Imishinga ishamikiye ku ruzi rwa Nil izagira impinduka mu buzima bw’abaturage-Gov. Uwamariya
Intara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda irishimira ubufatanye buranga ibihugu bihuriye ku kibaya cy’uruzi rwa Nil mu guharanira ko ibihugu byose biruhuriyeho byaronka ku byiza by’uru ruzi kandi imishinga ishamikiye kuri iki kibaya ikaba igira impinduka nziza mu buzima bw’abaturage kugeza ku baciriritse.
Ibi byatangajwe na guverineri w’intara y’Iburasirazuba, madamu Uwamariya Odette, ubwo kuwa gatatu tariki ya 19/03/2014 yasozaga inama yahuje abayobozi b’intara y’Iburasirazuba n’Umuryango w’Ikibaya cy’Uruzi rwa Nili, Nile Basin Initiative, by’umwihariko mu mushinga wa NELSAP; hakaba haganirwaga ku mishinga y’amazi n’amashanyarazi igomba gushyirwa mu bikorwa mu turere tw’intara y’Iburasirazuba.

Nyuma y’iyi nama, guverineri Uwamariya yashimangiye ibyiza by’imishinga ishingiye ku ruzi rwa Nil, by’umwihariko yibanda ku mushinga wa “Rusumo Hydro-Electrical Power” uzatanga ingufu z’amashanyarazi.
Indi mishinga iteganwa mu nta ntara y’Iburasirazuba harimo umushinga wo gukwirakwiza amazi mu turere twa Nyagatare na Bugesera, hagamijwe kurwanya amapfa, kuhira imyaka mu gihe izuba ryacanye ndetse no kurwanya imyuzure hacibwa ibidendezi hakiyongeraho umushinga wo gushaka no gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi.
Guverineri Uwamariya avuga ko mu gihe umushinga w’amashanyarazi uzaba wuzuye bizaba igisubizo ku muriro w’amashanyarazi mu ntara y’Iburasirazuba, bityo ngo bikazafasha mu iterambere ry’inganda zo muri iyi ntara zirimo kuvuka no gukura umunsi ku wundi. Iyi mishinga kandi itanga akazi ku bwinshi ku baturage kandi bo mu byiciro binyuranye.
Engineer Arsene Mukubwa ushinzwe ibijyanye n’amazi mu mushinga “Nile Basin Initiative” mu ishami ry’u Rwanda yabwiye Kigali Today ko iyi nama yari igamije gusobanurira abayobozi mu ntara y’Iburasirazuba ndetse n’uturere tuyigize ibijyanye n’imishinga itegurwa n’uru rwego, kugira ngo basangire amakuru yatuma bishyirwa mu bikorwa neza. Icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga ni ikijyanye no kongera ingufu z’amashanyarazi, kuyakwirakwiza ndetse no kuyacuruza.
By’umwihariko, hakaba hishimirwa Umushinga wa “Rusumo Hydro-Electrical Power” watangiye gushyirwa mu bikorwa, ukazatanga megawati 80 z’umuriro w’amashanyarazi ariko bitewe n’uko uhuriweho n’ibihugu bitatu by’u Burundi, u Rwanda na Tanzania, u Rwanda ngo rukazakuramo megawati 27.
Ibi bikorwa kandi bizajyana no gukwirakwiza amashanyarazi kuva Rusumo mu karere ka Kirehe werekeza i Kigali n’ahandi, bityo ngo iyi nama ikaba yabaye n’umwanya ku bayobozi b’uturere kugira ngo batangire gutegura abaturage bayobora ku bijyanye n’abashobora kwimurwa n’ibyo bikorwa kugira ngo bazabyakire bumva ko biri mu nyungu rusange z’igihugu.
Umushinga NELSAP ushinzwe gahunda z’ibikorwa by’iterambere mu bihugu bikora ku kibaya cy’uruzi rwa Nili uhuza ibihugu 7 birimo u Burundi, u Rwanda, Tanzania, Uganda, RDC, Kenya na Sudani y’Epfo. Bitewe n’imishinga igaragaza impinduka zikomeye z’uyu mushinga, hari ibindi bihugu na byo byasabye kuba abafatanyabikorwa bawo. Muri byo harimo Ethiopia, Sudani na Misiri.
Mu gihe hakunze kugaragara impaka z’inyungu zishingiye ku ruzi rwa Nili ku bihugu biruhuriyeho ndetse bimwe muri byo bikagaragaza ukwikubira izo nyungu, iyi yaba ari intambwe nziza igenda iterwa ku buryo buri gihugu gikora kuri uru ruzi rurerure muri Afurika cyarubonaho inyungu zigira icyo zihindura mu buzima bw’abaturage bacyo.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uru ruzi rutunze ibihugu byinshi by’
Afurika niyo mpamvu rukwiye kwitabwaho kuburyo buhagije kandi rugakomeza kugirira akamaro abaturage nkatwe tugira amahirwe kuko ari natwe tubbitse isooko yaryo.