“Ndi Umunyarwanda” ni umwanya wo gutekereza ku isano y’Abanyarwanda - Nsanzabaganwa

Nsanzabaganwa Monique, Visi Perezida wa mbere w’umuryango Unity Club “intwararumuri” aratangaza ko gahunda ya “Ndi umunyarwanda” igamije kongera guha Abanyarwanda gutekereza ku isano bafitanye, no gufata ingamba zo guhuriza ku gukunda igihugu, kukirinda no kugiteza imbere.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki 20/11/2013 ubwo hatangizwaga umwiherero w’iminsi ibiri ku bagize komite nyobozi y’akarere ka Nyamagabe, abajyanama bako, abafatanyabikorwa, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’ab’utugari, ndetse n’abashizwe imibereho myiza n’irangamimerere mu mirenge.

Monique Nsanzabaganwa aganira n'abaje mu mwiherero kuri "Ndi Umunyarwanda".
Monique Nsanzabaganwa aganira n’abaje mu mwiherero kuri "Ndi Umunyarwanda".

Nsanzabaganwa ati “‘Ndi umunyarwanda’ ni gahunda y’igihugu igamije kongera kuduha umwanya nk’Abanyarwanda wo gutekereza ku isano dufitanye baba Abahutu, Abatutsi, Abatwa ….., turagira ngo twongere twibaze kuri iyo sano dufitanye, ese turacyayirimo? ese twarushaho kuyiyumvamo dute? no gufata ingamba zo kumva ko duhurije ku gukunda u Rwanda, kururinda no kuruteza imbere”.

Ibi Nsanzabaganwa yabivuze agaruka ku kuntu ubwoko bwakoreshejwe nabi mu mateka y’u Rwanda ariko hakaba hagiye gushira imyaka 20 Leta y’u Rwanda isaba Abanyarwanda kwibonamo Ubunyarwanda aho kwibonamo amoko.

Gahunda yo kwimura amacakubiri hakimikwa Ubunyarwanda yatangiye mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 irakomeza, ariko ngo nyuma y’imyaka 19 isaga birakwiye ko Abanyarwanda bongera bakareba icyayiteye, bakareba aho bageze batera intambwe ndetse bagafata n’ingamba nshya aricyo
kigamijwe muri ibi biganiro, nk’uko Nsanzabaganwa yakomeje abivuga.

Abitabiriye umwhirero bafite inshingano zo kugeza "Ndi Umunyarwanda" ku baturage.
Abitabiriye umwhirero bafite inshingano zo kugeza "Ndi Umunyarwanda" ku baturage.

Senateri Bizimana Jean Damascène yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe nini mu kubaka iterambere n’ubumwe bw’Abanyarwanda, ariko ngo amateka rwanyuzemo yateye abantu ibikomere ndetse n’ubu bikaba bigihari.

Gahunda ya “Ndi umunyarwanda” ngo ije igamije kuganira kuri ayo mateka no kumva ko Abanyarwanda basangiye igihugu bakaba bagomba gufatanya kucyubaka nyuma yo kwakira amateka yacyo.

Muri iki cyumweru umwiherero nk’uyu urabera mu turere twose tw’igihugu, naho kuva kuwa mbere tariki ya 25/11/2013 iyi gahunda igatangira kugezwa mu baturage hirya no hino mu tugari no mu midugudu.

Bamwe mu bitabiriye umwiherero kuri "Ndi Umunyarwanda" mu karere ka Nyamagabe.
Bamwe mu bitabiriye umwiherero kuri "Ndi Umunyarwanda" mu karere ka Nyamagabe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, yatangaje ko icyumweru gitaha cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge nka kimwe mu bigize ukwezi kw’imiyoborere myiza kizarangira “Ndi umunyarwanda” igeze ku muturage wese, abayobozi kugeza ku tugari bitabiriye uyu mwiherero babigizemo uruhare, ndetse ngo ikaba izanakomeza gushimangirwa na nyuma yacyo.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ndumunyarwanda yaje Rwose ikenewe cyane, yaturuye imitima pe! Ndumunyarwanda yubahwe!

Hakizimana Angelus yanditse ku itariki ya: 17-10-2023  →  Musubize

Ese uziyita ko uri umunyarwanda utagira kivugira. Umuntu yitwa umuntu yuko yavutse mu bantu. None ngo tumenye ko turi abanyarwanda ariko tubyemejwe n’utakuzi, Atazi uko waraye se ?

Banyarwanda, mwarahangitswe nubu mugihangikwa. Aho byapfiriye nigihe batwemeje gutora abadepite kandi badutoza AMASYAKA. Maze ishyaka wotoye rikishyiriraho depite ry’ihitiyemo, murummva atari ubuhanga buhangitse buhanitse.Urumvase iyo ntumwa yarubanda, nkuko bazi kwita amazina, yazavugira nde ? Izavugira uwamushyizeho.

Systeme ishyirwaho n’abantu igakurwaho n’abantu bayitangiye cyangwa abandi. Imana niyo byose, ibindi duharanira n’ubusa.

Abahanga ibihangitse biryana bazageraho bananirwe kwihandura. Munyarwanda menya ko utagifite akuka ibyo wirutse inyuma byose ntumenya ubirya. Haranira akuka uhabwa k’ubuntu, uzahorana iteka, ni nako kakubashisha kwiruka mu iby’isi. Hitamo neza, uharanira ibirama biramira bose.

Uzabih

tubanyembazi yanditse ku itariki ya: 19-03-2014  →  Musubize

Banyarwanda banyarwanda kazi, umuntu aba umunyarwanda yo yahawe indangamuntu, ntakindi cyakwemeza mwikubitiro ko uri umunyarwanda atari indangamuntu.

Kwitwa umunyarwnda ntibihagije, kugirango urugo, aho utaha, urya, uryama, urwiyumvamo nuko urwo rugo rutagukumira muri gahunda zose zarwo.

Umunyarwanda wese, azemera ko ari umunywanda nyakuri, kuva k’umwana kugeza kubageze muzabukuru; igihe azabona ko afite amahirwe, yo kubaho mu rwanda, amwe nabandi banyarwanda bose. Hatakiriho bamwe bitwa abana b’urwanda, bateganyirizwa byose, m’umutungu rusange w’urwanda, nkabana b’umwami (buruse, imirimo myiza, amasoko ya leta, ubuvuzi bwiza hanze y’urwanda) ; n’abandi bitwa abana b’abanyarwanda bateganyirizwa ejo hazaza n’ababyeyi babo.

Naho ibindi byose murashakira ikibazo ahatariho, erega gusasa inzobe nibyo byarananiranye. Ibyo abantu kw’isi hose bapfa n’ibintu bakagombye gusaranganya. Mugerageze muhe abanyarwanda, amahirwe angana, muri byose, murebe uko amahoro arambye azatura mu rwanda iteka n’iteka.

Nyakubahwa Perezida yaravuze ati “tugomba kwitandukanya n’abateguye ubwicanyi murwanda bishakira ibintu”. Natwe nidukomeza guhisha ukuri, ntaho tuzaba dutandukanye nabo. Habyarimana Yuvenali, uwahoze ayoboye urwanda muri GENOCIDE, yavuze ati : “Urwanda n’inkirahuri cyuzuye amazi”. Urumva ko yashatse kwiharira ikirahuri, yibagirwa ko ubukungu ari abantu.

Ndashimira nyakubahwa cyaane, yiba ukuboko kwe kwagera aho ibikorwa byose bikorerwa byisaranganywa ry’umutungo w’urwanda, washiriye muri bamwe kandi bazwi. Yamara ibyo icyo bibyara mwarakibonye.

Mbaye mpiniye aho, urwishigiye ararusoma, cyane cyane yarenga kubyo azi neza.

umuntu yanditse ku itariki ya: 17-03-2014  →  Musubize

Mu by’ukuri kugira uruhare mu kwubaka igihugu ni ikintu buri munyarwanda wese yakagombye guharanira. Njye si igitekerezo nshaka gutanga, ahubwo nasabaga niba bishoboka ko mwanyoherereza kuri iyi email gahunda ya ndumunyarwanda mu buryo burambuye, ndetse byanarimba mukandangira n’aho nakura amakuru arambuye kandi yubaka kuri iyi ngingo. Murakoze.

Teacher Cyiza yanditse ku itariki ya: 7-01-2014  →  Musubize

Ese ndi umunyarwanda ije kwigisha iki? Ije kwigisha igitera inzara se, kuva mubukene se, igikuraho gukumira cyangwa gutonesha, kwumvisha abanyarwanda se icyo twapfuye kuva kera na yezu ataravuka. Erega abantu kuva nakera bapfa ibyo bakagombye gusangira ntakindi nubu ibihugu biriho birwana n’icyo.
Ndi Umunyarwanda se ije gukuraho : amateka, kwibuka genocide, kuganirira kwishyiga. Banyarwanda , nta umenya icyo kwishyiga baganiriye.
Twaretse kwica umwanya wo gukorera ifaranga ryabuze, ko ariryo ejo bundi tuzapfa mbona turiho turisahuranwa. Niba tudashyizeho ingamba zirinda abanyarwanda gusahuranwa, abana tubyaye bazasubiranamo. Dore ko ikigomba kwigishwa uhubwo : ni ugusaranganya bike dufite mu mucyo; tutabaye inyamaswa, urwanda rwaba paradizo.

Ese umuntu uvuze ko akunda urwanda, wamenya akunda iki ? Ubutaka se, ibiti se, inyamaswa se, ibidukikije se, ikirere se, abantu se? Ijambo nkunda u Rwanda ntirisobanutse. Icyo umuntu akunda agifata neza, mu buryo bwose bishoboka, kandi bimenywa n’umutima we. Ibyundi uzabibwirwa n’iki ?

Ariko ugiye kureba, ibihe bya none, ifaranga niryo ry’itaweho cyane kurusha umuntu. Kandi yamara, aho ribitse ntiryahaguraka ngo riguhagurutse utakibasha, bitihi se rikwambike ubwaryo pampers nta muntu hafi aho. Urayisiga ugatabarwa n’uwihitira bigezeho, rimwe cyangwa kenshi wimye imibereho (Imana yahishuriye gutanga imbabazi).

Ni duhe agaciro umuntu kuva avuka kugera Imana imwishubije, niho tuzabona imigisha itagabanyije, n’amahoro mu rwanda iteka. Ibintu twahahamiye n’abantuuu! Cyane ko umutungo kamere kw’isi hose n’abantu. Ibyo wifuza byose binyura mu maboko y’umuntu.

Imana ibahishurire ibikenewe. GBU

ndumunyarwanda yanditse ku itariki ya: 9-12-2013  →  Musubize

murakoze kuduha uyu mwanya wo kuba twatanga umusanzu wacu mukwiyubakira igihugu cyacu dutanga ibitekerezo kuri politiki nziza zigamije amahoro umutekano n’iterambere birambye mubana b’Urwanda.
Ndashimira cyane ubuyobozi bw’igihugu cyacu budahwema gukora iyo bwabaga mukunga imbaraga z’abanyarwanda,ariko nkibutsako hajya hatoranywa abantu basobanukiwe kandi babishoboye mugusobanurira abanyarwanda politiki z’igihugu
cyane cyane munzego zibanze doreko arizo zegereye abaturage cyane kandi aribo bibanze bagomba gucengerwa niyi Politiki ya Ndi UMUNYARWANDA kuko uyumuti nibo wavugutiwe. murakoze.

mwenyewe yanditse ku itariki ya: 21-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka