Muri Nyakanga u Rwanda ruzakira inama ya Afurika yunze Ubumwe
Muri Nyakanga uyu mwaka, u Rwanda ruzakira inama ya mbere ikomeye ku mugabane w’Afurika y’Afurika yunze Ubumwe (AU).
Iyi nama izaba guhera tariki 10 kugeza ku ya 18 Nyakanga 2016, niyo ya mbere y’uru rwego u Rwanda ruzaba rwakiriye kimwe n’iya World Economic Forum nayo iteraniye i Kigali muri iki cyumweru.
Mu rwego rwo gukaza imyiteguro yo kuzakira neza iyi inama, Leta y’u Rwanda yasinye amasezerano y’ubufatanye n’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ashingiye ku bufatanye ku bikoresho birimo n’ibya tekiniki bizatangwa n’uyu muryango.
Aya masezerano yashyizweho umukono ku itariki 2 Gicurasi 2016 na Amabasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia akaba n’intumwa idasanzwe mu muryango w’ubumwe bwa Afurika Amb. Hope Tumukunde.
Muri uwo muhango wo gusinya ayo masezerano, Ambasaderi Hope Tumukunde yatangaje ko gushyira umukono kuri aya mazeserano y’ubufatanye, ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda rwiteguye kwakira iyi nama muri uyu mwaka.
Yagize ati "”Gusinya aya masezerano y’ubufatanye ni ikimenyetso simusiga cy’uko u Rwanda rukomeje gushyira ibintu byose ku murongo kugira ngo iriya nama iteganyijwe i Kigali, izabe ikitegererezo mu mateka, ari kubijyanye n’imyiteguro yayo ndetse n’ibijyanye n’ireme ry’ibizava muri muri iyi nama.”
Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ubumwe bwa Afurika, Madamu Djeneba Diarra yavuze ko adashidikanya ko u Rwanda rwiteguye bihagije mu kwakira iyi nama kandi mu buryo buzira amakemwa.
Ati “Muri Werurwe njye n’itsinda nari nyoboye twasuye u Rwanda kugira ngo dusuzume uko u Rwanda rwiteguye kwakira iriya nama ikomeye mu mateka.
Njye n’itsinda ryanjye twatangajwe n’umuvuduko u Rwanda n’amatsinda y’i Kigali barimo gukora cyane, kugira ngo ibyangombwa byose by’iyi nama muri Nyakanga bizabe byatunganyijwe. Rwose mfite icyizere ko u Rwanda rwiteguye bihagije.”
Imyiteguro y’iyi nama imeze ite?
Dr. Uzziel Ndagijimana Umunyamabanga wa Leta ushinzwe igenamigambi, muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, avuga ko ibijyanye n’imyiteguro y’izi nama, hari ikiri gukorwa cyane cyane ku mahoteri azakira abazijemo, ku buryo imyiteguro imeze neza.
Yagize ati “Nk’uko mubibona hano mu Mujyi wa Kigali dufite amahoteli abiri arimo kwihutishwa, yose agamije kwakira izo nama, ariyo Marriot Hotel Igiye kurangira, ndetse na Convention Center ifite na Hotel y’inyenyeri eshanu ndetse n’aho kwakira inama, ikaba ari nayo izakira Inama ya Afurika yunze ubumwe.
Avuga ko hari n’abandi ba rwiyemeza mirimo bikorera ku giti cyabo, bari kubaka amahoteli yo ku rwego rw’inyenyeri eshanu, bigaragaza ko mu rwego rw’amahoteli hari ibirimo gukorwa.
Dr Ndagijimana yanavuze ku kijyanye no gutwara abantu gikunze no kugaragaramo imbogamizi cyane cyane mu gutwara abashyitsi b’imena barimo abakuru b’ibihugu n’abandi bantu bo ku nzego zo hejuru, yemeza ko iki kibazo kizakemuka bitewe n’uko abikorera mu gutwara abantu barimo kongera ubushobozi kandi na leta izabunganira.
Ati “Hari impinduka mu bikorera bafite amasosiyete manini yo gutwara abantu baragenda bongera ubushobozi.
Ariko na Leta yafashe icyemezo cyo gufasha abazazana imodoka zo ku rwego rwa VIP kugirango bashobore gufasha ziriya nama, bidasabye ko leta isubira kwigurira imodoka zayo n’imicungire yazo muzi igoranye.”
Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yise MICE (Meetings, Incentives, Conferences and Events) yo Kwakira ibiganiro, inama mpuzamahanga n’ibikorwa bitandukanye, bifatwa nk’uburyo bushya bugezweho bwo kwagura ubukerarugendo. Leta y’u Rwanda itegenya ko iyi gahunda izajya iyinjiza asaga miliyari 116Frw.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Proud of my country
Goooo Rwanda