako gatsiko kari kizeye neza ko umugambi wako uhita ugerwaho, kuko ngo nta wundi mutegetsi mukuru wari usigaye mu gihugu, aho n’uwari umugaba mukuru w’ingabo, Gen Nsabimana wapfanye na Habyarimana, ngo yari yaroherejwe mu buryo butunguranye na Col Bagosora i Arusha, mbere yaho gato.
Sen Bizimana yakomeje agira ati: “Iyi coup d’état yari mu mugambi wa Jenoside, igamije kuburizamo ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Arusha, yari agamije kugabana ubutegetsi hagati ya Leta n’amashyaka ya politike ataravugaga rumwe nayo, arangajwe imbere na RPF Inkotanyi”.
Senateri Bizimana abisobanura yakomeje gutanga ibindi bimenyetso bigaragaza uburyo guhirika ubutegetsi bwa Habyarimana no kumaraho Abatutsi ngo byateguwe n’abo bari kumwe mu butegetsi.
Ati: “Hari ibaruwa y’ibanga uwari ukuriye urwego rw’iperereza rwa gisirikare, Col Anatole Nsengiyuma yandikiye Gen Nsabimana wayoboraga ingabo, tariki 27/7/1992, avuga ko ingabo z’u Rwanda zitwaga FAR nizivangwa n’iza FPR, ko izo ngabo z’u Rwanda ziteguye gutsemba Abatutsi bose n’abandi banyapolitiki bagize uruhare mu guteza ibyo bibazo”.
Iyo baruwa ngo yavugaga ko abasirikare bakuru bazaba baremeye iryo vangwa ry’ingabo, bagombaga kwicwa; ndetse ngo Col Nsengiyumva yaburiye Perezida Habyarimana, ko niba atanze (kwanga) amasezerano cyangwa ngo yegure, azisanga ari wenyine, nk’uko Senateri Bizimana yakomeje kubivuga mu kiganiro.
Bagosora kandi ngo yavugiye i Arusha muri 1993, ko imishyikirano ayivuyemo akaba agiye gutegurira Abatutsi imperuka; nyuma y’ibyumweru bibiri abivuze, amasezerano yo kuvanga ingabo ngo yarasinywe; Bagosora n’agatsiko k’abasirikare bahise bashyiraho ishyirahamwe (AMASASU) ry’abadashaka UNAR (yaje kuba FPR), hagamijwe kwica Abatutsi n’abanyapolitike babashyigikiye.
Ikindi kimenyetso Senateri Bizimana atanga cy’uko perezida Habyarimana nawe yari ashyigikiye Jenoside yakorewe Abatutsi, ni uburyo ngo yanze impunzi z’abanyarwanda zari zirukanywe n’uwari Perezida wa Uganda Milton Obote, avuga ko abo yemera ko ari Abanyarwanda, ari abagiye gukora cyangwa guhaha, kandi bafite ibyangombwa by’Ubunyarwanda bya mbere na nyuma y’ubwigenge.
Dr Bizimana yakomeje avuga ko itegurwa rya Jenoside ryari rishyigikiwe n’amahanga nk’igihugu cy’u Bufaransa, ngo cyasabye ko amashyaka yose yashyira hamwe akarwanya FPR, ku buryo ngo abagerageje kurwanya iki gitekerezo babizize.
Nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hatarashyirwaho urikiko mpuzamahanga rwo guhana abayikoze, ngo hagiyeho ishyaka (Rassamblement pour retire des refugies et la democratie au Rwanda/RDR), ryashinzwe na Francois Nzabahimana wari muri Guverinema ya Habyarimana, abigiriwemo inama n’igihugu cy’u Bubiligi.
Senateri Bizimana yavuze ko RDR yagiriyeho guharabika FPR, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no kurengera abayikoze kugirango batajyanwa mu rukiko rwa Arusha, ndetse no kugira urwo rukiko igikoresho cy’abajenosideri; akongeraho ko ibisigisigi bya RDR bisigaranywe na FDLR, Faustin Twagiramungu n’abandi.
Umuyobozi w’ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, akaba na Ministiri w’umutekano mu gihugu, Shehe Musa Fazili Harelimana, yavuze ko abaturage bari barazinutswe amashyaka ya politiki, ariko ubu bagenda basobanurirwa ko imikorere yayo atari nk’iyo u Rwanda ruvuyemo.
Ministiri Harelimana yasabye imbabazi umuryango nyarwanda ku bw’ibyaha byakozwe mu izina ry’abanyapolitiki bose, ndetse yifuza ko abanyapolitiki bumva ko bagize umubiri umwe wa Ndi Umunyarwanda; ko kubera iyo mpamvu badakwiye gukomeretsa uwo mubiri.
Abanyapolitiki bibukiwe ku rwibutso rwa Rebero runashyinguwemo indi mibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi igera ku bihumbi 14, ni Landuwari Ndasingwa, Frederick Nzamurambaho, Felicien Ngango, Joseph Kavaruganda, Venancie Kabageni, Charles Kayiranga, Aloys Niyoyita, Augustin Rwayitare, Jean Baptiste Mushimiyimana, Andre Kameya, Faustin Rucogoza na Jean de la Croix Rutaremara.
Dr Bizmana yavuze ko ubwicanyi abanyapolitiki bakorewe atari Jenoside, ahubwo ko ari icyaha cyakorewe inyoko muntu kuko bajijijwe ibitekerezo byubaka u Rwanda, ngo batazize uko bavutse.
Ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi zose ngo Abanyarwanda bazazitsinda aho zakomoka hose, nk’uko Perezida w’Inteko, Umutwe wa Sena, Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo yabyijeje asoza icyunamo.
Perezida wa Sena yamenyesheje ko kwibuka bikomeje kugeza ku minsi 100; aho abaturage n’inzego zinyuranye basabwa gufata mu mugongo abarokotse Jenoside, no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe ikigaragara ahantu hatandukanye mu gihugu.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|