Rwamagana: Itorero ry’Abangilikani ryatanze ihene 100 ku miryango itishoboye
Imiryango 100 y’abatishoboye bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, yashyikirijwe inkunga y’ihene 100 zatanzwe n’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Diyoseze ya Kibungo.
Izi hene zatanzwe kuri uyu wa gatanu tariki 3/4/2015, zibarirwa mu gaciro ka miliyoni 2,5 z’amafaranga y’u Rwanda, zitezweho guhindura imibereho y’abaturage bazihawe.
Imiryango yagabiwe izi hene yiganjemo abakuze kandi basabwe kuzorora neza, zabyara bakazaziturira bagenzi babo kugira ngo batere imbere icyarimwe. Abazihawe bahamya ko zizabagirira umumaro, by’umwihariko mu kubona ifumbire y’imirima yabo ku buryo ngo bazajya bahinga bakeza.
Kankindi Agnes w’imyaka 70, yavuze ko ihene yahawe ari nk’umugisha ku buryo ngo azayikuraho ifumbire, akazajya ahinda imboga ku karima k’igikoni ndetse akazafumbira imirima ye y’ibigori, bikamuha umusaruro mwiza.
Dusabe Samuel, umugabo w’umugore umwe, akaba se w’abana babiri, avuga ko yari barabuze inkunga nk’iyi kugira ngo iterambere rye rigerweho ku buryo ngo ihene yahawe, ayifata nk’urufunguzo rw’iterambere; cyane cyane mu kumuha ifumbire.
Musenyeri Ntazinda Emmanuel, w’Itorero Angilikani muri Diyoseze ya Kibungo avuga ko hagomba gukorwa ibishoboka kugira ngo abaturage bagere ku mibereho myiza n’iterambere kuko ngo nubwo atari byo bipimirwaho ukwemera ariko nta muntu wakwemera Imana atariho.
Yagize ati “Icyo dukeneye ni uko Abanyarwanda babaho kandi uriho ni na we ugira ukwemera. Utariho ntabwo yemera. Iyo rero ufashije uwo muntu akabaho, ashobora kumenya n’Imana bitewe n’ubuntu yamugiriye.”
Musenyeri Ntazinda yavuze ko iki gikorwa cyo gufasha abaturage kwiteza imbere no gufashanya hagati yabo mu buryo bwo kuziturirana, byubaka ubumwe hagati y’abaturage; bigafasha n’itorero kubaka abantu mu buryo bw’umwuka.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|