Nyaruguru: Arifuza kongera guhura na Perezida Kagame ngo amubwire ibanga yamuhishiye
Umukecuru Nyirabahutu Daphrose bahimba “Umukecuru wa Perezida”, utuye mu Kagari ka Raranzige, Umurenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru avuga ko agize amahirwe yo kongera kubonana na Perezida wa Repubulika ngo hari ibanga yamuhishiye yamugezaho.
Uyu mukecuru ubusanzwe uzwi cyane ku nganzo y’ubuhanzi yahoberanye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu mwaka wa 2013, ubwo yari yasuye akarere ka Nyaruguru ari naho yakuye izina “Umukecuru wa Perezida”.
Aganira na Kigali Today, Nyirabahutu yatangaje ko ubusanzwe yakundaga Perezida Kagame ataramwibonera n’amaso ye, ku buryo ngo yajyaga anamuririmba mu mbyino kubera ko ari umuririmbyi mu itorero ry’abakecuru ryitoreza mu murenge wa Rusenge.
Ati “kuva na kera naramukundaga nkamuririmba ntaramubona, dore ko yanampaye inka. Nkamukundira ibikorwa bye n’ukuntu akunda abanyarwanda”.
Nyirabahutu avuga ko ubwo Perezida Kagame yazaga gusura akarere ka Nyaruguru, ngo itorero aririmbamo akanaribera umutoza riri mu yaririmbye uwo munsi.
Nk’uko abyivugira ngo n’ubusanzwe ahimba ibitero iyo amaze kumenya gahunda y’umunsi babasabye kuririmbamo, uwo munsi rero ngo yateguye igitero gisaba Perezida wa Repubulika ko yamwemerera bakaramukanya kubera urukundo amukunda.
Ati “icyo gihe nari nabiteguye numva ngomba kumusuhuza kubera urukundo mukunda yampaye imararungu”.
Nyirabahutu avuga ko icyo gitero n’ubundi nk’uko asanzwe abigenza yagihimbiye aho yari ari n’itorero atoza, gusa n’ubu akaba ngo atazakibagirwa kuko ngo cyatumye umukuru w’igihugu yemera guhaguruka bakaramukanya.
Igitero kigira kiti “… Nyakubahwa mushyitsi mukuru rya jambo navuze haruguru, ya ndwara yitwa sabukuru waboneye umuti n’urukingo, urareba ndi imbere yawe, ntugire ngo ndakuruzi, nitwusa ikiganiro tugatangira kuruhuka, abayobozi bankundire ndahagarara imbere yawe, nkwirebere mu maso wenda nintaha ndasinzira …”.
Ati “aho rero nibwo yahise ahaguruka maze atera intambwe ebyiri , iya gatatu atega amaboko arandamutsa nanjye nti ‘uraho uwampaye Imararungu!’ Nti ‘uraho uwandinze kurangara nari kuba icyomanzi!’ Nti ‘uraho uwandinze kuguma mu nzu mu gicuku kirimbanyije!’ Ubwo twarebanaga mu maso, nawe ati urakoze cyane”.
Nyirabahutu avuga ko kuva icyo gihe yarushijeho gukunda Perezida Kagame ku buryo ngo naramuka agarutse mu karere ka Nyaruguru agasanga Nyirabahutu agihumeka hari irindi banga yamuhishiye azamugezaho.
Ati “naramuka agarutse agasanga ngihumeka kandi ndabyizeye nzamugezaho irindi banga namuhishiye”.
Nyirabahutu yanze gutangariza umunyamakuru wa Kigali today ibanga yabikiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame, gusa yemera kumumutumaho agira ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ukamumbwirira uti ‘mukecuru w’umuhanzi wo mu karere ka Nyaruguru umwe wahaye ya Mararungu’, uti ‘kugeza n’ubu aragukumbuye’,uti ‘uzagaruke akubwire iryo yakuzigamiye’, uti ‘uragahora ku isonga’”.
Uyu mukecuru avuga ko yabyirutse ari umuhanzi mu njyana ya Kinyarwanda kugeza n’ubu akaba akibasha kuririmba no kubyina, akagira umwihariko wo guhimbira ibitero by’imbyino aho itorero aririmbamo riri kubyinira.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
hahahahaha....nkunda ukuntu perezida wacu abaturage bamwisanzuraho rwose
Dore umukecuru umuSTAR wa nyawe, ureke bamwe b’i Kigali baririmba rimwe, bakaririmba ibitumvikana, bitanajyanye, bambaye ibyo utamenya, bagatangira guca igihugu umugongo ngo babaye umustar!!!!!
Banza urebe uko mukecuru yambaye, n’inseko ye adahatira, ahubwo ubona imuvuye ku mutima uzira uburyarya. Erega ibikorwa nibyo bigira umuntu umustar, si ukubyivuga hanyuma ngo utekereze ko wabaye we......nk’uyu mukecuru ubuntararibonye bwe, experience, ubuhanga mu buhanzi, imyambarire n’imyitwarire bimugira UMUSTAR wemewe n’amategeko.
ubu butumwa dakeka bugeze kubo bugenewe maze uyu mukecuru azongere yibonanire n;umukuru w’igihugu