Itsinda rya Urban Boyz rigiye kugaruka
Umuhanzi Nizzo wahoze mu itsinda rya Urban Boyz rikaza gutandukana yatangaje ko we na bagenzi be bari mu biganiro byo kongera kugarura itsinda ryakunzwe na benshi.

Niyibikora Safi uzwi nka Safi Madiba, Nshimiyimana Mohamed uzwi nka Nizzo ndetse na Manzi James uzwi ku izina rya Humble Jizzo ni bo bari bagize itsinda rya Urban Boys ryabonye izuba mu mwaka wa 2007.
Ubwo yari ari mu kiganiro Dunda show kuri Kt Radio, Uwitwa Nizzo Kabos akaba ari nawe uri kubarizwa mu Rwanda kugeza ubu dore ko Bagenzi be bose basigaye baba hanze y’u Rwanda, yavuze ko kugaruka kwa Ubarn Boyz bishoboka cyane dore ko ibiganiro bigeze ku kigero cya 70%.
Ubwo mu 2017 itsinda rya Urban Boyz ryagiranaga ibibazo ndetse Safi wari ishyiga ry’inyuma muri iri tsinda akaza kurivamo, Nizzo Kabos yasigaye ahanyanyaza afatanyije na mugenzi we Humble Jizzo ariko na bo baza gutandukana, kuri ubu buri wese akaba arimo kubaho ubuzima bwe.

Nizzo kabos yanagarutse ku mirimo ahugiyemo muri iyi minsi harimo no gutangiza Podcast ica kuri channel ye ya YouTube yitwa "KBoss Entertainment", ndetse akaba yarayifunguye mu rwego rwo kunganira Urban Records y’umuziki yongeye gufungura imiryango nyuma y’igihe idakora.
Yabajijwe kimwe mu bintu akumbuye muri Urban Boyz, asubiza agira ati: "nkumbuye bagenzi banjye bose bari ku rubyiniro bari gutanga ibyishimo ku banyarwanda."
Nizzo Kabos yanagarutse no ku mpamvu muri iyi minsi hatakivuka andi matsinda y’abahanzi avuga ko impamvu ibitera muri rusange gukora nk’itsinda bigora ndetse bikanasaba ibintu byinshi.

Nizzo Kabos yatanze icyizere ko abakunzi ba Urban Boyz igihe icyo ari cyo cyose bashobora kongera kubona ibikorwa byabo nk’itsinda ryahoze rikora benshi ku mutima.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Rwose nibagaruke turabakeneye
Wow birashimishije ikidahura ni imisoze nibagaruke rwose abafana turabakumbuye
Ni byiza cyane nishimiye igaruka rya Urban Boys.