Indege ya Habyarimana yarashwe n’ingabo zahoze ari iz’u Rwanda

Igisasu cyahanuye indege yari itwaye uwahoze ari umukuru w’igihugu, Juvénal Habyarimana cyarashwe n’abahoze ari abasirikare b’u Rwanda.

Imyanzuro ya raporo y’umucamanza Trevidic yashyizwe ahagaragara mu gicamunsi cy’uyu munsi igaragaza ko igisasu cyahanuye indege ya Habyarimana gishobora kuba cyararasiwe mu kigo cya gisirikare cy’i Kanombe.

Uko byagenze

Mu masaha y’umugoroba tariki 6 Mata 1994, ni bwo perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana yuriye indege ava Arusha muri Tanzania. Kubera ko bwari bwije kandi mu gihugu hari n’umutekano muke, abapilote b’Abafaransa bagerageje kumusaba gutegereza akagenda bukeye ariko biba iby’ubusa.

Perezida Habyarimana yasohotse igitaraganya mu masezerano ya Dar-es-Salaam, kubera igitutu yotswaga, yemera ibyo amasezerano y’Arusha yasabaga byo gusangira ubuyobozi n’umutwe wa FPR Inkotanyi wamurwanyaga. Mu ndege yari ari kumwe na mugenzi we w’u Burundi Cyprien Ntaryamira nawe wari witabiriye inama.

Ahagana mu ma saa mbiri z’ijoro hafi satatu, nibwo indege yari ibatwaye yamenyesheje ababishinzwe ko iri hafi kugera ku kibuga cy’i Kanombe. N’urumuri rwinshi rw’amatara yayo mu kirere cy’umwijima, yakiriwe n’isasu rya rutura ryayisanganiye ikiri hejuru, ibanza guhubangana hanyuma irongera iramanuka.

Mu kanya gato hongeye kugaragara ikibatsi cy’umuriro kivuye hasi, ni bwo isasu rya kabili ryayihamije saa mbiri n’iminota 25 (ni njoro) indege iba isandariye mu kirere ubundi imanuka butosho yiyesura hafi y’aho perezida yari atuye.

Umurambo wa Habyalimana waje kubonwa nyuma gato mu busitani bw’inzu ye, n’indi mirambo y’abapilote batatu b’abafaransa ari bo : Jacky Héraud, Jean-Pierre Minaberry et Jean-Michel Perrine.

Abacamanza Nathalie Poux na Marc Trévidic bakoze iperereza ryabo mu myaka ine ishize, kandi banigereye aho byabereye mu rwego rwo kwirinda gukora iperereza ridafite ishingiro, nk’uko Bruguiere yabigenje. We yashingingiye ahanini ku makuru yahawe n’abahunze igihugu barwanya ubuyobozi bwa Kagame.

Umucamanza Marc Trevidic.
Umucamanza Marc Trevidic.

Nyuma haje koherezwa itsinda ry’abantu barindwi barimo inzobere eshatu mu by’indege, inzobere ebyiri mu bumenyi bw’ibipimo bya metero (géomètrie), inzobere mu gutekereza uko ibintu byagenze (balistitien) n’inzobere mu kumva amajwi. Biteganyijwe ko raporo yabo iza gushyirwa ahagaragara uyu munsi nyuma ya saa sita, harimo n’imyanzuro y’umucamanza Bruguière ariko yamaze guteshwa agaciro n’ubuhamya bw’abantu batandukanye.

Amakuru dufite avuga ko izo nzobere zabashije kugaragaza ko indege itari iri hejuru cyane, ubwo yafatwaga n’igisasu ku ruhande rw’ibumoso yenda kugera aho yaguye, nko mu bilometero bitatu uvuye ku musozi wa Masaka aho bavuga ko hari hateretse imbunda yarashe indege.

Ibi rero bikagaragaza ko uwayirashe yarebaga neza indege imbere ye, ubundi akayireka ikabanza igahita hanyuma akayirasa ayiri inyuma. Izo nzobere zanasesenguye ubuhamya bwatanzwe kera n’abantu babiri ariko ntibwitabwaho.

Ubuhamya bubiri bw’ingenzi

Ubuhamya bwa mbere bwatanzwe na Dr Pasuch Massimo, umubiligi wari umuganga w’umusirikare mu ngabo za MINUAR, wabaga mu kigo cya gisirikare i Kanombe, hafi y’urubuga indege zururukiraho. Uwo muganga yabajijwe ibibazo n’urukiko rwa gisirikare i Buruseli hashize amezi make indege imaze guhanuka. Ku mugoroba wo ku ya 6 Mata 1994, yariyicaye iwe mu ruganiriro agiye kumva "yumva urusaku", mu kanya gato abona "umurabyo" hanyuma abona "ikintu kigurumana kiyesa imbere y’inzu ya perezida".

Ubuhamya bwa kabiri ni ubw’umusirikare w’umufaransa, Grégoire de Saint-Quentin, wari ufite ipeti rya lieutenant-colonel mu ngabo zirwanira mu mazi. Yanakoranaga n’ingabo z’u Rwanda nawe akaba mu kigo cya gisirikare cya Kanombe ku murongo w’amazu aherereye inyuma. Mu buhamya bwe yahaye Jean-Louis Bruguiere ku itariki ya 8 Kamena 2000 aragira ati : "Ahagana mu masambili n’igice numvise urusaku rw’amasasu hanyuma numva ikintu kiraturitse. Hanyuma mbona umubumbe waka umuriro mu kirere".

Uwo mugabo ubu usigaye afite ipeti rya general yongeye kumvwa mu buhamya yagejeje ku mucamanza Trévidic, ku itariki 7 Ukuboza 2010. Yemeza ko yumvise "urusaku rw’amasasu abili" ahamya ko yarasiwe muri metero 500 cyangwa 1000 uvuye aho yari atuye. Yongeraho ko "hari hafi cyane kuburyo nibajije ko ari igitero kigabwe mu kigo".

Inzobere mu kumva amajwi yize neza ntakwibeshya imiterere y’aho byabereye, ubushyuhe n’ubukonje bwaho n’ikirere, kugira ngo abashe gusobanukirwa n’uburyo urusaku rwahumvikaniye muri iryo joro. Ibi rero bigaragaza ko abo basirikare bombi bashobora kuba barumvise urusaku rw’amasasu yarasiwe mu bilometero bitatu na metero 750 uvuye aho bari batuye, hatandukanye n’i Masaka.

Ikindi kandi umuvuduko w’urumuri warutaga inshuro ijana uw’urusaku, abo bagabo bombi bari kuba babonye indege iturika mbere yo kumva urusaku rw’amasasu igihe yaraswaga.

Umwanzuro

Abarashi bari bari hafi aho, ndetse bigaragara ko bari imbere mu kigo cya Kanombe cyarimo abasirikare b’u Rwanda bazwiho kuba batari bashyigikiye na buhoro amasezerano yo kuvanga ingabo z’u Rwanda n’abahoze ari abarwanyi ba FPR Inkotanyi.

Umucamanza Brugière ntiyigeze na rimwe akora ubushakashatsi kuri iki kibazo cy’umugambi mubisha w’intagondwa z’abasirikare wo guhirika ubutegetsi no kuburizamo ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Arusha, bityo bakaboneraho gutsemba abatutsi rimwe na rizima.

Marcelin Gasana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka