Meya wa Rutsiro yashyingiwe imbere y’amategeko

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Emérence AYINKAMIYE, ku wa Gatandatu tariki 05 Nzeri 2020, yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we Nsengimana Fabrice.

Ayinkamiye yasezeranye na Nsengimana imbere y'amategeko
Ayinkamiye yasezeranye na Nsengimana imbere y’amategeko

Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ari naho umuryango wa Ayinkamiye usanzwe utuye.

Mu kiganiro gitoya yagiranye na Kigali Today, Mayor Ayinkamiye yavuze ko umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wagenze neza uko wari wateguwe, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana, wo uteganyijwe tariki ya 12 Nzeri 2020, ukazabera muri Paruwasi yitiriwe Umuryango Mutagatifu (Ste Famille) mu MUjyi wa Kigali.

Ayinkamiye nk’umuyobozi w’Akarere, ni umuntu uziranye n’abantu benshi, baba abo bakorana mu karere, abo baziranye, imiryango, inshuti ndetse n’abavandimwe.

Mu rwego rwo kwirinda Covid-19, imihango yo gushyingirwa imbere y’Imana yitabirwa n’abantu batarenze 30. Ayinkamiye yabwiye Kigali Today ko kuba ubukwe bwarateguwe mu bihe bidasanzwe, bamwe mu bo baziranye bagomba kubyumva, bukazitabirwa gusa n’abagenwe bagenwa n’amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

Nsengimana yateye ivi asaba Mayor Ayinkamiye ko yamubera umugore
Nsengimana yateye ivi asaba Mayor Ayinkamiye ko yamubera umugore

Ati “Bitewe n’igihe uko kimeze ibintu byose ubitwara uko biri, kandi abaturage na bo barabyumva. Hagomba kuza abateganyijwe, kandi n’ejo ni ko byagenze kandi barabyumvise”.

Umugabo wa Mayor Ayinkamiye, ni rwiyemezamirimo wikorera. Hari amakuru avuga ko uyu mugabo Nsengimana yahoze ari mu Bihayimana (Umufurere), akaza kubivamo, ariko Mayor Ayinkamiye ntiyashatse kugira icyo abitangazaho.

Yagize ati “Warekeye ahongaho ko bihagije”!

Akanyamuneza kari kose kuri bombi
Akanyamuneza kari kose kuri bombi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Moyor,

wait and see.
gusa nizereko mwasezeranye ivangura mutungo.
otherwise uzabona Fabrice new version

yaka yanditse ku itariki ya: 12-09-2020  →  Musubize

Ivi ni hatali ryageze no mu basaza?🤔🤔

Senyamwishywa yanditse ku itariki ya: 8-09-2020  →  Musubize

Byiza cyane.

Jean basayi yanditse ku itariki ya: 7-09-2020  →  Musubize

Ni byiza kandi birashimishije.

Jean basayi yanditse ku itariki ya: 7-09-2020  →  Musubize

Très merveilleux!!! Cela est l’un des cas les plus rare. Le marriage d’ une leader telle que la maire, c’ est très bien en tout cas. Félicitation Madame la maire!

The truth yanditse ku itariki ya: 6-09-2020  →  Musubize

Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

hitimana yanditse ku itariki ya: 6-09-2020  →  Musubize

Mayor wacu vraiment felecitation,turagushyigikiye Imana izaguhe hungu na kobwa.

nahimana marcel yanditse ku itariki ya: 6-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka