Niba ubutaka ntuyeho mbukodesha, sinkwiye gusabwa umusoro – Ingabire M. Immaculée

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, avuga ko umuntu adakwiye gusabwa umusoro ku kintu akodesha ahubwo akwiye gusabwa ubukode bwacyo.

Ingabire Marie Immaculée
Ingabire Marie Immaculée

Yabitangaje ku Cyumwe tariki 28 Gashyantare 2021, ubwo yari mu kiganiro ku izamuka ry’imisoro ku mitungo itimukanwa cyatambutse mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda.

Ingabire avuga ko umusoro ku butaka uhenze kandi utabereye buri wese kuko hari abasabwa amafaranga badashobora kubona.

Agira ati “Twebwe tugenda mu baturage benshi, n’abatuye imidugudu bose ntibanganya ubushobozi. Hari n’umuntu wari umukozi kera uri mu zabukuru kandi ariwe ufite n’ikibanza kinini, bo bafata ahantu runaka bati abahatuye barifite kandi atari ukuri”.

Ingabire yitangaho urugero akavuga ko ngo mbere yishyuraga umusoro w’Amafaranga y’u Rwanda 107,000 none ubu ngo arishyuzwa hafi 300,000 ku nzu araramo adakoreramo ubucuruzi, akumva ko ari ikibazo.

Ikindi ntiyemeranya n’abavuga ko inzu umuntu araramo itishyurirwa umusoro kuko igihe cyo kumenyekanisha umusoro ubazwa ibyumba ifite n’ubusitani bwayo n’ibindi.

Ingabire ashingiye ku itegeko ry’ubutaka rivuga ko ubutaka bwose ari ubwa Leta umuturage abukodesha ndetse ko ibiburi hejuru aribyo bye, adakwiye kwakwa umusoro ahubwo yakwakwa ubukode.

Ati “Ikindi kibazo Abanyarwanda dufite nanjye ndimo, mu itegeko barakubwira ngo ubutaka ni ubwa Leta ibyawe n’ibiburiho. Ariko se niba umbwira ngo inzu ntuyemo sinyisorera, ukagaruka ukambwira uti kandi ubu butaka si ubwabwe urabukodesha, ubwo ayo mafaranga si umusoro ni ubukode kuko ndatanga amafaranga ku kintu kitari icyanjye”.

Uwo muyobozi yongeraho ko kwishyura ubukode habaho ubwumvikane hagati ya nyiri igikodeshwa n’ukodesha.

Atanga urugero rw’umuntu ufite inzu akodesha aho ngo igiciro yashyizeho abashaka kuyikodesha iyo kibananiye bigendera.

Yibaza uko mu butaka bizagenda mu gihe ababukodesha aribo bashyiriraho abakodesha igiciro kandi batavuganyeho.

Avuga ko amafaranga y’umusoro ku butaka ari menshi cyane byongeye akazarushaho kwiyongera kuko ngo buri mwaka kugeza ku myaka ine azajya yiyongeraho Amafaranga y’u Rwanda 0.5.

Ikindi ngo uko amafaranga agenda aba menshi ni ko azajya agenda ananira abaturage kandi bikabashyira mu mutekano mucye.

Agira ati “Erega ntawanze gutanga umusoro ni ukuri twese turayemera n’ikimenyimenyi nta kirarane ngira mu byo ngomba gusorera. Mu by’ukuri abatekereje kuzamura imisoro kuriya simbizi impamvu ariko hari aho batagejeje kandi niho hagombwa”.

Akomeza agira ati “Ubundi mu mahame y’imisoro kandi ni ku isi yose, iyo ushaka ko abaturage badatanga imisoro urayihanika cyane kuko barayabura hanyuma ntutangwe Leta ikinjiza make. Ikindi bishyira abaturage mu mutekano mucye kuko badashobora kubona inguzanyo bafite ideni rya RRA”.

Avuga ko abategura umusoro ubundi bakwirinze gutekereza ku mishahara yabo ndetse n’imibereho yabo ahubwo bakarebye umuturage kuko atari bo basora bonyine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Mwe muracyavuga, njye rwose mbona ikintu cyitwa umusoro w’ubutaka ari ikigeragezo kubasora kitaretse na leta ubwayo!

Nibatabireba neza bizasiga abantu benshi barara ku mbaraza z’abake bifite.

Kalisa yanditse ku itariki ya: 3-03-2021  →  Musubize

jyewe nibaza umuntu ukuba 5 umusoro abona nusanzwe ugorana kuwishyura nkibaza icyo aba atekereza, ubundi harubanza gukora ubushakashatsi akareba ubutaka imiterere yabwo? ntibanazi niba bushobora kubyazwa umusaruro cg ari ntawo umuturage akuramo. please bayobozi mureke gukina kumubyimba abaturage.

alias yanditse ku itariki ya: 3-03-2021  →  Musubize

Bituma n"abakene biyongera bakaba umuzigo muri leta.baba abakene leta ikazabubakira kandi uwo leta yubakiye ntimusoresha. Ibyo avuze ni byo bareba umushahara wabo gusa bakibagirwa abaturage.

Alias yanditse ku itariki ya: 3-03-2021  →  Musubize

Ikibazo Ingabire Marie Imm arabivuze birangira aha.nkubu ndibaza tugira abadepite cg ntabo? Ko numva se ngo nintumwa zarubanda harabandi bareberera bataritwe? Nyakubahwa President Paul Kagame ndumva yarigeze kubibwira abadepite bakora iki? Ark nanone twibaze abazamura imisoro bo bavuka he? Si abanyarwanda? Kuki bumva bagenzi babo babanyarwanda baguma kubasaza bashyira bagenzi babo muri strese zo kuguma gutegereza imisoro barekeye uko byahoze bigeze babona igihugu gisubira inyuma? Njye simbyumva babavaneho bashireho abanyarwanda baha agaciro bagenzi babo bafite ubumuntu,naho nge sinabona uko mvuga rwose igitekerezo byabo.uriya mudamu yabivuze neza,bashaka kujya bateza umutekano muke muri rubanda ahubwo harigihe tuzabaregera inkiko kuko barakabije.

Alias yanditse ku itariki ya: 3-03-2021  →  Musubize

Ikibazo Ingabire Marie Imm arabivuze birangira aha.nkubu ndibaza tugira abadepite cg ntabo? Ko numva se ngo nintumwa zarubanda harabandi bareberera bataritwe? Nyakubahw

Alias yanditse ku itariki ya: 3-03-2021  →  Musubize

Ibyo inhabité avuga nibyo baratwaka amafranga tutazabona kuko umwaka ushize twishyure 0.5 ubu twishyure o.25 ubutaha 0.50 twoger 0.75 undi mwaka bibe 1 bakishyuza ubutaka nibiri hejuru yabwo
Mumyaka 6 hazabaho kwihakana umutungo cg ukawugurisha ubusa kugirango wirinde ibihano

Lindiro yanditse ku itariki ya: 2-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka