Perezida wa Mozambique yaje mu Rwanda aganira na Perezida Kagame ku kibazo cya Kongo

Perezida wa Mozambique, Armando Guebuza, ari mu ruzinduko mu Rwanda aho yaje kuganira na mugezi we, Paul Kagame, icyakorwa ngo amakimbirane yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ahoshe.

Perezida Armando Guebuza unakuriye umuryango w’ubukungu wa Afurika y’amajyepfo (SADC) yatangaje ko ibihugu bigize uwo muryango bigiye gufatanya n’ibigize Inama mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR) mu gushakira umuti intambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa.

Nyuma y’ibiganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 28/08/2012, Umunyambanga nshigwabikorwa wa SADC, Dr Thomas Salamao, yavuze ko SADC itigeze ihamya ibirego bishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ahubwo ko uyu muryango urimo kwegeranya ibitekerezo bitandukanye kuri Kongo no ku bihugu biyituriye.

Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame n'uwa Mozambique, Armando Guebuza mu biganiro i Kigali tariki 28/08/2012.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’uwa Mozambique, Armando Guebuza mu biganiro i Kigali tariki 28/08/2012.

Ibizavamo ngo nibyo bizafasha imiryango mpuzamahanga yombi kwicara hamwe, igatanga umwanzuro ku kibazo cy’intambara ibera muri Kongo; nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa wa SADC yabisobanuye.

Yagize ati: “Ni muri urwo rwego twaje kumva uruhande rw’u Rwanda dutumwe n’umuryango wa SADC, ubutumwa tuzabugeza ku badutumye, hanyuma imiryango yombi ikazatangiza ibiganiro.”

Abakuru b’ibihugu byombi (u Rwanda na Mozambique) ariko ngo ntibigeze baganira ku ishyirwaho ry’umutwe utagira aho ubogamiye ku mupaka uhuza u Rwanda na Kongo; nk’uko byatangajwe na Mary Baine, Umunyambanga uhoraho muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda.

Amakuru ava ahantu hatandukanye yavugaga ko uyu mutwe uzava mu bihugu bigize SADC, aho kuva muri ICGLR; nyamara Kongo Kinshasa iri muri iyo miryango yombi.

Umunyambanga nshigwabikorwa wa SADC, Dr Thomas Salamao, aganira n'itangazamakuru nyuma y'ibiganiro hagati ya Perezida w'u Rwanda n'umukuru wa SADC.
Umunyambanga nshigwabikorwa wa SADC, Dr Thomas Salamao, aganira n’itangazamakuru nyuma y’ibiganiro hagati ya Perezida w’u Rwanda n’umukuru wa SADC.

Uku guhuza ibiganiro hagati ya SADC na ICGLR byemejwe nyuma y’uko inama y’ibihugu bigize SADC iteranye ku matariki ya 17-18/08/2012, igatuma abahagarariye uwo muryango kwigerera mu Rwanda bakumva aho ukuri guhagaze.

Intumwa za SADC zaje mu Rwanda, ntizigeze zivuga itariki izatangarizwaho raporo y’uwo muryango, ku kibazo cy’intambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuki se muvuze ngo Perezida wa Mozambique yaje mu Rwanda aganira na Perezida Kagame ku kibazo cya Kongo ukagirango hari ikindi cyari kimuzanye. Murebe neza, iyi titre ntijyanye n’ibivugwa muri iyi nkuru

Deo yanditse ku itariki ya: 28-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka