Ingabo 400 zo muri M23 zishyize mu maboko ya Gen Makenga

Ingabo 400 zarwanaga ku ruhande rwa Runiga zishyize mu maboko ya Gen Makenga naho abandi 718 bahungira mu Rwanda n’abayobozi babo barimo Runiga, Col Ngaruye, umuvugizi wabo Lt Col Mirindi Seliphin n’abanyapolitiki bagera 15.

Hari n’izindi ngabo 400 za M23 zahungiye mu ngabo za MONUSCO, gusa uwashakishwaga n’ingabo za Gen Makenga ariwe Gen Ntaganda ngo ntiyabonetse kuko yashoboye guhungira Masisi hamwe na Col Zimurinda banyuze mu birunga hamwe n’ingabo zigera kuri 200.

Runiga yemeje ko yatsinzwe

Bishop Runiga nyuma yo guhungira mu Rwanda arasaba kujya Uganda. (Foto: Sebuharara)
Bishop Runiga nyuma yo guhungira mu Rwanda arasaba kujya Uganda. (Foto: Sebuharara)

Aho yari ari mu nkambi ya Nkamira, Runiga yemereye itangazamakuru ko yatsinzwe n’ingabo za Makenga zifatanyije n’iza Leta FARDC ndetse ngo Makenga yifatanyije na FDLR. Runiga kandi yavuze ko yabaye impunzi atazongera gukora politiki gusa ngo hari ibikorwa yari yaratangije muri Congo kandi Abanyekongo nibamwemera ashobora kuzabikomeza.

Col Boudouin Ngaruye hamwe na Lt Col Seliphin Milindi bavuga ko batsinzwe nyuma yo gushirirwa n’ibikoresho bahitamo kwambuka bahungira mu Rwanda aho bizeye ko amategeko mpuzamahanga azabarengera.

Col. Ngaruye yemeye gutsindwa ahungira mu Rwanda n'ingabo ze. (Foto: Sebuharara)
Col. Ngaruye yemeye gutsindwa ahungira mu Rwanda n’ingabo ze. (Foto: Sebuharara)

Aba barwanyi bavuga ko byari biboroheye gusubira mu ngabo za Makenga ariko ngo ntibashobora gusubirayo kuko yabica. Ikindi ngo nuko banahungiye ku nagbo za MONUSCO nabwo bashyikirizwa ingabo za Leta bakaba bashyikirizwa inkiko.

Mu gitondo cya taliki 17/03/2013 Col Kazarama yatangarije Kigali Today ko abarwanyi bavuye kwa Ntaganda bakaza kwa Makenga bagera kuri 400, ahakana ko Runiga nta ngabo agira.

Yagize ati “ntitwarwanye na Runiga kuko nta ngabo yagiraga, twarwanyijwe na Gen Ntaganda kandi yatsinzwe ahungira Masisi anyuze mu mashyamba y’ibirunga”.

Abarwanyi bahungiye mu Rwanda bananiwe banashonje. (Foto: Sebuharara)
Abarwanyi bahungiye mu Rwanda bananiwe banashonje. (Foto: Sebuharara)

Kazarama yatangaje ko bamwe mu barwanyi ba M23 bagiye kwa Gen Ntaganda bajyanywe n’abambari be barimo Runiga bikaba biri mu byatumye yirukanwa muri M23.

Muri abo basirikare bagiye kwa Ntaganda ariko ngo hari abashaka kugaruka ariko babuze uko bagaruka kubera bagoswe n’abayobozi babo.

Ingabo zo kwa Gen Makenga zivuga ko gushakisha Ntaganda agatabwa muri yombi ngo kuko M23 yitirirwa ko ikorana nawe kandi ntaho bahuriye.

Ngo barwanyijwe nk'abarwanyi ba Ntaganda si abarwanyi ba Runiga. (Foto:Sebuharara)
Ngo barwanyijwe nk’abarwanyi ba Ntaganda si abarwanyi ba Runiga. (Foto:Sebuharara)

Kazarama ahakana ko barwanyije Gen Ntaganda kubera inyungu z’amafaranga ahubwo ngo bamurwanyije kuko batigeze bakorana nawe kandi badakwiye kumwitirirwa, kuba bamwirukanye aho bakorera ngo bizatuma bakomeza gushyikirana na Leta nta nkomyi.

Inkomere z’indembe zarishwe

Zimwe mu nkomere zashoboye kwambutswa zigezwa mu Rwanda. (Foto: Sebuharara)
Zimwe mu nkomere zashoboye kwambutswa zigezwa mu Rwanda. (Foto: Sebuharara)

Kazarama kandi yatangarije Kigali Today ko zimwe mu nkomere z’intambara zari zirembye zishwe na Gen Ntaganda nubwo atashoboye gutanga imibare yemeza ko byabaye.

Ati “Ntaganda ni umwicanyi kuko uretse kuba hari abana yarashe ababuza kumuhunga abatera ubwoba no mu gihe twari hafi kugera Kibumba inkomere zirembye bazisogose kuko zitashoboraga guhunga.”

Abarwayi bashoboye kwambutswa ni abatari barembye cyane bashoboye kugenda. (Foto: Sebuharara)
Abarwayi bashoboye kwambutswa ni abatari barembye cyane bashoboye kugenda. (Foto: Sebuharara)

Taliki 16/03/2013, uwari umuganga w’inkomere zarwaniraga Runiga yatangaje ko abo yashoboye guhungana yabazanye barimo 15 bari bakomeretse bikabije naho abandi 150 byari gahoro, akavuga ko aba yashoboye kuzana yari yabararanye hafi y’umupaka w’u Rwanda abandi atazi aho bari.

Gutsindwa kwa Runiga byatewe n’ubushobozi bucye

Ubwinshi bw'imbunda ntaho buhuriye n'amasasu. (Foto: Sebuharara)
Ubwinshi bw’imbunda ntaho buhuriye n’amasasu. (Foto: Sebuharara)

Mu makuru yari yagiye atangazwa n’abarwanira Bishop Runiga bavugaga ko bafite abasirikare benshi biteguye gutsinda Gen. Makenga, nyamara umunyamakuru wa Kigali Today aganira na bamwe mu barwanyi bari bahunze bishwe n’inzara n’inyota bamutangarije ko uretse ubucye bari badafite ibikoresho n’ibiribwa ku buryo bahangana na Makenga.

Abasirikare bahunganye inzara n'umunaniro kuko bari bamaze iminsi nta kiruhuko nta n'biribwa. (Foto: Sebuharara)
Abasirikare bahunganye inzara n’umunaniro kuko bari bamaze iminsi nta kiruhuko nta n’biribwa. (Foto: Sebuharara)

Umwe mu bari mu ishyamba rya Kabuhanga wanze ko amazina ye atangazwa yagize ati “twahunze nyuma yo kubura amasasu n’ibiribwa n’ibinyobwa ndetse biri mu byaduciye intege kuko benshi mu basirikare bari bafite inzara n’inyota kandi bamaze iminsi baraswaho badashobora kubona n’akanya ko kuruhuka no kugira icyo bashyira mu nda uretse kwiruka, naho abarwanyi ntitwari turenze 2000.”

Uyu murwanyi yatangarije Kigali Today ko impamvu mu minsi ya mbere y’intambara uruhande rwa Runiga rwarwanyije cyane urwa Makenga kwari ukugira ngo rushobore kubambura intwaro kuko bari bafite nke. Uyu murwanyi avuga ko muc yumweru gishize barwana hapfuye abarwanyi barenga 100 ku ruhande rwa Runiga.

Ibyo babonye mu ntambara barwanye na bagenzi babo ngo ni ubuhamya bukomeye. (Foto: Sebuharara)
Ibyo babonye mu ntambara barwanye na bagenzi babo ngo ni ubuhamya bukomeye. (Foto: Sebuharara)

Umuvugizi wa Leta ya Congo, Minisitiri Lambert Mende, akimara kumva ko bamwe mu barwanyi bahungiye mu Rwanda yahise atangaza ko basaba u Rwanda kubahiriza amasezerano rasinywe taliki 24/02/2013 bamwe mu bashakishwa n’inkiko za Leta ya Congo ndetse n’inkiko mpuzamahanga bagashyikirizwa inkiko.

muvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Nzabamwita we yatangaje ko abarwanyi bahunze bakirwa hubahirijwe amabwiriza agenga impunzi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 24 )

Sha mwarihemukiye bikomeye gusubiranamo mwebwe ubwanyu kuko byari kuborohera gutsinda urugamba cyane ko abarwanyi bahunze aribo bari bakomeye cyanee.

Ericson yanditse ku itariki ya: 27-03-2016  →  Musubize

Yoooo urwanda nigwicungere neza kuko abo ntibazamye namahoro yurwandakoko bwamwe batishikanye bahunze nabari muri yareta nyankurunziza irimwo nimbonerakure nizompavu nkurunziza yanse kurekura ubutegetsi akica abasoda baribadazwe mugihugu cuburundi ewe mana yuburundi

ndikumana piere yanditse ku itariki ya: 14-07-2015  →  Musubize

bariyabagabo bapfuyubusa kuko byarikuboro hera kurugamba kurusha kwitandu kanya.bigiye kubagora

NTIBESHYA yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

Ndunva ntaganda aruwo guhanwa doublement. ariko nawe imana iramuhanye, yafungishije TOMA LUBANGA, afungisha intwari Laurent none atahanye abatagira ubwenge barimo baudouin n’umushi runiga, ababyeyi ahekuye amarira yabo amurikumutwe

R.P yanditse ku itariki ya: 13-04-2013  →  Musubize

birababaje kuba ntaganda ageze ubwo ananirwa gukemura ikibazo cyo muri kongo ubundi nta makenga nta ntaganda icyonasaba IMANA nuguha abasigaye ubwenge ari ko ndatinyako na makenga nawe ICC yamuha manda naho ibibazo byakongo byose 80% biterwa na icc. ubworero na makenga amenye ko umwanzi atari bosco ahubwo ari satani na ICC.

theoneste yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

Rukara rwa Bishingwe yabajje Rugigana ati ubundi ko waje kwigisha,ibyo guca imanza ubijemo ute?Reka mbaze.Uriya bishop runiga,inshingano ze ko zari ukwigisha ivanjiri yifashishije bibiliya,ubundi ibyo gufata imbunda yabisomye mu wuhe murongo?Koko bishop muzima arohe abana b’inzirakarengane aho yabayoboye inzira nziza igana uw’iteka?Njye mbona uyu mugabo akwiriye gushyikirizwa ubutabera mpuzamahanga,n’idini rye rikagira icyo ribivugaho.Ariko ubundi ari mu rihe dini?

rukundo yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

Rukara rwa Bishingwe yabajje Rugigana ati ubundi ko waje kwigisha,ibyo guca imanza ubijemo ute?Reka mbaze.Uriya bishop runiga,inshingano ze ko zari ukwigisha ivanjiri yifashishije bibiliya,ubundi ibyo gufata imbunda yabisomye mu wuhe murongo?Koko bishop muzima arohe abana b’inzirakarengane aho yabayoboye inzira nziza igana uw’iteka?Njye mbona uyu mugabo akwiriye gushyikirizwa ubutabera mpuzamahanga,n’idini rye rikagira icyo ribivugaho.Ariko ubundi ari mu rihe dini?

rukundo yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

Biratangaje pe!!! ibibintu mbiburiye igisubizo.ariko burimunye congo wese aho ari namusaba gusubiz’amaso inyuma akareba ibyabaye,tub’abagabo,turek’imikino ya feke.erega n’uwishyira imbere ntabwo azakora iby’abandi batakoze.KINAMWANZO NA KINAMWISHO.IBYABAYE NIBYINSHI.GUSA TWIHANGANE.

richard yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

Ni ukuri, intambara muri congo irarambiranye! Ahasigaye nibicare barebere hamwe icyabatezimbere, aho gukomeza kumena amaraso y’abavandimwe babo!

Twihanganishije izo ngabo zatsinzwe, n’ababuze ababo.

IMANA itabare Congo kabisa

Hesron yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

umva bantu b’imana,UBU MWARETSE MUGAKURIKIRA uwiteka,murebe uko yehoshefati yatsinze abamoni na ba moabu.mbese icyo cyanditswe muracyizi, mu kore nkawe namwanzi uwariwe wese wa batsinda.ngiyo inama ntanga.

yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

sha ntabwo byoroshye gusa nuguGusengera congo kuko mbona satani yarayisabye PE!!!!!

[email protected] yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

mbabajwe ni mpunzi ziri Byumba,Ngarama,Kibuye na Kigeme na handi mubihugu nahoguhunga Kwa RUNIGA NA BODUIN birabakwiriye bafite imitungo ntamwana wabo uzigera yayuzwa bamuburire amata

yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka