Nakiriwe mu Rwanda nk’ugeze iwabo - Umwe mu bavuye muri Libya
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 29 Ukuboza 2020, u Rwanda rwakiriye izindi mpunzi 130 zivuye mu gihugu cya Libya, ziyongera kuri 385 bamaze kwakirwa mu byiciro bine kuva mu mwaka ushize wa 2019.
Iki gikorwa giteganywa n’amasezerano ya "Emergency Transit Mechanism - ETM”, agamije gucumbikira impunzi mu gihe gito, yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), ndetse n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).
Umwe muri izo mpunzi wabaga muri Libya ariko akomoka muri Sudani, ari muri bake bashobora kuvuga Icyongereza, akaba yabwiye Kigali Today ko yageze mu Rwanda akumva atekanye.
Ati "Mvuye ahantu habi, igihe nari ngeze hano numvise nakiriwe nk’ugeze iwabo, ndacyashakisha ahantu heza natura ariko n’u Rwanda ndarukunda kuko narumenye ko rwavuye mu ntambara ubu rukaba rufite amahoro, ndarukunda rero".
Ahagana saa ine z’ijoro nibwo izi mpunzi n’abasaba ubuhunzi biganjemo abasore n’inkumi bari bageze ku kibuga cy’indege cya Kigali, babanza gukorerwa ibizamini bya Covid-19 mbere yo kurira imodoka zibajyana kuba bacumbitse muri Hoteli La Palisse i Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Aba baturage bava muri Libya, igihugu cyashegeshwe n’intambara kuva muri 2011, bazasanga abandi mu nkambi y’agateganyo ya Gashora iri muri ako Karere ka Bugesera.
Mu bamaze kwakirwa mu Rwanda hari abo ibihugu by’i Burayi na Amerika bimaze kwemera guha ubuhungiro, barimo 131 bagiye muri Suwede, 23 bagiye muri Canada, 46 bagiye muri Norvège, abandi batanu bakaba barakiriwe n’u Bufaransa.
Ohereza igitekerezo
|
nkbanyarwanda duhaye ikaze imunzi zivuye muri ribya