Iburasirazuba: Imiyoboro y’amashanyarazi yubatswe kera ikomeje kuvugururwa no kongererwa imbaraga

Imiyoboro y’amashanyarazi yubatswe kera mu Turere dutandukanye tw’Intara y’Iburasirazuba ikomeje kuvugururwa yongererwa imbaraga ku buryo ihaza abayifatiraho amashanyarazi ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi n’inganda ziciriritse.

Aho imiyoboro yamaze kubakwa, abahatuye n’abahakorera bishimira impinduka kuko bakomeje kubyaza umusaruro amashanyarazi afite imbaraga zihagije.

Munyaneza Jean Bosco, umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Gatsibo, avuga ko ibikorwa byo kwagura imiyoboro ishaje mu Burasirazuba birimbanyije kandi byafashije cyane mu kugabanya ibibazo by’icikagurika ry’amashanyarazi, ndetse no gufasha inganda n’ibindi bikorwa by’iterambere bikenera amashanyarazi menshi.

Munyaneza yagize ati “ubu imiyoboro iherereye mu Mirenge ya Kiramuruzi, Kageyo, Murambi na Remera yamaze kwagurwa, ireshya n’ibilometero 48 yamaze kubakwa ndetse inashyirwamo “Transformers” zifite ingufu ku buryo abaturage batuye muri ibyo bice ubu batangiye kubibyaza umusaruro.”

Munyaneza avuga ko iyi miyoboro yavanywe ku rwego rwa “monofaze” (single phase) ishyirwa kuri “tirifaze” (three phase) ari na yo yifashishwa ku bikorwa bikenera amashanyarazi menshi nk’ibyuma bisya ibinyampeke n’indi myaka, amabarizo, inganda nto n’iziciriritse, n’ibindi bitandukanye.

Umuyobozi w’ishami rya REG muri Gatsibo akomeza avuga ko abatangiye kubyaza umusaruro ibi bikorwa by’amashanyarazi ari abafite inganda nto n’iziciriritse barimo abafite ibyuma bisya ibinyampeke, udukiriro n’ibindi bikorwa biciriritse.

Niyonkuru Benoit, umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Nyagatare, avuga ko uduce twari dufite imiyoboro ya “monofaze” muri aka Karere turimo Imirenge ya Rukomo, Nyagatare, Katabagemu, Mimuri, Gatunda, Mukama ndetse na Kiyombe.

Ati : “Ubu rero igikorwa cyo kuvugurura iyi miyoboro cyakozwe mu byiciro bibiri ahubatswe kilometero 65 ndetse hashyizweho “transformers” 54 mu Mirenge yavuzwe haruguru.

Niyonkuru avuga ko bizafasha na none ibigo by’amashuri, amavuriro, inganda ziciritse, amakaragiro y’amata ndetse n’ibikorwa byo guhindura no kubika umusaruro (ibigega) ukomoka ku buhinzi bikenera umuriro mwinshi uri ku rwego rwa tirifaze.

Mupenzi Théogène, Umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Kirehe we avuga ko muri aka Karere hubatswe ibirometero bisaga 40 ndetse hanashyirwaho “Transformers” 26 zafashije abaturage kubona umuriro uhagije.

Amashanyarazi yafashije abatuye muri aka gace gususuruka
Amashanyarazi yafashije abatuye muri aka gace gususuruka

Umuturage utuye mu Mudugudu wa Rwamivu, Akagari ka Remera, Umurenge wa Rugarama, mu Karere ka Gatsibo, witwa Igiraneza Jean d’Amour, avuga ko amashanyarazi ubu bayabyaza umusaruro nta mbogamizi.

Yagize ati “Tukimara kubona umuriro nahise nzana imashini isya, ubu ifasha abaturage batuye muri aka Kagari kacu bakabona aho bashesha biboroheye. Mbere byari bigoye kuko bajyaga gushesha za Rwagitima ariko ubu serivisi barayibona hafi.”

Mugemana Johnson na we ni umucungamutungo wa Koperative itunganya amata yitwa Katabagemu Farmers Cooperative.

Uyu mugabo arashima cyane REG kuba yarabafashije kubona umuriro uhagije kuko ubundi basaga nk’aho nta muriro bafite n’ubwo bari bawufite.

Mugemana yagize ati “ubusanzwe twakoreshaga umuriro wa monofaze ariko ntubashe gutuma imashini zacu zikora neza, icyo gihe ntacyo byari bitumariye kuko n’ubundi kugira ngo tubyaze umusaruro aya mata y’abanyamuryango bacu byadusabaga gukoresha “generator”. Wasangaga akenshi dukoresha amafaranga angana n’ibihumbi magana inani ku kwezi (800,000 Rwf) tugura mazutu yo gukoresha. ” Ubu rero twagejejweho umuriro wa tirifaze, ubu imashini zacu zirakora neza ndetse n’amafaranga dukoresha yaragabanutse ku buryo bushimishije, kuko umuriro uhendutse kurusha mazutu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka