Rulindo: Abantu 16 baguye mu mpanuka ya bisi

Abantu 16 ni bo baguye mu mpanuka ya bisi itwara abagenzi ya kompanyi International, yabereye ahitwa ku Kirenge mu Karere ka Rulindo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025.

Iyo modoka yari itwaye abagenzi 52 ibakuye mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu Karere ka Musanze, yageze hafi y’ahitwa ku Kirenge mu Murenge wa Rusiga muri ako Karere ka Rulindo, mu ma saa saba n’iminota 20 z’amanywa, irenga umuhanda wa kaburimbo, imanuka yibarangura, igwa mu manga y’umusozi, muri metero zibarirwa muri 800 uturutse kuri kaburimbo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, wemeje amakuru y’iyi mpanuka, ndetse avuga ko inzego zitandukanye zihutiye kugera aho yabereye zitangira gutanga ubutabazi.

Yagize ati “Impanuka biragaragara ko yatewe no kunyuranaho kwakozwe nabi k’umushoferi wari uyitwaye. Ikimara kuba ubutabazi bwahise butangira gukorwa. Yari impanuka ikomeye yasabye ubufatanye bw’inzego zitandukanye yaba Polisi, Ingabo, inzego z’ibanze n’abaturage kugira ngo abantu babashe gukurwa aho bari bari tubageza ahari imodoka zibatwara kwa muganga. Aho yabereye ni ahantu hasanzwe hagendwa, ni nabwo bwa mbere haberere impanuka imeze kuriya”.

Abakomerekeye muri iyi mpanuka hiyambajwe imodoka zirimo na za ambulance, zibajyana mu bitaro bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali birimo na CHUK kuvurirwayo, kuko aribyo byari hafi ugereranyije n’ibindi bitaro biherereye mu Karere ka Rulindo bya Rutongo n’ibya Kinihira.

ACP Rutikanga, yakanguriye abakoresha umuhanda by’umwihariko ku batwara abagenzi kwitwararika.

Ati “Umuntu wese utwaye ikinyabiziga by’umwihariko atwaye abagenzi, aba afite ubuzima bw’abo bantu mu maboko ye. Akwiye kuzirikana ko igihe cyose atwaye, igihe abisikana n’ikindi kinyabiziga akwiye kurangwa n’amahitamo atanga umutekano usesuye w’abagenzi atwaye. Nanone no gukurikirana ko ubuziranenge bw’ikinyabiziga buhagaze neza, hagenzurwa ko utwuma tugabanya umuvuduko dukora neza, ariko kandi na ba nyiri sosiyete z’ibinyabiziga bitwara abagenzi bakabigira inshingano, kugira ngo twimakaze umutekano wo mu muhanda”.

Yihanganishije imiryango y’ababuze ababo anaha ihumure abayikomerekeyemo, kuri ubu bari gukurikiranirwa kwa muganga.

Kari agahinda ku bamenye iby’iyi mpanuka, kuko ikimara kuba, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amafoto na za video zigaragaza iyo modoka ya bisi yangiritse mu buryo bukomeye, inkomere ndetse n’abahitanwe na yo bakurwa aho yabereye, mu musozi muremure, ugizwe n’ibyiganjemo ibihuru n’amashyamba ngo bashyikirizwe inzego z’ubuvuzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka