Kirehe: Urubyiruko rushamikiye kuri FPR rwiyemeje kurandura ubushomeri
Inteko rusange y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi yateranye tariki 05/10/2014 mu karere ka Kirehe aho urubyiruko rwishimiye inyigisho rwahawe zijyanye no kwihangira imirimo ku buryo bafashe ingamba zo kurwanya ubushomeri.
Albert Bizimana mu kiganiro yatanze cya “Hanga umurimo” yavuze ko nta gikomeye kirimo ngo icyangombwa ni imyumvire.
Yagize ati “ni benshi bize bafite ibitekerezo ariko bakirirwa bicaye ngo bategereje ubaha akazi kandi nabo ubwabo akazi bakifitemo, ibyo byose ni imyumvire itandukanye ari nayo mpamvu ubushomeri bukomeje kwiyongera. Hari benshi batangirira ku busa kandi bagatera imbere iyo washize umutima kucyo ukora urunguka.”
Umurangamirwa Marie Claire umwe mu bitabiriye iyo nteko yishimiye inyigisho yakuye mu biganiro yahawe ati “mu byukuri iyo kongere yanyubatse kuko hari byinshi twahigiye nubwo tugerageza kubikora ariko tubonye ubumenyi buhanitse cyane cyane ukumenya kuzigama no guhanga umurimo uhereye ku tuntu duto ubu tugiye kurandura ubushomeri”.
Yakomeje avuga ko ibyo biganiro bibasigiye ingufu zo kureka guhanga amaso Leta kandi hari ibitekerezo byabafasha kwihangira umurimo bakiteza imbere.
Ati“nkubu dufite koperative iboha uduseke, ubu tugiye kuyiha ingufu mu rwego rwo kwihangira imirimo ku buryo tuzayibyaza umusaruro bityo dusezere ku bushomeri”.
Chairman wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Kirehe, Protais Murayire, yasabye urubyiruko rwari muri iryo huriro kubera abandi urugero baharanira icyateza igihugu imbere kandi ngo ibyo byose bizaturuka ku gukunda igihugu.
Justine Mukobwa, Komiseri mu muryango wa FPR-Inkotanyi mu rwego rw’igihugu akaba n’umushyitsi mukuru muri uwo muhango yashimye ibikorwa urubyiruko rumaze kugeraho mu kuzamura iterambere ry’igihugu.
Aravuga ko gahunda zitegurwa ari izo kongera umubare w’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi no gufasha urubyiruko kwitabira gahunda za Leta.
Yasabye urubyiruko kurangwa n’imyifatire myiza agira ati “icyo nsaba urubyiruko rwa FPR Inkotanyi ni ugukomera kuri disipurine y’umuryango tukaba abo kureberwaho tukaba intangarugero muri byose ku kazi aho bari aho bakorera mu nshingano batorewe bakaba abatanga ibisubizo kubo bahagarariye”.
Muri iyo nteko komite nyobozi y’urubyiruko rwo mu muryango wa FPR-Inkotanyi yavuguruwe hatorwa abayobozi bashya mu rwego rwo kuvugurura imikorere.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Urubyiruko namaboko yigihugu
FPR ikaba umutima wigihugu rero
Kubihuza
reka abanyamuryango ba RPF bagakwiye kuba umusemburo muri byose
ingufu za RPF zigomba gushora imizi hose cyane mu rubyiruko maze iki gihugu cyose kikarushaho gutera imbere byihuse kibikesha umuryango w’abanyarwanda
RPF nkumuryango mugari w’abanyarwanda no ho hagomba gushakirwa ibisubizo bizazamura igihugu cyacu , akndi ibisubizo tubyifitemo ikibura ni ukubishyira hanze , ni aharubyiruko rwa FPr guhaguruka bagakora
inzira yo kurandura ubushomeri n’imwe gusa ni ukwihangira imirimo kandi tukirindagusuzugura umurimo uwariwo wose kuko ninayo itanga umusaruro ndetse ukanafasha umubare munini kwikura mu bukene.