Monique Nsanzabaganwa asoje ikivi muri Etiyopiya ariko abasigiye ‘Seed’
Yanditswe na
Ruzindana Janvier
Dr Monique Nsanzabaganwa, i Addis Ababa muri Ethiopia yamuritse igitabo yise ‘SEED’ kivuga ku rugendo ruganisha ku bifite akamaro binyuze mu kudatezuka ku ntego bikajyana n’impinduka, abantu bagaharanira kwera imbuto ziganisha ku iterambere.

Igitabo cyanditswe na Dr. Monique Nsanzabaganwa cyamurikiwe i Addis Ababa
Dr. Monique Nsanzabaganwa aherutse gusimburwa ku mwanya w’Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, inshingano yagiyeho mu Ukuboza 2020.
’
Mbere yo kujya muri uyu muryango nyafurika, Nsanzabaganwa yari Guverineri wungirije wa Banki nkuru y’u Rwanda.

Uyu muhanga mu mibare n’ubukungu yanabaye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, ndetse akorera igihugu no mu zindi nzego zitandukanye.

Ohereza igitekerezo
|