Nyamagabe: Umugore wishe umugabo we yasabiwe kuba afunzwe ukwezi mu gihe iperereza rikomeje

Uwamahoro Dative w’imyaka 30 wo mu murenge wa Musange mu kagari ka Masangano mu mudugudu wa Kibumba ukurikiranyweho kwica umugabo we witwaga Minani François akamuta mu bwiherero hagashira umwaka bitaramenyekana, yageze imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe kuri uyu wa gatatu tariki ya 13/11/2013 aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ubushinjacyaha bukaba bwamusabiye kuba afuzwe mu minsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje.

Uwamahoro ukurikiranyweho icyaha cyo kwica uwo bashakanye ndetse no kuzimanganya ibimenyetso, ibyaha yemera akanabisabira imbabazi, afunganywe na mugenzi we witwa Mukeshimana Claudine wo mu karere ka Kamonyi, mu murenge wa Musambira, mu kagari ka Mpushi ukurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kwica uwo bashakanye, kutamenyesha icyaha ndetse n’ubufatanyacyaha mu kuzimanganya ibimenyetso.

Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Butera Oscar, umushinjacyaha uyobora ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyamagabe bwasabiye Uwamahoro na Mugenzi kuba bafunzwe by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hari impungenge ko aba bombi baramutse barekuwe by’agateganyo bashobora gucika ubutabera, ndetse mu gihe baba bafunzwe bikaba byakumira kugirana ubwumvikane n’abandi bashobora kuba baragiranye ubufatanyacyaha bikabangamira iperereza.

Nyuma yo kumva impande zombi, ubushinjacyaha n’abaregwa, perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe, Yaramba Athanase yatangaje ko urubanza ruzasomwa kuri uyu wa kane tariki ya 14/11/2013.

Uko icyaha cyagenze…

Ubusanzwe uyu Kaporari Minani ngo ntiyari abanye neza n’umugore we Uwimana kuko yamukekagaho ubusambanyi. Ku itariki ya 01/09/2012 hagati ya saa mbiri na saa tatu z’ijoro Uwimana yakubise Minani intebe mu mutwe ndetse akanamutemesha umuhoro ahita yitaba Imana.
Nyuma yo kumwica ngo yaje kumushyira mu mwobo wo mu bwiherero, arituriza kugeza ubwo byaje kumenyekana nyuma y’umwaka urenga bitangajwe na Ndagijimana Didier, umugabo wa Mukeshimana. Aya makuru yamenyakanye mu mpera z’ukwezi gushize kwa 10 muri uyu mwaka wa 2013, abashinjwa bagezwa imbere y’ubutabera.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abagome ntibagira konji

dorothee yanditse ku itariki ya: 14-11-2013  →  Musubize

uwo mugabo iruhuko ridashira kdi uwamwishe ngo you are nexte!

daddy yanditse ku itariki ya: 13-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka