Inzira y’Umusaraba ngo ni uburyo bufasha Abakristu guhangara ibihe bibagoye

Abakristu Gatolika bo mu mujyi wa Kigali bakoze inzira y’Umusaraba bibuka ububabare n’urupfu rwa Yezu Kristu ku wa gatanu mugatagatifu tariki 29/3/2013, bavuze ko umuntu uyikora abikunze, bituma agira imyitwarire myiza yo kwicisha bugufi, gukundana no kwitoza kwihanganira ibihe bigoye.

“Inzira y’Umusaraba ni urugendo rudufasha guca bugufi twibuka ububabare n’urupfu rw’umwami wacu Yezu Kristu, kwihangana kwe bikatubera urugero rwo guhangana n’ibihe bigoye ahanini biterwa n’ubukene, ndetse tukagira umuhate wo gukora cyane”- Mukakarisa Marie Louise, Umukiristu wo muri paruwasi ya Kabuye.

Muvandimwe Joseph wo muri paruwasi yitiriwe Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille) yongera ho ko urugendo rwo kugenda basenga, banazirikana ububabare n’urupfu bya Yezu Kristu byibutsa Abakristu kutagira umwe muri bo ubabazwa, ahubwo abantu bose bakabana bubahana kandi bafashanya, nka bimwe mu bimenyetso by’urukundo.

Abakora inzira y’umusaraba bemera guhangara izuba ryinshi n’imvura, inzara n’inyota hamwe n’umunaniro, kuko batangira urugendo mu gitondo bakageza ku mugoroba nta kintu cyo kurya no kunywa bafashe, kandi bakagenda urugendo rurerure.

Inzira y'Umusaraba bayikoreye mu muhanda uterera ku musozi wa Jali uva mu Gatsata hafi y'umugezi wa Nyabugogo, ukaba urimo gukorwa n'abari mu mirimo nsimburagifungo ya TIG.
Inzira y’Umusaraba bayikoreye mu muhanda uterera ku musozi wa Jali uva mu Gatsata hafi y’umugezi wa Nyabugogo, ukaba urimo gukorwa n’abari mu mirimo nsimburagifungo ya TIG.

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Sainte famille, Mvuyekure Remy, nawe yongeraho ko inzira y’Umusaraba ifasha benshi kugira ubuzima bwiza, kuko mu guterera umusozi wa Jali bagana ahari umusaraba wa Yezu, usanga abenshi babira icyuya cyinshi, bisobanura “gusohoka kw’imyanda n’ibyaha biri mu muntu”.

Inzira y’umusaraba ikorwa n’Abakristu Gatolika igizwe n’intera 15 zihera aho Yezu acirwa urubanza rwo gupfa, agaheka igiti kiremereye ari nacyo yaje kubambwaho (umusaraba), akagwa inshuro eshatu, imbere y’abamushinyagurira n’abandi bamugirira imbabazi barimo nyina Bikira Mariya.

Yezu Kristu wemerwa nk’Umwana w’Imana na benshi ku isi, ngo yageze aho apfira ku musaraba ariko ntiyahera mu mva, kuko nyuma y’umunsi wa gatatu yaje kuzuka (umunsi mukuru witwa Pasika), ajya gutegurira intungane imyanya y’aho bazashyikira mu ijuru nyuma y’ubuzima bwo ku isi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukwo mwadu fasha muka duha video

Hategekimana ROBERT yanditse ku itariki ya: 9-02-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka