Ku myaka 89 aracyakora imirimo y’ubutekinisiye

Umusaza witwa Mawimbi Saidi ubu ufite imyaka 89 akaba atuye mu karere ka Rusizi aracyabasha gukora umwuga we wo gukanika ibyuma bitandukanye. Uyu musaza avuga ko atigeze yiga ariko ngo yavukanye impano zo kuvumbura agakora ibyo buri wese atapfa gushobora.

Uyu musaza atangaza ko impano ye yayihawe n’Imana kuko abantu bibaza ukuntu yinjira mu byuma birimo umuriro kandi akabikoresha neza nta kibazo. Mawimbi avuga ko iyi mpano Imana yamuhaye atayipfushije ubusa kuko ngo yigishije abana b’imfubyi umwuga w’ubukanishi bahita bajya gutangira imirimo.

Umusaza Mawimbi agejeje imyaka 89 akibasha gukora.
Umusaza Mawimbi agejeje imyaka 89 akibasha gukora.

Mawimbi avuga ko nubwo ashaje ngo aracyabasha kwigaburira akoresheje ubuhanga bwe kuko ngo imirimo y’ingufu atakiyishoboye. Bimwe mu bimuhesha amafaranga ni ugushariza amabateri aho usanga abantu benshi bayakoresha bamugana kugirango abafashe.

Umusaza Mawimbi yabyaye abana 18 kandi ngo bose yabashije kubarera abarihira n’amashuri, ubu ngo bamwe bari mu Burayi, abandi mu bindi bihugu byo muri Afurika. Avuga ko ngo nubwo shaje atazigera asabiriza kuko ngo yaba ari gutanga urugero rubi ku bakiri bato.

Mawimbi ari mu nzu yarunzemo ibyuma bitandukanye yifashisha mu kazi ke cyangwa akabigurisha.
Mawimbi ari mu nzu yarunzemo ibyuma bitandukanye yifashisha mu kazi ke cyangwa akabigurisha.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UYUMUSAZA ARARENZE IMANA IMUHE UMUGISHA KUBWO KWITANGAKWE AGAFASHA IPFUBYI UTANZE URUGERO RWIZA MUBANDI BASHESHE AKANGUHE .KD WUBAHIRIJE ZIMWE MUNDANGAGACIRO ZIRANGA UMUNYARWANDA .KIRAZIRA GUSABIRIZA
UGIFITE AMABOKO,NABANDI BAZAGUKURIKIZE.

AdelineNGOMA ,IBURASIRAZUBA.KIBUNGO yanditse ku itariki ya: 9-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka