Kamonyi: Abadepite bo mu bihugu bitandukanye barashima intambwe abanyarwandakazi bagezeho mu kwigira

Nyuma yo gusura Inama Ngishwanama y’abagore “COCOF”, abadepite b’abagore baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afrika bari mu ruzinduko mu Rwanda rwo kureba bimwe mu bikorwa byagezweho kubera imiyoborere myiza; bashimye intambwe abagore bagezeho bivana mu bukene.

Baherekejwe na bamwe mu bagize Ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda (FFRP), abadepite 12 baturutse mu bihugu bya Centrafrique, Madagascar, Niger, Eritrea, Mali na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo (DRC), kuri uyu wa kane tariki ya 13/11/2014, basuye abagore bari muri COCOF maze babasobanurira uburyo uyu muryango wabafashije kwiteza imbere banoza umwuga w’ubuhinzi bari basanzwe bakora.

Abadepite b'abanyamahanga bashimye iterambere umunyarwandakazi amaze kugeraho.
Abadepite b’abanyamahanga bashimye iterambere umunyarwandakazi amaze kugeraho.

Aba bagore ngo bamaze kugera kuri byinshi bakesha kuba barisunganye bagatizanya imbaraga bityo ibikorwa byabo bikiyongera, nk’uko Kabasinga Assia, Umuyobozi w’Umuryango COCOF abitangaza.

Aragira ati “Umuryango wacu COCOF wafashije abantu barenga ibihumbi 5500 bakoraga ubuhinzi butagendanye n’igihe. Kuri ubu tugeze ku ntambwe yo gutunganya umusaruro kandi byaradufashije cyane. Dukora imvange SOSOMA yitwa Tungumubiri, Tofu n’amata ya Soya, kandi byose biva mu musaruro wa Soya n’ibigori duhinga”.

Uretse kubona amafaranga, Kabasinga ashimangira ko ubu basigaye babona byinshi batashoboraga kubona mbere bagihinga mu buryo busanzwe. Yongera ho ko nta kibazo bafite kuko ibikorwa byabo bigenda bikura kandi bizeye ko bazarushaho kugera kuri byinshi.

Abadepite basuye u Rwanda bashimiye cyane intambwe imaze guterwa mu Rwanda kuko ibimaze kugerwaho byivugira kandi ngo biteguye kuzabikora no mu bihugu byabo bityo nabo bagatera imbere nk’uko bimeze muri iki gihugu.

Aba badepite ngo bigiye byinshi ku Rwanda bijyanye no guteza imbere umugore.
Aba badepite ngo bigiye byinshi ku Rwanda bijyanye no guteza imbere umugore.

Senateri MUKASINE Marie Claire uherekeje abadepite basuye u Rwanda atangaza ko uruzinduko bakoreye muri Kamonyi ndetse no mu bindi bice by’igihugu rugamije kureba uburyo umugore akora ngo ave mu bukene n’uko agira uruhare mu miyoborere myiza. Ngo barebeye ku rugero rwa COCOF babyiboneye, none ni abahamya b’uko umugore w’umunyarwanda yahawe ijambo kandi aharanira kwigira no kwihesha agaciro akorana n’abandi mu mashyirahamwe n’amakoperative.

Mu buhamya bwe, Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques yavuze ko umuryango COCOF ufasha cyane mu iterambere ry’akarere kandi ukaba urangwa no guhanga udushya; aho atanga urugero rw’ibiribwa bifite intungamubiri nyinshi batunganya babikuye mu gihingwa cya Soya.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ba mama na bashiki bacu bageze kure mu kwiteza imbere ndetse no kwigira ubu barwiyemezamirimi dufite bakomeye muri iki gihhugu abagore ni benshi rwose ibi byose tubikesha ubuyobozi bwiza bwabahaye ijambo ,

mahirane yanditse ku itariki ya: 14-11-2014  →  Musubize

iyo utembere mu bihugu duturanye niho ubona ko mu rwanda abari n’abategarugori tumaze gutera intambwe ishimishije cyane

colombe yanditse ku itariki ya: 14-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka