Nyagatare: Shine Rwanda Ltd irashinjwa kwambura abakozi yakoresheje

Bamwe mu bakozi bakoraga isuku mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare n’inkiko z’ibanze 4 zirushamikiye bakoreshwaga na Kompanyi Shine Rwanda Ltd barasaba ababifitiye ubushobozi kubishyuriza kuko rwiyemezamirimo bamubuze bityo bakaba badahembwa.

Nibagwire Esperance yari ashinzwe kugenzura abakozi bagenzi be. Ni na we wari ufitanye amasezerano na Kompanyi Shine Rwanda Ltd yari yaratsindiye gukora isuku mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare n’iz’ibanze zirushamikiyeho, urwa Gatunda, Kiramuruzi, Ngarama na Nyagatare.

Nibagwire Esperance wakoreraga Shine Rwanda anayobora abakozi bakoranaga isuku aratabaza ko bambuwe.
Nibagwire Esperance wakoreraga Shine Rwanda anayobora abakozi bakoranaga isuku aratabaza ko bambuwe.

Avuga ko isoko ry’iyi kompanyi ryo gukora isuku ryaje guhagarara mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize bakaba batarishyuwe amafaranga y’amazi 6.

Nibagwir akomeza abuga ko bagerageje incuro nyinshi gushakira uyu rwiyemezamirimo ku biro bye i Kigali no kuri telephone ye igendanwa ariko baramubura. Bifuza ko inzego zifitiye ubushobozi zabafasha kubishyuriza.

Tumaze kumva iki kibazo twashatse kuvugana na rwiyemezamirimo Kagaba Festo nyiri Shine Rwanda Ltd, kugira ngo twumve icyo abivugaho ariko kuri nomero 2 za terephone ye igendanwa nta nimwe yitaba.

Twagerageje no gukoresha ubutumwa bwa terefone bugufi ariko na bwo kuva ku wa mbere w’iki cyumweru dutangira gukora iyi nkuru ntarabusubiza.
Iri soko ryo gukora isuku muri izi nkiko ryatanzwe n’urukiko rw’ikirenga.

Murora Beph, Umunyamabanga Mukuru muri uru rukiko, avuga ko uyu rwiyemezamirimo aherutse guhabwa amafaranga mu kwezi gushize ku itariki 18 asabwa kwishyura abakozi yakoreshaga kugira ngo bamuhe n’andi yari asigaye.

Yizeza aba bakozi ko batazamburwa kuko uyu rwiyemezamirimo atazahabwa amafaranga yose ataragararaza icyemeza ko na we yishyuye abo yakoreshaga kuko babizi ko atabishyuye.

Abakozi yakoreshaga muri izi nkiko ni 11 barimo 10 bakoraga isuku n’umwe wari umuyobozi wabo.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka