Inyubako y’ibiro by’akarere ka Bugesera izatwara miliyari irenga

Inyubako igezweho y’ibiro by’akarere ka Bugesera izuzura itwaye amafaranga miliyari 1, miliyoni 50, ibihumbi 722 na 650, azava ku ngengo y’imari y’akarere ya 2012-2013.

Iyo nyubako izakemura ibibazo by’ibiro byari bitoya kandi bitatanye, bigatuma bamwe mu bakozi badakorera mu biro by’akarere; nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Bugesera, Munyanziza Zéphanie.

Yagize ati “abakozi bazakorera hamwe bungurane inama n’abashaka serivisi bayibone batagombye gusiragira henshi”.

Iyo nyubako izamuwe hafi y’aho ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bwakoreraga hafi y’umuhanda wa kaburimbo Kigali-Kirundo, izagira amagorofa ane.

Ubusanzwe akarere ka Bugesera gakorera mu nyubako y’iyahoze ari komini Kanzenze. N’ubwo igenda ivugururwa cyangwa ikagenda yongerwaho inzu ziyishamikiyeho kandi ziyunganira, irashaje kandi ntihagije.

Usanga amwe mu maserivisi akorera mu busembere cyangwa yitaruye ibiro by’ako karere, aho umuturage ushaka serivisi ashobora kuzenguruka, agenda ashakisha aho serivisi runaka ikorera nk’uko bivugwa na Munyanziza Zéphanie.

Inyubako akarere ka Bugesera gakoreramo ubu.
Inyubako akarere ka Bugesera gakoreramo ubu.

Iyo nyubako iri mu mihigo y’uyu mwaka wa 2012-2013akarere ka Bugesera kihaye mu rwego rwo gukemura ibibazo by’imitangire ya serivise ku buryo burambye.

Munyanziza Zéphanie avuga ko kandi inzu ibanza ndetse n’ebyiri zigeretseho zizaba ari ibiro by’abakozi b’akarere ka Bugesera ndetse n’izindi nzego zifatanya n’akarere mu mirimo ya buri munsi.

Igorofa ya nyuma izaba yihariye ibyumba by’inama (icyumba cy’inama cyahariwe inama njyanama y’akarere, icyumba cy’inama y’abakozi n’izindi nama ntoya ndetse n’icyumba cy’inama cyakira umubare munini w’abantu).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akarere ka Bugesera, Munyanziza Zéphanie.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Bugesera, Munyanziza Zéphanie.

Ati “amasezerano yo kubaka iyo nyubako y’akarere ka Bugesera yamaze gushyirwaho umukono hagati y’ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera na sosiyeti yubaka yitwa NJB, ndetse n’imirimo yo kubaka yaratangiye, ikaba izarangira mu kwezi kwa cyenda 2013”.

Inyubako akarere ka Bugesera kakoreragamo izahabwa umurenge wa Nyamata, uwo murenge na wo ukimuka ukava aho wakoreraga mu mfunganwa, ugakorera ahantu hisanzuye;nk’uko bitangazwa na Rukundo Julius, umuyobozi wungirije w’akarere ka Bugesera ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

IMusenyi twabonye isoko ndetse na Sacco bisobanutse. Ndizera ko ibiro by’akarere kacu bizuzurira rimwe n’umuhanda Musenyi -Shyara,amashanyarazi akatugeraho ndetse n’amazi akaboneka kuko ubundi badushyiriyemo imponbo gusa

Bihoyki Prot yanditse ku itariki ya: 25-04-2013  →  Musubize

NONE SE UBU IBIRO BIKORERWAMO NI BIRIYA BIGARAGARA HEJURU CG NI UKWIBESHYA KW’ABANYAMAKURU, JYE NDABONA ARI IGISHUSHANYO K’IKIBUGA K’INDEGE GISHYA KANDI NTABWO AKARERE GAKORERA MU GISHUSHANYO K’IKIBUGA GISHYA K’INDEGE KIZUBAKWA BUGESERA.MURAKOZE KUZABIHINDURA.

SENYONI yanditse ku itariki ya: 25-01-2013  →  Musubize

Ubwo se ko abaybozi bakwihanganye umwaka umwe byibuze, bakabanza kakageza umuriro mubyaro by’iwacu mumurenge wa Musenyi,ndetse n’ahandi! Ubu koko tuzava mu icuraburindi byanyuze muzihe nzira?

Bihoyiki Protais yanditse ku itariki ya: 12-12-2012  →  Musubize

Nibyiza kuba noneho tugiye kubona ibiro by’akarere bigaragara kuko biriya byari bishaje cyane , ntabwo byari bigendanye n’ibihe tugezemo , ubwo twizereko na service zizakorerwamo zizagera kubo zigenewe muburyo bwiza ,umuvuduko w’iteramerew’igihugu cyacu turawushyigikiye , Bugesera big up

kimanuka yanditse ku itariki ya: 30-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka