Ngororero: Barasaba ko abana biciwe muri CIC Muramba bagirwa intwari
Abayobozi na bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngororero barasaba minisiteri y’umuco na siporo kwihutisha igikorwa cyo gushyira mu cyiciro cy’intwari abana 17 biciwe mu ishuri rya CIC Muramba (CIC: Complementalité Intelligence Courage) riri mu murenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero.
Abo bana bishwe n’abacengezi mu mwaka w’1997, nyuma y’uko babasabye kwitandukanya ngo bagaragaze abatutsi abe aribo bicwa ariko bakabyanga maze bakicanwa n’uwari umuyobozi w’iryo shuli.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, avuga ko icyo cyifuzo bakigejeje kuri minisiteri ibishinzwe ndetse ikaba yarasuye aho ubwo bwicanyi bwabereye, ubu ngo bakaba bagikusanya amakuru n’ibimenyetso byemeza ko abo bana bagaragaje ubutwari.
Nyuma y’uko akarere ka Ngororero karanzwe n’amateka y’ivangura ku butegetsi bwa MRND ndetse kakaba ari nako kakorewemo igeragezwa rya Jenoside, abayobozi n’abaturage bako bishimiye no kuhabona intwari zahinduye amateka.
Icyo cyifuzo kiramutse kigezweho, abo bana 17 bakwiyongera ku bandi 7 bo bamaze gushyirwa mu ntwari bakaba bariciwe ku ishuli ry’i Nyange mu cyahoze ari Komini Kivumu ku Kibuye nabo banze kwitandukanya bakurikije amoko.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Birakwiyeko Abana Bimuramba Bagirwa Intwari Natwe Twaharokokeye Muriryojoro Tukitabwaho Niba Hakenewe Andimakuru Bazampamagare Narimpibereye Mwijoro Ryokuwa,27 /04 /1997 Numeroyange 0788261522 Na0728261222 Ubu Mpereye Inyamirambo