Ruhango: hamenwe inzoga z’inkorano ngo havamo inzoka
Nyuma yaho inzego z’umutekano zikoreye umukwabo zigafata litiro zisaga igihumbi z’inzoga z’inkorano tariki 05/10/2012, abaturage bagiye kumena izi nzoga basangamo inzoka yo mu byoko bw’incira.
Abaturage bahamya ko bahiritse ingunguru yarimo inzoga y’inkorano hagaturumbukamo inzoka yirukira mu murima, ariko birangira abaturage bayishe.
Aba baturage bavuze ko bajyaga bumva ububi bw’izi nzoga bakagirango ni mu rwego rwo kuzirwanya gusa ariko ubu noneho ngo biboneye ubuhamya amaso ku maso.
Umwe muri aba baturage yagize ati “yewe ibi biragaragara ko twashize cyera, ubu se wamenya iyi nzoka yarageze ryari muri iyi nzoga? Wamenya se yaragezemo ite cyangwa wamenye yasizemo ibiki? Rwose ibi bimpaye isomo sinzongera kunywa izi nzoga, nzajya nemera mpendwe cyangwa se nzireke burundu”.
Nubwo aba baturage bahamya ko iyi nzoka bayiboneye n’amaso yabo iva mu kigunguru cy’inzoga y’inkorano, ubuyobozi bw’umurenge wa wa Ruhango bwo burabihakana, bukavuga ko iyi nzoka yavuye mu masinde yari hafi y’ahamenwe izi nzoga.
Jean Paul Nsanzimana, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango, yagize ati “yewe rwose sinemeranya n’aba baturage bavuga ko iyi nzoka yavuye muri icyi kigunguru, none se wowe urumva bishoboka? Njye nabonye yaraturutse mu masinde”.
Nubwo hagaragaye kutumvikana aho iyi nzoka yaturutse, ubona byateye ubwoba abaturage cyane cyane ku bari basanzwe bafata agatama k’izi nzoga z’inkorano.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
kubazi ibintu science , hari inyamaswa ziba kubutaka zikaba no mumazi ,kandi hari nizoka ziba mu mazi murabizi?ariko kuba yaba muri alcool byo sinzi niba bishoboka no kumenya igihe yamaramo.
Uyu munyamakuru aradusebeje kabisa. Umuntu muzima yandika inkuru akemeza ko inzoka imara umwanya muri liquide ntife? Mbega kutwifatira ntago bishoboka
Ibi nubujiji ariko nonese inzoka yamara igihe kinganiki irimunzoga ntiphe
nibyiza ubwo bamwe mu bakoreshaga izo nzoga bazinywa bamwe muribo biboneye ko havumbutsemo inzoka wenda byatuma batongera kuzinywa.