Miss Mutesi yiyemeje gukamishiriza abana b’incuke 120 umwaka wose

Nyampinga w’u Rwanda Mutesi Jolly, kuri uyu wa Kabiri, tariki 19 Mata 2016, yasuye abana b’incuke biga mu mashuri ya “Peace and Hope Initiative” i Kinyinya, abaha amata ndetse yiyemeza kubakamishiriza mu gihe cy’umwaka wose.

Ni abana bagera ku 120 bari hagati y’imyaka itatu n’itandatu y’amavuko. Abenshi bavutse ku bakobwa b’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma baza kugenda batwara inda batateganyije kubera imibereho mibi babaga barimo.

Miss Mutesi Jolly yahaye abana b'incuke amata ahita yiyemeza kubakamishiriza mu gihe cy'umwaka wose.
Miss Mutesi Jolly yahaye abana b’incuke amata ahita yiyemeza kubakamishiriza mu gihe cy’umwaka wose.

Miss w’u Rwanda wa 2016 yahaye ubufasha abana nyuma yo kubasura muri uwo muryango ubwo yari yitabiriye igikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe 2016, agashima igitekerezo cya Albert Musabyimana wiyemeje kubahuriza hamwe, maze na we yumva agize igitekerezo cyo kubafasha.

Ubwo yageraga aho aba bana bari muri “Peace and Hope Initiative”, Miss Mutesi yasangiye na bo amata mu rwego rwo kubereka ko abifuriza ibyiza, maze atanga n’inkunga yo kubakamishiriza mu gihe cy’umwaka wose, uhereye muri iyi Mata 2016.

Aganira na Kigali Today, Miss Mutesi Jolly, yavuze ko impamvu yatekereje gusangira no gukamishiriza amata aba bana ari uko amata asobanuye “Umugisha” mu muco nyarwanda. Kuri we ngo bikaba kwifuriza umugisha aba bana bato no kubaremamo icyizere cy’uko imbere habo ari heza.

Miss Mutesi kandi yavuze ko azakorera ubuvugizi uyu muryango “Peace and Hope Initiative” kugira ngo abantu bamenye ko ukora ibikorwa byiza, bajye bawufasha mu kwita kuri abo bana.

Ubundi buvugizi avuga ko azakora ni ubujyanye no gushakira abana barangiza amashuri y’incuke muri uwo muryango, kubona amashuri abanza abakira, bagakomeza kwiga neza batadindiye.

Umunyarwanda Albert Musabyimana warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yagize umutima wo guhuriza hamwe abo bana no kubashingira umuryango w’amahoro n’icyizere mu mwaka wa 2012, nyuma yo kubona ko abo bari babayeho nabi nta n’uburezi babasha kubona bakiri bato.

Miss Mutesi Jolly na Albert Musabyimana washinze umuryango "Peace and Hope Initiative", hamwe n'abana b'incuke biga muri uyu muryango.
Miss Mutesi Jolly na Albert Musabyimana washinze umuryango "Peace and Hope Initiative", hamwe n’abana b’incuke biga muri uyu muryango.

Icyo gihe, yashyizeho uwo muryango urimo ishuri ry’incuke, aho biga bagaburirwa bakanahabwa ubundi bufasha butuma babaho neza.

Nyuma, yaje no kwakira abandi bana b’incuke b’i Kinyinya baturuka mu miryango itishoboye kugira ngo bitabweho.

Andi mafoto:

Nyampinga Mutesi Jolly yari yishimanye n'abana.
Nyampinga Mutesi Jolly yari yishimanye n’abana.
Nyampinga Mutesi yasuhuzanyaga n'ababyeyi b'abana.
Nyampinga Mutesi yasuhuzanyaga n’ababyeyi b’abana.

KANDA HANO urebe andi mafoto menshi ya Miss Mutesi Jolly ari kumwe n’abana i Kinyinya.

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Go ahead my sister

kiki yanditse ku itariki ya: 20-04-2016  →  Musubize

God bless you

isack yanditse ku itariki ya: 20-04-2016  →  Musubize

Uyu Miss rwanda Mutesi Jolly ibikorwa ari gukora ari byiza,kuko kuva yamara kuba miss nakomeje gukurikirana ibikorwa akoze mugihe gito amaze ari miss,mbona biruta ibyo dorriane yakoze we ari miss umwaka wose vraiment turagushigikiye Jolly mubyo uri gukora biragaragara ko wabaye miss ubikwiye komereza aho.

shema julles yanditse ku itariki ya: 20-04-2016  →  Musubize

Nibyiza cyane. Ariko no ukureba Nina about bans ugiye gushyira kuri iyo regime badasanzwe bayabona. kuko ndabona abayahawe ntawambaye bodaboda urimo. Bagufashe ahabwe abayakwiye.

lilu yanditse ku itariki ya: 19-04-2016  →  Musubize

Yooo nibyiza cyane kuba ugiye kubakamishiriza umwaka wose sikintu cyoroshye ariko ndagushimiye kuko amata kubana ningombwa, ntibiheze mukuyabaha uno munsi gusa ikiruse byose nuko wiyemeje nogukomeza kiyabaha shenge. Imana ikwagurire imiryango Jolly. GBU

lolo yanditse ku itariki ya: 19-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka