Rutsiro: Abashyize amakuru y’ibyiciro by’ubudehe muri mudasobwa bakoze amakosa
Mu gihe akarere ka Rutsiro ari ko katoranyijwe nk’icyitegerezo mu gushyira Abanyarwanda mu byiciro by’ubudehe bivuguruye, byagaragaye ko abashyize muri mudasobwa amakuru yo mu tugali y’ibyo byiciro bakoze amakosa.
Umuhuzabikorwa w’ibyiciro by’ubudehe bivuguruye yagaragaje amwe mu makosa yagiye agaragara nk’aho hari abo wasangaga banditse amazina y’abaturage nabi, abandi bakandika nimero z’irangamuntu nabi cyangwa se bamwe bakandika abagize umuryango bake mu gihe bari benshi.

Kuri uyu wa mbere tariki 17/11/2014 abakoze ako kazi bahuye n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ndetse akaba yari kumwe n’umuhuzabikorwa w’ibyiciro by’ubudehe muri aka karere ka Rutsiro Adrien Nizeyimana bakaba basabye abashyize amakuru muri mudasobwa kuyakosra bitarenze iminsi itanu.
Abashyize amakuru muri za mudasobwa bagaragaje ko amakosa bakoze ahanini yabaga atewe n’ibintu bitatu ari byo Porogaramu ya mudasobwa bakoreyemo batari bamenyereye, kuba bamwe mu midugudu baratanze amakuru atari yo ndetse no kuba bari bemerewe kuzahembwa hakurikijwe ingo bakoreye bigatuma hari bwamwe bihutaga bityo bagakora amakosa.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Jacqueline Nyirabagurinzira yabasabye kwihangana bagakosora amakosa bakoze kugirango hatazagira umuturage ushyirwa mu cyiciro kitari cyo aho yagize ati “Twabasabye kwitondera amakuru yatanzwe mu midugudu n’utugali kugirango amakosa ntazongere kugaragara”.
Ku kijyanye n’amafaranga yabo bataboneye igihe dore ko ayo akarere kabasigayemo ariyo menshi bijejwe ko bitarenze ku wa kabiri icyiciro kimwe kizaba cyageze kuri za Konti zabo naho asigaye bakazayahabwa mu minsi iri imbere.

Kimwe na Rutsiro mu gihugu hose buri ntara n’umujyi wa Kigali hatoranyijwe akarere kamwe k’icyitegererezo nyuma n’utundi turere tukazakurikiraho, ibyiciro by’ubudehe bivuguruye bikaba ari bine mu gihe mbere byari bitandatu kandi iby’ubu nta mazina bizaba bifite uretse kuvuga ngo icyiciro cya mbere, icya kabiri, gukomeza.
Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje Pe! Kurayo Makuru Y’ibyiciro Niyo Bakoresha Abarangije Muri Za MCE ko ari inzobere.
Uko ibyiciro biba bike niko bikwega abantu bibashyira hamwe kdi badahuje ubushobozi.