Komisiyo ishinzwe kuvugurura Itegeko Nshinga yatangiye akazi kayo

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imitwe yombi, yashyikirije inyandiko zinyuranye komisiyo ishinzwe kuvugurura Itegeko Nshinga kugira ngo itangire imirimo yayo.

Iyi komisiyo igizwe n’abantu barindwi, ari bo Iyamuremye Augustin, perezida wayo, Kayitesi Yusta umwungirije, Mirenge John, Havugiyaremye Aimable, Uwizeyimana Evode, Bamwine Loyce na Mukeshimana Beata.

Iyi komisiyo yahawe igihe kingana n’amezi ane ngo ibe yarangije imirimo yashinzwe.

Dr Iyamuremye Augustin, perezida w'iyi komisiyo arahira. Avuga ko bazubahiriza igihe bahawe
Dr Iyamuremye Augustin, perezida w’iyi komisiyo arahira. Avuga ko bazubahiriza igihe bahawe

Nyuma yo kurahira, abagize iyi komisiyo bashyikirijwe inyandiko zinyuranye zijyanye n’ubusabe bw’abaturage bwo guhindura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ndetse n’izindi zatanzweho ibitekerezo ku buryo na zo zahinduka.

Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, Mukabalisa Donatilla, yavuze ko iyi komisiyo ije kunganira Inteko Ishinga Amategeko. Yagize ati "Iyi komisiyo izadufasha mu kwandika ingingo z’Itegeko Nshinga tubona zigomba kuvugururwa cyane ko harimo abahanga mu by’amategeko".

Honorable Mukabalisa yakomeje avuga ko iriya komisiyo yashyizweho mu rwego rwo kwihutisha igikorwa cyo kuvugurura Itegeko Nshinga nk’uko byifujwe n’abaturage.

Icyifuzo cy’abaturage kigaragazwa n’inzandiko zirenga 3.700.000 zagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko mu mezi ashize, basaba ko iri tegeko riruta ayandi ryavugurwa, cyane ingingo yaryo ya 101 ivuga ku bijyanye na manda ya perezida wa Repuburika.

Perezida wa Sena, Makuza Bernard, yavuze ko iriya komisiyo itaje gusimbura Inteko Ishinga Amategeko, ahubwo ngo ari ukuyunganira.

Yagize ati "Ubuhanga bwanyu n’ubunararibonye muzanye ni byo bizatuma tugera ku Itegeko Nshinga risomeka neza kandi ririmo ibyangombwa byose".

Perezida w’iyi komisiyo, Iyamuremye Augustin, yavuze ko ishingano bahawe zikomeye ariko ko bafite ubushake n’ubushobozi bwo kuzuza inshingano bahawe kandi ku bufatanye ngo nta kizabananira.

Iyamuremye yakomeje avuga ko icyifuzo cya komisiyo akuriye ari uko igihe barangiza akazi kabo mu gihe cyavuba batarinze no kumara amezi ane yose bahawe na cyane ko nyuma yo kurahira akazi kahise gatangira.

Nyuma y’umuhango wo guhererekanya inyandiko, abagize iyi komisiyo beretswe icyumba bazajya bakoreramo imirimo yabo.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ingingo ya 101 nihinduke

Furaha M. yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

Umusaza wacu Paul Kagame turamushaka atuyobore igihe cyose kugeza yumvishe akabaraga gashize

kamuhanda S. yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

Iyo babaha amezi abiri bakaba baduhaye igisubizo cyiza.ingingo 101 nukuyihindura

Ndengeyingoma N. yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

Iyo komisiyo irimo inararibonye rero bizatuma itegeko nshinga rivugururwa muburyo bwiza abaturage twese twifuza nkuko twabisabye twandika amabaruwa yo guhindura 101

kevin N. yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

Iyo comisiyo ije ikenewe,gusa bazakorane ubuhanga n’ubushishozi.

Claude yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

ikaze mu kazi barahiriye maze batwihutishirize ibyifuzo dukomezanye na Kagame nta mwanya dutaye ngo turahindura dushaka abandi

Yusta yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka