Rutsiro: Abakobwa babyariye iwabo bemerewe kwandikisha abana ku buntu

Abakobwa babyariye iwabo bo mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro bemerewe kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere ku buntu.

Aba bakobwa bakomeje gutakambira ubuyobozi aho bavugaga ko babuze ubushobozi bwo gutanga amafaranga y’ubukerererwe, nyuma y’uko abagabo babyaranye na bo bihakanaga abo bana babyaranye.

Aba bakobwa bose babyariye mu ngo bari bamaze iminsi basaba k bakandikisha abana babo ku buntu kuko ba se babanze none babyemerewe.
Aba bakobwa bose babyariye mu ngo bari bamaze iminsi basaba k bakandikisha abana babo ku buntu kuko ba se babanze none babyemerewe.

Uwimana Consolee w’imyaka 20 ufite umwana w’imyaka 4 yatewe inda ubwo yigaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mushubati mu mwaka wa gatatu. Yavuze ko yari yarabuze uko yandikisha umwana kuko se atemera umwana.

Yagize ati “Umuhungu twiganaga yanteye inda arananyihakana none natinze kwandikisha umwana. Ubu ndi gusabwa amafaranga y’ubukerererwe kandi ntayo mfite kereka bamwandikiye Ubuntu.”

Nyampinga Jeannette ufite umwana w’imyaka itatu, avuga ko nta bushobozi yari afite bwo kwandikisha umwana we, kuko n’iwabo batamufashaga.

Ati “Nanjye nta bushobozi mfite bwo gutanga amafaranga y’ubukerererwe kandi uwo twabyaranye yanze kwandikisha umwana, byongeye mu rugo ntibampa amafaranga. Ku bw’ibyo, ubuyobozi bwadufasha tukabandikisha ku buntu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubati, Nirere Etienne, avuga ko nyuma y’ubusabe bw’aba bakobwa, babyizeho bagasanga ntacyo byakwica babandikishije ku buntu kubera ko ngo ari no guha uburenganzira abo bana.

Ati “Abakobwa babyariye iwabo badusabye kubandikishiriza abana ku buntu nyuma y’uko abo babyaranye babuze, abandi bakihakana abana ariko twasanze mu rwego rwo guha uburenganzira abo bana twabandikira ubuntu mu bitabo by’irangamimerere kandi ubu byaratangiye kuva ku kagari kugera ku murenge.”

Nirere akomeza agira inama abasore cyangwa abagabo babyarana n’abakobwa bakihakana abana kujya bagira ubutwari bakabemera kandi bakandikishiriza abana igihe, kuko ngo ari ukwihesha agaciro ukanagahesha uwo mwana ubyaye.

Ubusanzwe umubyeyi agomba kwandikisha umwana uvutse mu bitabo by’irangamimirere mu gihe kitarenze iminsi 15.

Iyi minsi iyo irenze, umuryango utarandikishirije umwana ku gihe ucibwa ibihumbi 25Frw igihe ubyifuza kandi bagaca mu rukiko. Mu gihe umwana yandikwa ku mubyeyi umwe kuko hari undi utamwemera, icyo gihe ubukerererwe buba 2000Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ushobora kureba ,impamvu zituma ikirego cyo kwemeza SE wumwana uko cyemerwa mubihe bikurikira.:INGINGO YA 328 YIGITABO CYA MBERE CYA MATEGEKO MBONEZA MUBANO.niho uzasanga ibyo twavuze neza.

alias yanditse ku itariki ya: 7-07-2016  →  Musubize

ikikibazo cyirakomeye. kuko kuko ukobwa ashobora guha benshi bityo akarebamo umukungu,agapfakubimwomekaho :akamumwitirira,ko ariwese wumwana nyamar’abahungubo,baba shidikanya bati: ndabwirwaniki ko umwana aruwangekoko? buriyase ningengene wafasheho gusa? urujijo ndetse rushobora kubaho mumpandezose(nkigihe umukobwa umwe kubahungubenshi) NONEHORERO amategeko abivaho iki?:avugako "IKIREGO CYO KWEmeZA SE WUMWANA CYEMERWA CYANECYA neMURIBIBIHE BIKURIRA:(1)IYO NYINA YABANYE N’UMUGABO BATASEZERANYE MUNZU IMWE (2) IYO SE WUMWANA YEMEYE GUFATANEZA UMWANA NKAHO ARIWE SE:IKIREGOGITAGWAMUKIKO RWIBANZE"harinizindi nama :nkokwiyambaza ba MAJ nibakozi ba minisiteri yubutabera, baba muriburi karere munshinozabo no kungarabana na byobimo,kuburanir’abati shoboye munkiko nibindi. tuzababwira ibyo twanditse aho biboneka.

alias yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka