Kwinjira kwa Senegali mu kibazo cya Ingabire byaba ari ubusazi n’icyasha kidasibangana- Boubacar

Umwanditsi w’ibitabo ukomoka muri Senegali witwa Boubacar Boris DIOP atangaza ko igihugu cye kitagomba kwinjira mu kibazo cya Ingabire kuko byaba ari ubusazi n’icyasha kidasibangana kuri Senegali mu maso y’Afurika n’isi yose.

Ibyo yabyanditse mu gitabo yashyize ahagaragara yise “Le Senegal n’a rien à faire dans le dossier de Victoire Ngabire” umuntu acishirije mu Kinyarwanda ni ukuvuga ngo “Senegali ntacyo igomba gukora kuri dosiye ya Victoire Ngabire (Ingabire).”

Boubacar Boris DIOP yanditse icyo gitabo asubiza Dr.Samuel Hakizimana ukuriye Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba muri Senegali wasabye Perezida w’igihugu cya Senegali gukora ibishoboka byose kugira Ingabire afungurwe.

Boubacar wanditse ikindi gitabo ku Rwanda yise “Murambi, le livre des ossements” bivuga “Murambi, igitabo cy’amagufa” avuga ko Hakizimana ahenda ubwenge Abanyasenegali kuko batazi neza uko ibintu bimeze, mu gihe uwo mugabo afitanye umubano na Victoire Ingabire kandi n’iryo shyirahamwe yitwa ko avugira akaba ari we wenyine uribarizwamo; nk’uko ikinyamakuru Le Soleil kibitangaza.

Hakizimana yahuye na Victoire Ingabire muri Senegali mu mwaka wa 2001 ubwo yahakoreraga urugendo.

Boubacar ashimangira ko Senegali itagombye no kubirota kuko Ingabire akurikiranyweho icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubwo yari akigera mu Rwanda avuye mu Buholandi yahise ajya ku Rwibutso rwa Gisozi akabaza aho Abahutu bishwe bashyinguye.

Ingabire ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994 kandi agatekereza mu moko. Boris DIOP yagize ati: “Ingabire atekereza mu moko kandi agahakana Jenoside”.

Nk’uko Boubacar abivuga, ni ikosa rikomeye kwita Ingabire uwitangiye abandi (martyre) kandi akorana na FDLR iri ku rutonde rw’umuryango w’abibumbye n’urw’ibihugu by’iburengerazuba nk’umutwe w’iterabwoba uzwiho gufata ku ngufu abagore mu mashyamba ya Kongo n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa.

Yemeza ko Ingabire yagize uruhare mu itoroka rya nyina umubyara witwa Dusabe Therese wari umuforomokazi w’umubyaza nyuma yo gukatirwa n’urukiko Gacaca imyaka 30 y’igifungo.

Victoire Ingabire ubu ufunzwe akurikiranweho ibyaha bwo kuvutsa igihugu umudendezo, gushyiraho umutwe w’ingabo, gukorana n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda n’icyaha cy’ingengabiterezo ya Jenoside.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ariko burya kuba Docteur iyo bitagufashije kumenya ibintu, bigutera gusara no kutamenya ibyo wari usanzwe uzi. Bamwe ndabona aho kwiga Doctorat barize DogTorat.Samuel Hakizimana yumva Senegal yatanga ruswa, yakohereza ingabo za Senegali zikaza kumufungura? Ngaho nimumbwire abadogiteri bari hanze ibyo bari kwiga. Dr Mugesera ngo ntazi Ikinyarwanda kubera doctorat, Undi nawe asize inshinge n’ibikoresho mu mugore yabyazaga,uyu nawe ngo igihugu nigifunguze Ingabire. Inzara iryana nabi pe! Iyo wari usanzwe uri Dog, uhabwa impamyabumenyi ya Dog(torat)kabisa.

yanditse ku itariki ya: 18-05-2012  →  Musubize

Uyu mwanditsi ni hatari, ni uku mukurira ingofero. Abahakana Genocide bo mujye mubareka, kuko baba batazi ibyo bavuga, niyo waberaka izuba, bo bakubwira ko ubereka ukwezi!!! Gusa rero, abatwerera abandi ubuhakanyi ndetse no kutemera ko habaye Genecide yo kurimbura abatutsi nabo bagomba kwamaganwa.

Mahoro yanditse ku itariki ya: 17-05-2012  →  Musubize

Uyu mwanditsi arabeshya ntabwo Ingabire ahakana genoside yakorewe abatutsi.

Kazubwenge yanditse ku itariki ya: 17-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka