Kamonyi: Abamotari barashinja abatwara badafite ibyangombwa kubangiriza isura
Mu biganiro byahuje abamotari bakorera mu Karere ka Kamonyi n’Ubuyobozi bwa Polisi ku wa 15 Kanama 2015; mu nzu mberabyombi y’akarere, abamotari bagaragaje impungenge ku batwara badafite ibyangombwa bavuga ko bakora amakosa mu muhanda, bakanduza isura y’abandi.
Mu byangombwa umumotari aba agomba kwitwaza harimo uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga urwego A, uburenganzira bwo gutwara abagenzi, umusoro w’ipatante n’umusoro ku nyungu; bakongeraho n’umusanzu wa koperative akoreramo.

Abamotari bakorera mu karere ka Kamonyi, batangaza ko ku maseta bakoreraho hari abantu baza gutwara abagenzi badafite ibyangombwa, bakabicira akazi.
Umwe mu bitabiriye inama ahamya ko kubona ibyo byangombwa biba byabahenze, ariko abatabifite bakaba batwarira abagenzi igiciro gito, ubundi bagakora amakosa yo gutendeka, gutwara abafite ibiyobyabwenge n’ibindi byose bibujijwe.
Arasaba amakoperative bakoreramo gukemura ikibazo cy’abo bantu kuko hari aho bigaragara ko abacunga umutekano bashyizweho n’amakoperative ari bo bashyigikira abo batwara nta byangombwa bise “sans kintu”. Ati “Usanga ‘sans kintu’ ari inshuti n’umusecurite”.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kamonyi, CIP Kalisa Marcel, yasabye abamotari Kwirinda guha moto zabo abadafite ibyangombwa.

Ati “Iyo ufashe moto ukayiha umuntu udafite ibyangombwa, uriya muntu azakubita hasi umuntu ahite yiruka, ntazatinya gutwara abantu batwaye ibiyobyabwenge cyangwa abasinzi. Kandi mumenye ko abo muziha ni bo bazigambanira zikibwa”.
Yategetse ushinzwe umutekano mu muhanda gufatira moto y’uzafatwa adafite uruhushya rwo gutwara.
Ibi biganiro biri muri gahunda yihariye ya Polisi ya Kanama 2015 yo gukangurira abamotari kurwanya no gukumira impanuka.
CIP Kalisa yagize ati “Nyabuna mufite ubuzima bw’abantu muheka, bariya bantu mukubita hasi bakamugara, bariya mukubita hasi bagapfa, Imana izabibabaza”.
Mu kwita ku mutekano yabasabye kwambara no kwambika ingofero yabugenewe umugenzi, kugendera ku muvuduko wagenwe, kwirinda gutendeka no gutwarana abantu n’ibintu, abasaba no gutanga amakuru ku bantu bakeka ko bahungabanya umutekano w’abanyarwanda.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Erega baba bashakisha ariko nanone babangamira abo byavunnye bashaka ibyangombwa nibabakure mu nzira rero
Abo ba sans kintu mubafate rwose, ariko nyamuneka mubagire inama bashake ibyangombwa ubwo iyo moto niyo irimo minerval y’umwana, ibijumba ,umugati, ubukode nibindi byinshi......mubagire inama
basakintu baragwire kumugina kandi barashyigikiwe kubera fr batanga