Nyagatare igiye kuba umujyi w’Intara y’Uburasirazuba

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwatangarije abayobozi bagize inama yaguye y’umutekano mu Karere ka Nyagatare ko Umujyi w’Intara y’Uburasirazuba ugiye kuba Nyagatare aho kuba Rwamagana nk’uko byari bisanzwe.

Mu nama yaguye y’umutekano yabaye tariki 26/06/2012, uwari uhagarariye ingabo Maj. Mugisha yagize ati “Mu minsi ya vuba Nyagatare igiye kuba umujyi w’Intara, gahunda zose z’umujyi muzegerezwe.”

Cyakora nubwo yavugaga ko icyemezo cyamaze gufatwa kandi bikaba bizakorwa vuba, Maj. Mugisha ntiyigeze avuga neza igihe bizashyirirwa mu bikorwa.

Kugira Nyagatare umujyi w’Intara byasabwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (Rwanda Housing Agency), mu rwego rwo guteza imbere imijyi y’u Rwanda no kugira ngo barebe ko bagira imijyi ku mipaka bityo bifashe igihugu kubyaza umusaruro neza umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC); nk’uko bisobanurwa na Muvunyi Eric ushinzwe itangazamakuru mu Ntara y’Iburasirazuba.

Muvunyi yagize ati “Ni ukugira ngo abantu nibazajya baza mu Rwanda ntibakaze bumva Kigali gusa ahubwo bajye bashobora kurara no kumara igihe mu yindi mijyi.”

Guteza imbere umujyi wa Nyagatare bizajyana n’ingengo y’imari y’umwaka utaha kandi bizanakorwa ku mijyi nka Huye, Rubavu na Musanze nayo izafatwa nk’imijyi y’Intara; nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire.

Kuba iyi mijyi yakwitwa imijyi y’intara ngo ntacyo bizahindura ku miyoborere kuko ibyicaro by’Intara iherereyemo bizakomeza kuba aho byari bisanzwe.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ahaa!Imana ishimwe ko umujyi wacu wa Nyagatare ubaye uw’Intara!

Colombe yanditse ku itariki ya: 28-06-2012  →  Musubize

ntahantu heza nka nyagatare bizaba byiza kurushaho habaye Eastern Province city

kareangwa yanditse ku itariki ya: 27-06-2012  →  Musubize

Dushimiye Rwanda housing agency kuko yashishoje mu gutoranya Nyagatare mu kuba umujyi w’intara y’iburasirazuba,kuko Nyagatare ijyanye n’igihe tugezemo,

mike yanditse ku itariki ya: 27-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka