Makuza mwene Makuza ati: “Mbonye ndi Umunyarwanda, igice nshobora kujyamo nemye”

Mu biganiro bishyigikira gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” byakozwe n’abakozi ba Ministeri y’ububanyi n’amahanga (MINAFFET) kuri uyu wa kane tariki 28/11/2013, Umuhungu wa Makuza Anastase, wahoze ari Ministiri w’uburezi ku ngoma ya Kayibanda, yahakanye ko atari Umuhutu, Umututsi cyangwa Umuhutsi, ahubwo ko ari Umunyarwanda.

Michel Makuza, uyoboye ubutwererane n’amahanga muri MINAFFET yavuze ko se wari Ministiri, akanayoboraga mu ishyaka rya Gregoire Kayibanda rya PARMEHUTU, ngo bamuzizaga Ubututsi, n’ubwo we (Michel) atahamya icyo se yari cyo.

Michel Makuza avuga ko se yagiye azira ko yarwaniraga Abatutsi, kandi ngo akigisha abana be gukunda no kubaha ikiremwamuntu, kuko ngo yari n’Umukristu.

Michel Makuza, mu biganiro bya MINAFFET kuri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda".
Michel Makuza, mu biganiro bya MINAFFET kuri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda".

“Icyakora si ukumushyigikira, ahubwo ibyo yaba yaravuze byose bikwiye kwicuzwa; mboneyeho umwanya wo gusaba imbabazi abantu bose ku bw’Abahutu bose”, nk’uko Michel Makuza yabwiye abakozi ba MINAFFET.

Ati:“Iyi gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” nayita ko ari Gacaca ikomeje, ndayishyigikiye nivuye inyuma, kuko ikuraho ibyo batubwiraga mu mashuri batuvugiriza induru, ngo ni ibitutsi, abandi bati ‘ni ibihutu, abandi ngo ni abahutsi’; nibura mbonye igice nshobora kujyamo nemye, si ndi Umuhutu, si ndi Umututsi; ndi Umunyarwanda”. Michel Makuza ni murumuna wa Senateri Bernard Makuza.

Depite Eduard Bamporiki, uri mu batangije gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, niwe utanga ikiganiro cy’amateka yabayemo mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi muri Mata 1994, akavuga ko Abahutu bakwiye gusaba imbabazi kuko harimo abishe n’abarebereye, ku buryo ngo byamuteye ipfunwe ryo kwitwa uwo mu bwoko bwakoze ibyaha.

Depite Bamporiki yakoze ishusho igaragaza urukuta rutandukanya amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, n'ameza rugezemo (ngo unyerera azamuka aba asubira inyuma…).
Depite Bamporiki yakoze ishusho igaragaza urukuta rutandukanya amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, n’ameza rugezemo (ngo unyerera azamuka aba asubira inyuma…).

Ministeri y’ububanyi n’amahanga ngo yateguye ibiganiro kuri “Ndi Umunyarwanda”, kugirango abakozi bayo bakorane baziranye, nk’uko Ministiri Louise Mushikiwabo yabisobanuye, agira ati: “tugeze ahantu bidusaba gusubiza amaso inyuma, abenshi tubana tutaziranye”.

Ministiri Mushikiwabo yavuze ko kugirango igihugu kirusheho gutera imbere, bisaba abantu bagiteza imbere gukorana, ariko nanone ngo abantu ntibakorana bataziranye.

MINAFFET irasaba na za Ambasade z’u Rwanda zikorera mu bihugu binyuranye byo ku isi (nk’uko ari yo izifite mu nshingano), guteza imbere ibiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Ministiri Mushikiwabo n'abandi bakozi ba MINAFFET, muri gahunda "Ndi Umunyarwanda".
Ministiri Mushikiwabo n’abandi bakozi ba MINAFFET, muri gahunda "Ndi Umunyarwanda".

Icyakora ntibyakoroha cyane mu gihe hari benshi mu Banyarwanda bavugwaho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo barimo ndetse n’abayigizemo uruhare bataragezwa imbere y’ubutabera.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Yishongoye ku batutsi i Nyamata ati"Honga, Hunga" wabibona muri Archive ya Radiyo Rwanda, byatambutse muri filme amateka y’Urwagasabo, version 1>

infizi yanditse ku itariki ya: 4-11-2014  →  Musubize

Mukeneye gusobanura ukuntu Kayibanda ngo yari yarabyawe n’umnusirikari w’Umutetela,nuko nyuma akaza kwigira ishyano yiyita "Hutu," kandi mu muco wa Kinyarwanda atari gushobora gufata ubwoko bwa nyina.Abanyarwanda turi ishyanga rimwe (homogene),turi ishyanga rikuru mu mateka y’Africa,hakaba ndetse munsi y’ubutayu bwa Sahara nta shyanga rindi tungana kuko tumaze kurenga miriyoni 25 twese abavuga urunyarwanda.

Israel Ntaganzwa yanditse ku itariki ya: 13-02-2014  →  Musubize

Icyo mbaza abantu barwanya gahunda ya NDI UMUNYARWANDA.iyo bari mubihugu by’amahanga bagahura n’abanyamahanga iyo babajije abo ari bo,basubiza iki mbere ya byose?niba ntibeshye,basubiza ko ari abanyarwanda ibindi biza nyuma.ubuse ibihugu birimo amoko 100arenga bibaho bite?nibareke kudusubiza aho twavuye,kandi barebe inyungu z’umunyarda muri rusange atari iz’ubwoko ubu n’ubu,kuko amoko ntacyo yatumariye ahubwo yatanije abantu.ndasaba abanyarwanda bose kwita kubintu bibafitiye akamaro. NJYE NDI UMUNYARWANDA.

alias yanditse ku itariki ya: 14-12-2013  →  Musubize

banyarwanda nimuze dusabe imbabazi zaba ibyizo twakoze ndetse nizo benewacu bakoze ariko uzi kuba uri umutindi hakaza umutegetsi akakubwira ko ukwiye kwica umuturanyi wawe waguhaye amata, mwasangiye akabisi n’agahiye ,mugihe we amerewe neza n’umuryango we naho wowe utaramenya no kwambara inkweto,aho kukwereka ko umwanzi wambere ari ubukene ahubwo akagukangurira umuturanyi mwafatanyaga muri byose

bapfakurera yanditse ku itariki ya: 29-11-2013  →  Musubize

bayobozi bacu ndabashyigikiye kubwibyo mukora kuko bituganisha aheza ,ariko ntimucibwe intege n’aba batarasobanukirwa niyi gahunda mwaduhitiyemo kubera ibyo basize bakoze abanyarwanda tuyishyigikiye turibenshi ntaho duhuriye nabo bayirwanya kuko aribo basize bashutse rubanda rugufi gukora amahano barangiza bakurira indege bakajya mumahoteri akomeye y’iburayi abandi twica nabwacyi kandi aribo badushoye mubwicanyi,nonese niba twese twari abahutu kuki abana b’ababakene bishwe na bwaki ababategetsi badushoye muri jenoside bibereye i paris nahandi babayeho neza icyo nagiraho inama abanyarwanda benewacu ni ukureba kure mubyo ugiye gukora niba uwo ubikubwira ntanyungu zibimuteye zibyihishe inyuma

mahoro yanditse ku itariki ya: 29-11-2013  →  Musubize

nanjye iyi gahunda ya ndi umunyarwanda ndayemera kandi ndiyishyigikiye ,nanjye niyemeje gusaba imbabazi z’ibyaha byakozwe n’abanyarwanda bene wacu biyitirira ubwoko bwabahutu ,ariko jyewe ikimbabaza nabakoze ibyaha ntibashake guhinduka ahubwo twebwe abasore akaba aritwe turiho duhinduka,nkaba nsaba ko umuntu wese unyumva yahaguruka akagira icyo ahindura nawe yahagarara agahamya twese hamwe tuzageraho duhindure urwanda rwose nka paradizo

mutoni yanditse ku itariki ya: 29-11-2013  →  Musubize

abantu twese turavukana utabyemera asome bibiliya arabona uburyo aburahamu IMANA yamwimuye mugihugu cyase cy’amavukiro aricyo uri y’abakarudaya akabyara isaka ,isaka nawe akabyara esawu na yakobo ,yakobo agahinduka isirayeli isirayeli nawe akabyara abiswe abisirayeli ariko urumva ko abagiye bavuka kwa se wabo esawu bahindutse abanyamahanga nabugingo nubu ndetse nabavuka kubavandimwe ba aburahamu nabo ni abanyamahanga none banyarwanda icyo jye mbona nuko tuvukana ahubwo icyitwa ubwoko kigenda kivuka mubantu uko barushaho kwiyongera kw’isi. Ijambo ry’IMANA ridusaba kugira urukundo rutarobanura kuko no mw’ijuru ntamoko azabayo ahubwo hazabayo abakijijwe bameshe ibishura byabo mumaraso y’umwana w’intama w’IMANA umwuka wiIMANA abasange!!

Ndikumana yanditse ku itariki ya: 29-11-2013  →  Musubize

muriki gihe tugezemo abantu bakwiye gufunguka amaso bakamenya ko ntaho warisha ubwoko usibye nabwo n’umuvandimwe arakwirengagiza ugatabarwa numuntu utazi iyo akomoka ,none ubwo bwoko bumaze iki ??????????????????

bimenyimana yanditse ku itariki ya: 29-11-2013  →  Musubize

banyarwanda mukiyitirira amoko turabasize icyo nabifuriza nukureba kure kuko aho isi igeze nukureba icyaguteza imbere ,mwene wanyu nuwo muturanyi wawe uguha amazi urwaye akakurahurira umuriro

claude yanditse ku itariki ya: 29-11-2013  →  Musubize

Ndabona politiciens bakomeje gukinisha gahunda ya Ndi umunyarwanda. niba ari urubuga rwo kubeshya no kwivuga ibyiza ibibi bakabisasira ahubwo yahagarara bikagira inzira ikazasubukurwa yamaze kwigwaho neza.
Ingero :
1)Bernard Makuza arasaba imbabazi z’ uko se atarengeye abarengannywaga ariko ati nawe ntiyari yizewe; wasobanura gute ko umuntu nka makuza uzwi mumateka y’urwanda ndetse wasize umugani aho perezida kayibanda avuga ngo ceque makuza vient de dire je n’ajoute rien (kubatumva igifaransa yavugaga ko ibyo makuza amaze kuvuga ntacyo yongeraho nyamara makuza atahawe ijambo kubera icyizere cyinshi yamugiriraga. ese umuntu utizewe ashyirwa muri gouvernement? kuba habyara yaramufashe nabi ni ingaruka z’uko yari abanye na kayibanda.
2) murumunawe ati sindi umuhutu, sindi umututsi, sindi umutsihu,...ariko ndasaba imbabazi mu izina ry’abahutu. keretse niba asaba iz’uko atazi ubwoko bwe? ese niba utari umuhutu, urasaba imbabazi mu izina ryabo gute?
3)Anastase Murekezi asabye imbabazi arangije ati twari abatutsi nyuma tuza kuba abahutu, ibyo birashoboka kuko no muri leta za habyara na kayibanda hari benshi bigize abahutu ngo bagure inzira ndetse na nyuma ya genocide hari abigize abatutsi ngo bahishe ko bamaze abantu cyangwa bakomoka mu bicanyi. aha nawe nasobanure icyatumye baba abahutu areke kubeshyera ubukene kuko abakene bose si abahutu nk’uko abakire bose atari abatutsi.
mbaye ndekeye abo ariko ndabona muri rusange aba bayobozi bafite aho bahurira no kumena amaraso bavuga bahimbahimba ibintu jye nabagira inama yo kuvuga ukuri cg bagaceceka>

umuvunyi yanditse ku itariki ya: 29-11-2013  →  Musubize

Michel, urakoze cyane kuba wasabye imbabazi ur’Umugabo pee!! erega n’ubundi turi bamwe tekereza kuba mubyukuri bamwe bagufata nk’amwene Parmuhutu Makuza abandi icyimanyi sha wararenganye kubona ubabazwa n’abishe benewabo wa mama wawe kandi Papa wawe abarizwa muri Parmehutu n’akaga. Ariko ntangajwe n’uko wavuze ngo ntabwo uzi ubwoko Papa wawe yabarizwagamo!!! yari Parmehutu nibwo bwoko bwe niba utarubizi.Uzabaze benewabo wa Mama wawe bazakubwira neza amateka y’umulyango wawe cyangwa se ukurikirane discours ze uzamenya uwo yariwe.

karabaye yanditse ku itariki ya: 29-11-2013  →  Musubize

Michel Makuza na Bernard Makuza bene Anastase Makuza ntimubaye ibigwari mwitandukanyije n’ingengabitekerezo y’umubyeyi wanyu. Ariko kuki muvuga ko Leta ya Kayibanda Gregoire itamurebaga neza kuko yashyigikiraga Abatutsi, bikagaragazwa ko yabibye amacakubiri. Ese ntiyari ashyushye cyangwa ngo akonje hari ibitumvikana.Murakoze!!!

baba yanditse ku itariki ya: 29-11-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka