Mwarimu ngo afite urufunguzo rw’iterambere–Visi Meya Uwineza

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwineza Claudine, aratangaza ko uburere n’ubumenyi butangwa na Mwarimu ari byo byubaka iterambere ry’igihugu

Mu karere ka Kamonyi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu tariki 5/10/2015, ufite insanganyamatsiko igira, iti”Gushyigikira mwarimu, ni ukubaka iterambere rirambye”. Uwineza Claudine arahamya ko abarimu ari bo rufunguzo runini rw’iterambere kuko bafasha kugera ku nkingi zitandukanye z’iterambere.

Abarimu b'i Runda bizihije umunsi w'umwarimu
Abarimu b’i Runda bizihije umunsi w’umwarimu

Aragira, ati”Mwarimu ni we ufite urufunguzo runini rwo gufungura iterambere, mu bukungu, mu mibereho myiza, mu miyoborere myiza no mu butabera.

Kuko hatari mwarimu twaba tutazi icyo tuvuga n’icyo dukora. Mwarimu rero yunganira uruhare rw’ababyeyi”.

Abarimu bahamya ko akazi bakora ari ingirakamaro ku gihugu no kubagituye, ariko ntibishimira igihembo bahabwa kuko umushahara wa bo ari muke; ku buryo utabafasha kubona ibikenerwa by’ibanze.

Cyakoze barishimira gukorana n’ikigo cy’imari cy’Umwalimu SACCO kuko byibuze bakuramo inguzanyo zituma babasha gukora indi mishinga yo kubafasha mu mibereho.

Abarimu bizihije umunsi wa Mwarimu
Abarimu bizihije umunsi wa Mwarimu

Mukamazimpaka Christine wigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Gihara, ati “Umwarimu ugerageje kugana umwalimu Sacco, atera imbere. Hari ababashije kwirihira amashuri n’abubatse amazu yo kubamo”.

Abarimu bigisha mu bigo bya Leta bashima ko boroherezwa no kwivuza bakoresheje ubwisungane bahuriramo n’abandi bakozi ba Leta.

Abigisha mu bigo byigenga na bo barasaba guhabwa amwe mu mahirwe yo gukorana na Mwarimu sacco ndetse bagafashwa kwivuza kuko ubuzima babamo ari bumwe n’ubw’abo muri Leta.

Uwanyuze Francine wigisha muri Crimzony Academy, avuga ko uretse umushahara nta rindi terambere mwarimu abona. Ati “Twifuza ko uko batekereza abarimu bakorera leta, natwe byatugeraho. Kudakorana na Sacco biratudindiza”.

Umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Runda, Kagiraneza Evode atangaza ko ibyifuzo by’abarimu bo mu bigo byigenga biri gukorerwa ubuvugizi, gusa ahamya ko iterambere rya Mwarimu rihangayikishije ubuyobozi bw’igihugu.

Ngo uretse gushyirirwaho Umwarimu Sacco, abarimu bashyiriweho gahunda ya Girinka Mwalimu.

Mu murenge wa Runda hateganyijwe gutangwa inka 8.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibyo n’ukuri , mwarimu niwe base ya byose abayobozi b’igihugu batagize mwarimu ntibajijuka, mu nzego zitandukanye abahicaye batagize mwarimu ntibari kuba bahicaye

matama yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

leta igerageze yite Ku mibereho ya mwalimu kuko irihasi cyane ugereranyije niyabandi bakozi.

didi yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka