Musanze: Mu mugezi wa Mukungwa habonetse umurambo
Mu mugezi wa Mukungwa, mu Kagari ka Kabirizi, Umurenge wa Gacaca, habotetse umurambo w’umugabo utahise umenyekana umwirondoro we.
Ni amakuru yamenyekanye mu ma saa yine z’amanywa, ku wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023, aho nyuma y’uko abaturage batanze amakuru, ubuyobozi bwahise buhagera, uwo murambo ukaba ubu uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca, Nsengimana Aimable yabitangarije Kigali Today.
Ati “Ayo makuru twayamenye ku manywa, dukomeza gukurikirana kuko ntabwo twari kuwuvana aho uri RIB itarahagera, aho ihagereye twawuvanyemo ariko umwirondoro we ntabwo uzwi, uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri”.
Uwo muyobozi yigize ubutumwa agenera abaturage, agira ati “Ubutumwa twatanga, n’ubwo tutazi uwo muntu uwari we cyangwa mwene we ariko birababaje, ntabwo tuzi niba ari uwa hafi cyangwa niba ari uwa kure, turakomeza gushakisha umwirondoro we, ashobora kumenyekana”.
Gitifu Nsengimana, yasabye abaturage kwirinda gukomeza kwegera ibiyaga n’inzuzi, kuko bashobora kuhasiga ubuzima.
Ati “Tugomba kubibwira abana n’abakuru, bakamenya ko n’ubwo ibiyaga ari byiza, umugezi ari mwiza, ariko bagomba kumenya ko urangaye gato wahasiga ubuzima. Duturane n’ibidukikije ariko twirinda ko bidutwara abantu”.
Ohereza igitekerezo
|