Ingabo na polisi 3000 bakoranaga na FARDC basanze umutwe wa M23

Nyuma yo gufata umujyi wa Goma taliki 20/11/2012 abari ingabo za Leta ya Congo n’abapolisi 3000 basabye gukorana n’ingabo za M23 kugira ngo bashobore gukuraho Leta ya Perezida Kabila.

Mu nama yabaye taliki 21/11/2012 kuri stade ya Goma, umuvugizi w’ingabo za M23, Col. Vianney Kazarama, yasabye Abanyecongo cyane abatuye umujyi wa Goma kumva ko M23 itaje gucamo ibice igihugu cya Congo nkuko bivugwa ahubwo ngo baje gukuraho akarengane n’ivangura ryimitswe na Leta ya Congo.

Mu ijambo rye Col Vianney Kazarama yasabye abatuye umujyi wa Goma niba babona M23 ikwiye gukomeza urugamba igafata iyindi mijyi nka Bukavu, Kisangani kugera Kinshasa umurwa mukuru w’igihugu bamusubiza ko babyifuza kandi batifuza ko ihagarara cyangwa ngo isubire inyuma nkuko ibisabwa.

Umuvugizi w’ingabo za M23 yagaragarije ingabo zahoze zikorana na Leta ko zagiye zishorwa ku rugamba kandi zidahembwa ndetse ngo n’imishahara yabo itegurwa na Leta ntibagereho kandi bakorera igihugu. Ubundi umusirikare wa Congo yandikiwe guhembwa ibihumbi bine by’amadolari ku kwezi.

Umuvugizi w'ingabo za M23, Col Kazarama, aganira n'abaturage kuri stade ya Goma.
Umuvugizi w’ingabo za M23, Col Kazarama, aganira n’abaturage kuri stade ya Goma.

Iyi nama yari yitabiriwe n’abari abasirikare ba Leta n’abapolisi bagera ku 3000 basabye gukorana na M23. Abari abasirikare bakuru kuva ku rwego rwa majoro kugera kuri colonel barenga 20 bishyikirije umutwe wa M23 kugira ngo bakorane ndetse bagirana n’inama.

Abapolisi basabwe kuzana ibikoresho n’ibyangombwa byabo bakiyandikisha kugira ngo basubire mu kazi ko kubungabunga umutekano mu mujyi wa Goma naho abari abasirikare basabwa kuzana ibikoresho n’ibyangombwa ariko bose bakabanza kugenerwa amahugurwa yo kumenya impamvu M23 iriho nicyo iharanira.

Iyi nama kandi yitabiriwe n’urubyiruko rwinshi rwasabye gukorana na M23 bavuga ko bifuza ko habaho impinduka ku miyoborere y’igihugu hakarwanywa akarengane na ruswa. Biteganyijwe ko taliki 22/11/2012 abiyandikiahije kujya mu gisirikare boherezwa Mubambiro guhabwa amahugurwa naho abapolisi bakajyanwa Mugunga.

Imbunda ingabo za Congo zahaye M23.
Imbunda ingabo za Congo zahaye M23.

Nubwo abaturage benshi banenga umutwe wa MONUSCO kudahagarara ku mujyi wa Goma kugira ngo udafatwa na M23, umuvugizi wa MONUSCO Colonel Félix Basse yatangarije itangazamakuru ryo muri Congo ko inshingano yabo bayikoze ahubwo gufatwa kwa Goma byatewe n’ingabo za Leta zataye urugamba.

Avuga ko bo ntako batafashije ingabo za Leta mu kurwanya ingabo za M23 ariko ingabo za Leta zigasubira inyuma kandi ubutumwa bwa MONUSCO atari ukurwanira igihugu ahubwo ari ukurinda umutekano w’abaturage kuba Goma yarafashwe ngo bizabazwe ingabo ingabo za Leta ya Congo.

Taliki 21/11/2012 urugamba rwari rugeze ahitwa Sake kandi naho ngo ingabo za Leta ntizigeze zirwana ahubwo M23 yahanganye akanya gato n’umutwe wa Maï-Maï nayo yahise ihungira muri kivu y’Amajyepfo inyuze Minova. Abaturage batuye Sake bavuga ko zimwe mu ngabo za M23 zakomeje urugendo rwazo Kirolirwe zigana Kitchanga.

Urubyiruko rwaje gusaba gukorana na M23 mu kurwanya Leta ya Congo.
Urubyiruko rwaje gusaba gukorana na M23 mu kurwanya Leta ya Congo.

Intambara yari ikaze hagati ya M23 n’umutwe wa Maï-Maï Nyatura ku isaha ya saa cyenda taliki ya 21/11/2012 ahitwa Mimbala ku birometero 8 uvuye Sake ku muhanda ugana Mushaki.

Radio Okapi yatangaje ko abaturage benshi ba Minova kuri kirometero 27 uvuye Sake barakariye ingabo za Congo kudashobora guhagarika urugamba rukomeje kubasatira batwika amapine mu mihanda banaharunda ibibuye kugira ingo ingabo zitabona aho zinyura zihunga.

Taliki 21/11/2012, umugaba w’ingabo za Congo yageze Beni aho ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru bwahungiye nyuma y’ifatwa rya Goma ; nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Muramenye mwabanyamakuru mwe murabahamya kubijyanye n’Izimbunda, abazungu batazavuga ko ar’Urwanda rwazihaye M, 23. Kandi zari izingabo za Congo.

aya mashusho yazo nabikwe neza, tuzayifashisha wa munsi wibirego bya Congo muri UN.
Murakoze, God Bless you all and our beloved President.

Paul yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

m23 nikomeze igarure amahoro mucongo

hagena imana yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

Iyi nkuru ndumva ishimishije.

ciza nestor yanditse ku itariki ya: 22-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka